Tunisia: APR yasezerewe na Etoile Sportif du Sahel
Mu mujyi wa Sousse,Tunisia, ikipe ya ESS yari yakiriye APR FC mu mukino wo kwishyura uwabereye i Kigali mu byumweru bibiri bishize, wari warangiye amakipe yombi anganyije 0-0. Muri Tunisia ikipe ya ESS ikaba yabashije gukomeza itsinze APR FC 3 kuri 2.
Ikipe ya APR yari ifite amahirwe menshi yo gukomeza kuko kugeza ku munota wa 88 w’umukino yari ifite ibitego 2 kuri 1 cya ESS. Ku munota wa 89 Hammed Namouchi yatsinze igitego cyo kunganya (2-2).
Igitego cya mbere cya APR cyatsinzwe na Ndikumana Seleman ku mutota wa 38 mu gice cya mbere.
Aha ni mbere gato y’uko Papy Faty watsinze igitego cya 2 cya APR, ahawe ikarita itukura nyuma y’intonganya no gushotorana byari bibaye hagati y’abakinnyi. Iminota 90 irangiye hongeweho iminota 8.
Muri iyi minota yongeweho nibwo Lassad Jaziri yashyizemo igitego cya 3 habura iminota micye ari nacyo cyarangije urugendo rwa APR muri 1/16 cy’imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa.
Ababanjemo ku ruhande rwa APR FC FC: Ndoli, Karekezi, Ngaboyisibo (63′ Mugiraneza JB), Iranzi, Nshutinamagara, Mbuyu Twite, Johnson Bogoole,Papy Faty, Dan Wagaluka, Kabange Twite,Seleman Ndikumana.
Imikino yo kwishyura ya Orange CAF Champions Ligue muri 1/16
4-06-2012 ES Sahel 3 – 2 APR
04-06-2012 El Hilal 2 – 0 9ème Arrondissement (Centre Afr)
Indi mikino iraba kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru tariki 07 Mata
04-07-2012 Al Merreikh 3 – 0 FC Platiniums
04-08-2012 Sunshine Stars 3 – 0 Recreativo de Libolo
04-08-2012 Africa Sports 2 – 1 Zamalek
04-08-2012 TP Mazembe 6 – 0 Power Dynamos
04-08-2012 AS Vita Club 2 – 3 ASO Chlef
04-08-2012 Djoliba AC 17:00 Revenue Authority FC
04-08-2012 MAS Fès 3 – 0 Horoya
04-08-2012 Al Ahly 3 – 0 Ethiopian Coffee
In bold: Izakomeje
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ko mutongeyeho ko abasifuzi bibye APR se? Ubwo ntimushaka kwikoraho? Nibaze bihahire imikino isigaye ya championat ariko bamenye ko na Police iryo soko irizi kandi ifite n’ubushobozi bwo kwigurira;ariko ntacyo icy’amahoro nta yindi bakiburana.
Nacyo ntago ishobora kukibona kuko ariya mayeli yayo abenshi barayamenye,nisesagure amafranga gusa yikirigite iseke !
sha APR niyemere yibere ikipe y’i kigali
twemere nta mupira dufite murwanda.
Mu RWANDA umupira urahari habura organisation .None se buriya wagereranya ISONGA na APR ? tubonye nk’amakipe 4 ameze nk’ISONGA waba ureba ko umupira udakinwa.Kandi byose bisaba gutegurwa.
Star à domicile…nabyo ariko vuba aha irabibura!
Ariko se ubwo ko mwumvise uko umupira wagenze murumva APR idakomeye? Yazize amanyanga y’abarabu bakoresheje abasifuzi.
Watsindwa n’Isonga ukajya gutsinda muri Tunisia. Baze bihe igikombe cy’amahoro dore ko icya championnat cyo abapolisi bakibatwaye!
FERWAFA n’abashinzwe umupira wámaguru bashakishe ukuntu n’andi makipe yasohoka kuko na APR nibo bayibikorera,yahawe igihe kirengeje urugero irinanirwa,buriya aba ari igisebo ku RWANDA.Ahubwo buriya kuki itaba mu gihombo ko ishora byinshi ikinjiza bike !?
Harya Morris FERWAFA niyo inoma ikipe isohoka?uzabaze neza uburyo isohoka ubone kwandika.
Kugirango ikipe isohoke ni uko ipangirwa arbitrage ,igakundwakazwa ishyirirwa ho ibirarane kugira ngo icunge uko izindi zikina.None se ni gute wavuga ko FERWAFA atari yo ipanga gusohoka ukurikije uburyo iha match umusifuzi w’umufana nka richard,ikabika ibirarane bitari ngombwa,ntikore enquete ku mukino wo ku GISENYI washakujwemo ruswa ?Ubwo ntituvuze no kwemera amakipe yo gushaka ho ibitego byinshi .
izasohotse zindi se zakoze iki? jya ureka amaranga mutima.
Ese mwatubwira ni bande batangiye izo ntoganya zabakinyi? Nibande barwanye mukibuga? Ntahohoterwa ryaba ryarabaye kuri APR FC?
STAR A DIMICILE, ahandi nta za FC Marine zibayo, kandi CAF ntabwo ari FARWAFA. Championa izitwara kubera ahanini amakipe menshi iba yizeyeho amanota n’ibitego byinshi kandi ikagira imikino myinshi y’ibirarane kuko iyo iribusohoke, isubika imikino 3 ya championa.
Wowe urayizi umenya warayibayemo.Hanze nta FC MARINE iba yo,FERWAFA si CAF,RICHARD ntago yasifura umukino mpuzamahanga,kandi bariya barabu ntago bari kwemera amafranga ngo bitsindishe.
kandi Morris urarwaye
STAR A DOMICILE, ifite frw, ubu rero ngiye kuyigira inama nk’umuSPORTIF. Nijye mu mirenge yose, ishake abakinnyi b’abana b’abanyarwanda igire APR Y’abana batoranijwe mu gihugu, batari abanyamugi gusa, kuko mu byaro naho hariyo abana bazi umupira CYANE, ku buryo babavanze n’abawuzi bo mu mugi byaba SAWA. Mu myaka ITANU gusa, izaba ifite ikipe nziza cyane igizwe n’abasore b’abanyarwanda. Naho ba BEST MAN bayihenda ibe ibihoreye.
Ibi ntiyabishobora kuko ikunda instinzi idateguwe!ikunda resultats za vuba ahoubwo izo mbaraga yazishyira muri arbitrage,ferwafa na adversaire
Utabusya abwita ubumera,koko murabona iriya equipe hari icyo itari yakoze?Gusa yatsindiwe i Kigari naho Tounisie ho yari yakoze,ahubwo uburangare nka buriya bw’iKigari ubuzataha ntizabwongere,nijye imenya ko ari uguteza ibibazo abafana.Yari umukunzi wa Etincelles FC.
Icyo wita uburangare ni “manque d’experience” cyangwa kuba “les stars à domicile “,ikosa TP MAZEMBE itakora cyangwa indi kipe ifite uburambe
Morris wowe ufite uburambe uzajye uzamura rayon! ye gusigara ku rugo
foot ball ni result. niba APR nta kipe yo hanze ishobora gutsinda ngo igaragaze result kuko aba ariyo ikenewe , sinzi aho wahera uvuga ngo iragererageza , ijye ihimbira kuri za nyakabingo, za muhanga ….biri ku rwego rumwe , kandi yemere ko ari ikipe mu gikari.iheruka kuba APR gatete jumy akiwuconga, ibindi baratubeshya batekinika gusa .
Sasa Mutembe nagira ngo nkubwire ko umwana wangwa ariwe ukura, sha mukazongera gusohoka!!!! imbwa izampeke murata ngo mwambara ubururu ra? Rayon oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee.
Mwagiye muvuga ibyo muzi ubu murabona nta kazi gakomeye apr yakoze ahubwo se indi equipe ijya ihangara abarabu muri East african atari APR niyihe?
Aliko,ubundi aba bakinnyi bagira uburere?Hali igihe basohoka ntibarwane n’imituku rugeretse,,gusa mbona limwe na limwe bagenda batazi n’ikibajyanye,naho Mor,,,we sinzi aho aba,nta numva na Radio nibura.
Somewhere
the soft wind
becomes an
experience
that calls
the desire of
an inner
intention.
Francesco Sinibaldi
nigume hano ikomeze yitsindire za muhanga n’amagaju kugeza ubwo izamenya icyo gukora ,Leta yari ikwiye kuyishyira muri privatisation
ariko nanganzwa nuko,umuntu,atsigwa,akitwango batanze ruswa buriya,APR yananiwe gutsindira,murugo,iziko,izatsinda hanze ,ibonye,itsinzwe yitwazako bayibye murakoze mbaye mbashimiye
Comments are closed.