Kuri uyu wa kane tariki ya 5 Mata 2012, umutwe w’ingabo zo muro bataillon ya 63 zigizwe n’abasiri 270 zuriye indege zijya i Darfour, Soudan, gusimbura ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudan. Major Rène Ngendahimana Umuvugizi w’Ingabo, yavuze ko izi ngabo zagiye uyu munsi zabimburiye gahunda ihari yo gusimbura abasirikare […]Irambuye
Ibi ni ibyemejwe mu myanzuro y’Inama y’abaministri yo kuwa 4 Mata 2012. Muri iyi nama y’abaminisitiri Minisitiri w’Ubuzima yabamenyesheje gahunda yo kongerera ubumenyi Abaganga n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi. Dr Binagwaho yababwira ko iyi gahunda igamije kubaka ibikorwa remezo, kwigisha no kubona abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bakenewe kugira ngo mu Rwanda hashyirweho uburyo […]Irambuye
Abayobozi b’Urukiko rwa Arusha bazitabira ijoro ryo kwibuka rizaba tariki 07 Mata, ryateguwe n’abanyarwanda baba muri Tanzania, nkuko byemejwe na Ambassade y’u Rwanda i Dar es Salaam. Muri iri joro ryo kwibuka, hari abanyeshuri b’abanyarwanda barokotse biga muri Tanzania bazatanga ubuhamya. Muri iri joro kandi hazagaragazwa aho u Rwanda rugeze rukira ingaruka za Genocide yabaye […]Irambuye
05 Mata – Fabrice Muamba ari kugaragaza ibimenyetso byo gukira ku buryo bwihuse nyuma yo kuva ku gitanda agatera intambwe ya mbere, nkuko byatangajwe kuri uyu wa kane. Uyu mukinnyi wa Bolton Wanderers aracyari mu bitaro nyuma yo guhagarara k’umutima we mu kibuga cya Tottenham mu kwezi gushize. Owen Coyle, umutoza wa Bolton niwe wambere […]Irambuye
Muri film nshya igiye gusohoka yitwa “Battleship”, umuhanzikazi Rihanna azaba ari mu bakinnyi b’imena b’iyi film, akaba yarabanje kwigishwa kurasa bitewe n’uko iyi film izagaragaramo kurasana hakoreshejwe imbunda. Jackie Carrizosa, umukobwa wahoze ari umusirikare w’amerika niwe wahawe akazi ko kwigisha Rihanna gukoresha imbunda no gutuma amenyera kuyikoresha. Jackie w’imyaka 22 yonyine, yahoze ariwe mukobwa wenyine […]Irambuye
04 Mata – Umugore ukiri muto wari wihambiriyeho ibisasu yabyiturikirijeho kuri uyu wa gatatu mu birori byaberaga munzu mberabyombi i Mogadishu ahitana abantu umunani barimo ushinzwe umupira w’amaguru muri iki gihugu ndetse n’umukuru wa komite olimpiki. Uyu mugore yaturikije ibisasu yari yiziritseho, ubwo Ministre w’intebe w’iki gihugu Abdiweli Mohamed Ali yari imbere abwira ijambo abagera […]Irambuye
Umukecuru w’umunyamerika w’imyaka 80 udafite ubumenyi buhagije mu gutwara indege kuwa kabiri tariki 03 Mata yabashije kumanura indege neza ayigeza ku butaka muri Leta ya Wisconsin,US, nyuma y’uko umugabo wari uyitwaye apfiriye muri iyi ndege iri mu kirere. Helen Collins ntiyagize igihunga mu gihe yamanuraga iyi ndege ku kibuga cyitwa Cherryland Airport, nubwo yabonaga ko […]Irambuye
Uyu musore uherutse kwegukana Salax Award nka Best New Artist (2011), igikombe yabonye, kuri uyu wa kabiri tariki 03 Mata ku mugoroba yakijyanye mu nshuti ze z’i Muhanga ngo bakishimire. Khizz (Kizito) iwabo ni muri uyu mujyi wa Muhanga ahitwa ‘mu cyakabiri’ ari naho umuryango we utuye, ubu we akaba aba i Nyamirambo mu mujyi […]Irambuye
Jose Felix Mourinho ubu ubarizwa mw’ikipe ya Real Madrid, yatangaje ko ashobora kuzasubira mu ikipe ya Inter de Milan yahozemo mbere yo kuza muri Espagne muri Real Madrid. Inkuru dukesha ikinyamakuru cyandikirwa mu gihugu cy’Ubutaliyani cyitwa “colliera della sela” kivuga ko Mourinho yivugiye ko akunda cyane ikipe ya Inter Milan, ndetse ko i Milan ni […]Irambuye
Mu gitondo cy’uyu wa gatatu tariki 4 Mata 2012, mu masaha ya saa tatu ni bwo umusore witwa Muragijimana Claude utuye mu kagari ka Rwezamenyo Umurenge wa Nyamirambo, umudugudu w’Abatarushwa yagejejwe ku biro bya polisi biri i Nyamirambo na bamwe mu baturanyi be yari yabujije umutekano kubera amagambo y’ivanguramoko. Muragijimana wagaragaraga nk’uwasomye ku gatama, arazira […]Irambuye