Mu mujyi wa Sousse,Tunisia, ikipe ya ESS yari yakiriye APR FC mu mukino wo kwishyura uwabereye i Kigali mu byumweru bibiri bishize, wari warangiye amakipe yombi anganyije 0-0. Muri Tunisia ikipe ya ESS ikaba yabashije gukomeza itsinze APR FC 3 kuri 2. Ikipe ya APR yari ifite amahirwe menshi yo gukomeza kuko kugeza ku munota […]Irambuye
Uyu mukinnyi wa Film muri Tanzania yaraye yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 06 Mata rishyira tariki 07. n’ubwo impamvu y’urupfu rwe itaratangazwa n’abo mu muryango we, ibinyamakuru byandikirwa muri Tanzania biremeza ko yaba yatuye umutwe hasi ubwo yasunikwaga n’umukobwa witwa Elizabeth Michaels bari bawubanye. Amakuru ari kuvugwa mu binyamakuru i […]Irambuye
Kimwe n’izindi ‘discipline’ za siporo, umupira w’amaguru uri mu zatakaje abantu benshi bishwe muri Genocide yakorerwaga abatutsi. aba ni bake mu bishwe muri Genocide babarizwaga mu makipe atandukanye yariho icyo gihe. Abakinnyi ba Kiyovu Sport : 1. Kagabo Innocent, 2. Murenzi Innocent Alias Gukuni, 3. Rudasingwa Martin, 4. Rusha, 5. Kanyadekwe Norbert Alias Pirote. Abakunzi […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ni bwo ku cyicaro gikuru cy’inama y’igihugu y’urubyiruko habereye ikiganiro kigenewe abanyamakuru ku bijyanye n’uruhare rw’urubyiruko muri gahunda yo kwibuka izatangira ku munsi w’ejo tariki ya 7 Mata. Iki kiganiro cyibandaga kuri gahunda zagenwe mu gihe cy’icyunamo, abanyamakuru babashije ibibazo bitandukanye harimo nko kuba mu gihe cy’icyunamo urubyiruko […]Irambuye
Ku myaka 78, President Bingu wa Mutharika yitabye Imana nkuko bamwe mu baganga bamukurikiranaga ndetse na bamwe mu ba ministre babitanarije BBC kuri uyu wa gatanu tariki 06 Mata. Bingu wa Mutharika yaraye yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize indwara y’umutima, kuwa kane tariki 05 Mata bivugwa ko yituye hasi umutima we uhagaze agahita ajyanwa […]Irambuye
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango w’abibumbye burerekana ko umugabane w’Africa n’uwa Aziya, mu myaka 40 iri imbere abayituye bazaba bariyongereye cyane bitewe n’umuvuduko ukabije w’ubwiyongere bw’abaturage mu mujyi y’iyi migabane yombi. Icyegeranyo Umuryango w’Abibumbye wasohoye kuri uyu wa kane tariki 05 Mata, cyerekana ko abaturage batuye mu mijyi ku mugabane w’Afurika bazikuba inshuro eshatu.Bakava kuri miliyoni 414 […]Irambuye
Leta y’u Rwanda ku bufatanye na komisiyo y’ubukungu y’umuryango w’abibumbye muri Afurika, kuri uyu wakane tariki 05 Mata yatangije ikigega kizajya gifasha abashakashatsi ndetse n’abandi bahanga imirimo ibyara inyungu kuyibyaza umusaruro. Iki kigega gifite ku ntangiriro miliyoni 400 z’amadorari y’abanyamerika kikazajya gishyigikira Ubushakashatsi ndetse n’imishinga igaragaramo ikoranabuhanga mu kuyibyaza umusaruro. Imishinga yo guteza ubuhinzi imbere,inganda […]Irambuye
05 Mata – Urikiko rw’ikirenga rugizwe n’abacamanza batatu bayobowe na perezida w’Urukiko rw’ikirenga Sam RUGEGE, kuri uyu wa kane rwakatiye Uwimana Nkusi Agnes wari umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo igifungo k’imyaka ine rumaze kumuhamya ibyaha bibiri naho Mukakibibi Saidati rumukatira igihano k’imyaka itatu, rumaze kumuhamya icyaha kimwe. Uwimana Nkusi Agnes yari yahamijwe n’urukiko rukuru ibyaha bine birimo […]Irambuye
Mu myaka ishize umugabane wa Afurika waruhangayitse bikabije mu gutakaza umubare munini w’abaganga n’abaforomo berekeza ku mugabane w’uburaya bataye uyu mugabane urangwa n’indwara z’ibyorezo n’agashahara gake. Aba baganga bavuka i Gitwe bo ntibataye u Rwanda, ndetse bitaye ku nzozi zabo zo kugira icyo bamarira icyaro bavukamo. Gerard Urayeneza na Vianney Ruhumuliza bavukiye mu mugepfo, ababyeyi […]Irambuye
Bimwe mu bihugu bya Africa biritegura kwakira ishuri rikuru ryigisha kwihangira imirimo. Entrepreneurship Development Institute (EDI) ryo mu buhinde rizafungura amashami mu bihugu bitanu bya Africa birimo n’u Rwanda. Mu Ukuboza 2012 iri shuri rizaba rimaze kugera mu bihugu by’u Rwanda, Namibia, Gabon, Zambia na Senegal. Kuza muri Africa kw’iri shuri rikuru ni kimwe mu […]Irambuye