Digiqole ad

Bwa mbere, umunyarwanda ageze muri “World Next Top Model “

 Bwa mbere, umunyarwanda ageze muri “World Next Top Model “

Clementine Uwase uzwi ku izina rya Tina akora umwuga wo kumurika imideri agiye guhatana mu irushanwa rya “World Next Top Model”. Ni nshuro ya mbere u Rwanda rugiye guhagararirwa muri iri rushanwa mpuzamahanga rizitabirwa n’ibihugu 50 ku isi.

Uwase yitabiriye amarushanwa ya Rwanda super model 2015
Uwase yitabiriye amarushanwa ya Rwanda super model 2015

 

Ni inshuro ya 18 iri rushanwa rigiye kuba, ubu rizaba kuva tariki 14 Nyakanga  kugeza kuwa 5 Kanama 2017 i Beirut  muri Lebanon/Liban.

Uwase yabwiye Umuseke ko yatumiwe kubera ko bamubonye mu yandi marushanwa harimo iryo yagiye muri Zimbabwe.

Ari “Mu mwaka ushize nitabiriye amarushanwa ya ‘Top model Africa’ muri Zimbabwe icyo gihe nabaye igisonga cya mbere cya Top Spokes Model (uzi kuraata imideli ye imbere y’imbaga), icyo gihe rero abategura aya marushanwa ya World Next Top Model nabo bari bahari nyuma rero yo kubona ko hari icyo nshoboye bahisemo kuntumira.”

Uyu mwaka aya marushanwa azaba arimo abahatana bagera kuri 50 barimo abo mu bihugu by’Ubutaliyani, Ubushinwa n’ibindi byinshi biteye imbere muri Fashion.

Uyu mukobwa usanzwe akorera mu Rwanda biteganyijwe ko azahaguruka kuwa 16 Nyakanga kuko ngo ari bwo azaba yamaze kubona ibisabwa byose.

Ati “amarushanwa azatangira kuwa 14 Nyakanga ariko kubw’impamvu zitandukanye nzahaguruka inaha nyuma y’iminsi ibiri amarushanwa atangiye , namaze kumenyesha abayobozi b’irushanwa bazi neza umunsi nzagererayo.”

Uwase amaze imyaka ine amurika imideri yabashije kwitabira ibikorwa bitandukanye bishingiye ku mwuga akora, birimo Rwanda Super Model mu 2015 , Red Carpet Fashion Awards mu 2016 aho yatsindiye igihembo cya ‘ Best Female Popular Model’ , yanamuritse imideri muri ‘ Kigali Fashion Week 2017’ iheruka.

 

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ohhhh Congratulation
    Najyaga mbyifuza kubona umunyarwandakazi
    Imana uhe urwanda kugumya kujya mbere muri byose

  • Nyamara uyu mwana afite courage mu kwishakishirizza. Bizageraho bize kabisa wibone kuri sommet

  • cngz tina tugufatiye iryiburyo

  • kwifurije amahirwe masa mama.

  • congs Tina kdi courage! Imana ikomeze igufashe ukomeze kubahisha u Rwanda!

Comments are closed.

en_USEnglish