Digiqole ad

Steven Kanumba yaba yitabye Imana azize umukobwa

Uyu mukinnyi wa Film muri Tanzania yaraye yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 06 Mata rishyira tariki 07. n’ubwo impamvu y’urupfu rwe  itaratangazwa n’abo mu muryango we,  ibinyamakuru byandikirwa muri Tanzania biremeza ko yaba yatuye umutwe hasi ubwo yasunikwaga n’umukobwa witwa Elizabeth Michaels bari bawubanye.

Steven Kanumba wari umukinnyi ukomeye wa film muri Tanzania/photo Gallery Kanumba
Steven Kanumba wari umukinnyi ukomeye wa film muri Tanzania/photo Gallery Kanumba

Amakuru ari kuvugwa mu binyamakuru  i Dar es Salaam aremeza ko Kanumba yitabye Imana azize urupfu rutunguranye ahagana saa munani n’igice z’ijoro kuri uyu wa 07 Mata. Biravugwa ko yatuye umutwe hasi agahita apfa, nubwo ngo nta burwayi budasanzwe yari asanganywe.

Uyu musore yaba yazize umukobwa nawe ukina film  bari bamaze iminsi bakundana witwa Elizabeth ‘Lulu’ Michaels,19.  Uyu mukobwa ngo yamusunitse akubita umutwe hasi bikomeye, iwe mu rugo, mu gihe bapfaga telephone y’uyu mukobwa Steven Kanumba yashakaga kumwambura ngo arebe abahamagara uyu mukunzi we.

Lulu, biravugwa ko ubu ari kuri station ya Police ya Oysterbay, Dar. Umubiri wa Steven Kanumba wo ukaba wahise ujyanwa ku bitaro bya Muhimbili muri Dar es Salaam.

Steven Kanumba n’uyu mukobwa bari bavuye mu rubyiniro (night club) rwitwa New Maisha club. Abari kumwe nawe ndetse n’uriya mukobwa, bemeje ko yatashye nta kibazo na kimwe afite.

Kanumba ku myaka 28 yonyine, inkuru y’urupfu rwe ni urucamugongo ku bakunzi ba film zikinirwa muri Tanzania no muri aka karere muri rusange.

STEVEN Charles Kanumba ni umukinnyi wa film w’umunya Tanzania azwi cyane muri aka karere kubera film yagiye agaragaramo.

Kanumba yamenye ibyo gukina Film muri Nigeria, aho yakinnye film eshanu n’aba star bo muri Nollywood, nyuma akaza muri Tanzania. Yaragize amahirwe yo kujya muri Hollywood (California) kureba uko bakina za film.

Mu 2009 akaba kandi yaragaragaye mu bakinnyi bari mu nzu babanamo harebwa uzatsinda mu kubana neza n’abandi, Big Brother Africa 2009.

Kanumba yavutse tariki 8 Mutarama 1984 ahitwa Shinyanga. Aha niho yize amashuri abanza ayisumbuye ayiga muri Dar Christian Seminary Secondary School mbere yo kwinjira muri cinema.

Uyu musore nubwo atarangije Kaminuza, ariko yakoze amasomo y’igihe gito muri University of Dar es Salaam. We yavugaga ko gukina film ari nko kuririmba cyangwa indi mpano iyo ariyo yose.

Yatangiye kugaragara muri za cinema bita “Soap Operas” twagereranya n’ikinamico y’amashusho. Nyuma yinjira muri film aho yakinnye film zirenga 30.

Mu Rwanda, azwi cyane mu bice bya film yiswe ‘O’prah’ (Hot Sunday) aho akinana na Irene Uwoya, umugore w’umukinnyi wa ruhago w’umunyarwanda Ndikumana Hamad bita Katauti.

Izi ni zimwe muri Film zakinwe na STEVEN Charles Kanumba:  ‘Haviliki’, ‘Neno’, ‘Ulingo’, ‘Riziki’, ‘Johari’ (part 1 & 2), ‘Sikitiko Langu’, ‘Dangerous Desire’, ‘Dar 2 Lagos’, ‘My Sister’ (part 1 & 2), ‘Penina’, ‘Cross My Sin’, ‘A Point Of No Return’, ‘The Lost Twins’ (part 1 & 2) na  ‘The Stolen Will’. ‘Village Pastor’ (part 1 & 2), ‘Magic House’, ‘O’prah’ (Hot Sunday) – part 1 & 2, ‘Red Valentine’, ‘Familiy Tear,Ripple of tears, More than pain, Moses,Offside, Uncle jj, This is it, Big daddy,

Devil Kingdom yakiniwe muri Nigeria, niyo film ya nyuma aheruka gusohora, akaba yiteguraga gusohora indi film yiswe  “Ndoa Yangu”. Kanumba yitabye Imana ari ingaragu.

Kanumba na Irene Uwoya muri Opray
Kanumba na Irene Uwoya muri O’prah
Lulu bivugwa ko Kanumba yapfuye nyuma y'uko bashyamiranye
Lulu bivugwa ko Kanumba yapfuye nyuma y'uko bashyamiranye
Lulu telephone ye n'abamuhamagara byaba aribyo nyirabayazana
Lulu telephone ye n'abamuhamagara byaba aribyo nyirabayazana
Bakimara kumva iyo nkuru benshi bahise bateranira imbere y'urugo rwe
Bakimara kumva iyo nkuru benshi bahise bateranira imbere y'urugo rwe

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Yooo! Imana imuhe iruhuko ridashira

  • None se, steven kanumba yari marie?

    • Yarakiri ingaragu<célibataire

    • Sha wagiye ubanza ugasoma inkuru yose!Urabona batanditse ko apfuye ari ingaragu!?

  • Imana imwakire mubayo, gusa twamukundaga, tubuze umukinnyi w’inararibonye

  • Inkuru y,incamugongo kabisa!Kanumba Tuzahora tukwibuka igihe cyose.Imana ikwakire mu bwami bwayo.

  • RIP,Uyu mu type namubonaga mu mafilm,azi kuyakina. ntakundi bibaho,agiye abakunzi b’amafilms bakimukeneye,n’igihugu cye muri rusange. umuryango we ukomeze kwihangana.

  • Imana imuhe iruhuko ridashira, twamukundaga cyane.

  • Turababaye cyane,twamukundaga Imana imwakire mubayo.Bye kanumba.

  • Inna lilah wa inna lijdan

  • imana imwakire mubayo namwikundiraga sha agiye akiri umwana bas mwisi bibaho twese niryo herezo famille yihangane

  • ibinibimwe mubibazo isi ifite abantu bazi ubwenge barikujyenda baducika TANZANIA ntawundi mwanditsi wafirime izabona umezenkuyu njyembabajwenuko ntamwana asize wenda yarikuzabankase imana imuhe ibiruhuko bidashira

  • RIP

  • Yo Imana imwana imwakire mu bayo.Inallillah wa inalillah rajun

  • bjour, uyu musore namukundaga cyane yari umu proffessionel none Imana imuhe iruhuko ridashira.

  • niyigendere niyo nzira ya twese

  • IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA KUKONAMUKUNDAGACYANE TUZAHORATUMWIKA DOREKO APFUYE IGIHEKIMWE NABACU TWIBUKA.

  • My our Lord be with him,ndamwibuka muri film ya uncle jj,yari umuhanga kandi film ze zirimo message.

  • My our Lord be with him,ndamwibuka muri film ya uncle jj.

  • Birababaje! Imana imwakire mu bayo.

  • Rip! Ugiye tukigukeneye Imana ikwakire mu bahire bayo!

  • Igendere KANUMBA wari ufite inyigisho z’ibisigaye bibera kuri iyi si, gusa iyo uba hari ukuntu wigenje wenda uba usize akana nicyo kimbabaje n’ukuntu wajyaga ukina n’abakobwa kabisa ugiye ukiri umusore. Tuzongera tukubone imana nibitwemerera.

  • Kifo cya msanii Kanumba ni pigo kumbwa kwa kila alie mfahamu.Raha ya milele mpe ee Bwana na Mwanga wa milele umwangazie apumzike kwa amani na pole kwa famila ya marehemu

  • yoo!!! tuzahora tumwibuka asize souvenir(urwibutso)imana imwakire

  • Imana iradukunda ariko iduha imitwaro iremereye kugirango ibisubizo uzabisange mwijuru

    gusa gutandukana mwisi birababaza cyane nukuri uwiteka akwakire

  • Imana imwakire mubayo ariko atubere isomo kuko abakobwa baratumaraho aba star. ariko nugusaba inema yo kubyihanganira

  • Yoo kanumba Imana imwakire,twa mukunda ga cyane,ntutuzamwibagirwa.

  • Poreni famiri! Kanumba mwenyez Mungu amupokee mbinguni dunia ndivyo hirivyo hatutakusahau KANUMBA

  • oh nooooooooooooooooo that’s impossible.niyapfuye nimuzima ariko niba yafpuye niyigendere amahoro yimana imana imurinde kandi imuhe kubaho mumunezero.l love him he was my best actor in Tanzania.God bless u

  • Oh,nukuri ndababaye cane ntobona uko nabisohora ngo abantu bose babibone!nukuri kurya bavuga ngo”les écrivains sont des immortels”nawe nzi neza ko atazibagirana tuzakomeza kumwibuka kandi nkaba mboneyeho kumwifuriza iruhuko ryiza ridashira niba yari yizeye Christ.ubugingo bwumwana wumuntu nibugufi cane ,nuburabyo.

  • Kanumba usigiye urubyiruko isomo, wari umusore w’ umuhanga mumurimo wiyemeje, umwete gukunda gukora, isuku kwambara neza ni urugero rwiza udusigiye. Gusa ubaye uwakabiri mubahanzi nakundaga utabarutse nyuma ya lucky dube. Imana ikwakire.

  • Isi niko itugize ariko tugomba kubyakira twizerako hari umunsi zuzongera kubonana.Gusa film ze zigishaga ibiriho,gusa nubwo ntamuhanzi upfa ariko birababaje

  • Breaking news for me! Namukundaga ariko buriya Imana yamukundaga kundusha. Mungu apokee roho yake.

  • Ese isomo umuntu yigira kubapfa ni irihe?natwe abakiriho ntacyo duha Imana ngo dukunde turame ,ahubyo ni ubuntu tugirirwa nayo arikokandi twagakwiriye guhora twiteguye kko ari ntawe umenya umunsi we
    Imana ibahe amahoro.

  • OH KANUMBA GUSA TWESE NIYONZIRA ARIKO NYINE BITERA AGANDA UMUSORE NKA KANUMBA.YARAKIRUMWANA KWERI.IMANA IMWAKIRE MUBAYO KUKO KWIYISI NIKOBIMERA.

  • RIP umuhungu mwiza, twagukundaga cyane. will never forget u. thanks to God for the gift of ur life. wabaye ingirakamaro mu gihe gito ubayeho. Imana ikwakire

  • Eeee.,..mungu nuweke muili wamalehe mahali pema kanumba na sisi tunakuombea dua upumzike salama

  • I have never seen a super star in Africa like u.we really loved u alot and we wish God keeps well your soul in peace.family ikomeze kugira courage Imana yisubije ibyayo kandi irabakunda mwihangane,gusa natwe biratugoye

  • Ku bwanjye iyo ba vugaga cinema TZ numvagama abakinyi bagera kuri ba 3 kandi Styven Kanumba yari murabo nakundaga.
    Ntakundi twabigenza usibye gushimirImana muri byose no kubwira abakunzi be bose pole cyane aba tz numuryangowe . Bro rest in peace

  • IYO NA VUGAGA TZ cinema muri 3 nakundaga Stven KANUMBA YARIMO SO tZ pole sana nabakunzipe bose pole shukuru Mungu kwa yote

  • Basi ntakundi mbuz’icyomvuga,gusa uyu musore namukundaga,ntahandi muzi usibye mu ma film,offete napresia tarent ye cyaane.arko byambabaza kurutaho yahitanywe n’umukobwa. Niyiruhukire natwe niyonzira,gusa imana igidufasha duhore twiyeza.

  • Nonese ko nta comment y’abakinnyi ba filme bagenzibe turikubona?

  • Mw’isi urupfu kurwakira ntiturabishobora,iyo abacu batuvuye agahinda kaba kenshi,amarira n’ibindi.none famille ya steeven mwihangane buriya niwo munsi wo gusubira aho yavuye,twababaye arko urupfu n’amafaranga ntiruyemera.pole sana kwa hiro.

  • sinziko mubibona imana yikundira abeza nyine niko yabiteguye uriya mukobwa baramurenganya bakundanaga na accident nkizindi ntiyamwangaga kuko bakundanaga ubu se we mwibaza ko anezerewe arababaye cyane pole kabisa nakundaga film ze.imana imwakire mubayo.

  • Ikiniga cyanyishe urupfurwe ruhuriranye nibihe byo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mbese nagahinda gusa (Inalilah wa inalilah la jiuna)

  • OOOH?Ndababaye cyane kuko yari umukinnyi nemeraga.abakunzibe bose ndetse numuryango we twihangane.

  • yoooooooooooo IMANAimuhe irhuko ridashira buriya igihe cyari cyageze

  • twagukundaga kbsa imana ikwayo nduzi ko natwe ariho tugana

  • Mwese mwifuzaga ko yari kuzapfa ryari? nta na rimwe yari kuzagenda tutakimukunda. Ubwo rero niko Iyamuhanze yabyishakiye mu gihe yihitiyemo. Twe dusigaye, tumusabire, kandi twikebuke kuko urupfu rwaza rudutunguye! tujye dusenga ubudatuza!!!

  • Ndababaye,ndababaye! Mbese mfite agahinda katavugwa. Kanumba we! Igendere gusa ninzira yatwese kandi Imana izi impamvu yabyo. Iguhe iruhuko ridashirakandi ikomeze irinde n’umuryango wawe.

  • nakundaga kanumba ariko inkumi iramuhitanye gusa azize ubusa ariko uwomwanayamwishe kubwende wabona yahawe ruswa ntamuntu mwiza bazabona nkawe

  • yooo!!!! R.I.P

  • yalllaaaaa!!!!!!! birababaje

  • mana kuki koko wemeyeko kanumba yigendera gusa biragoye kubyumva gusa kuri birthday yanjye nzajya nkwibuka nyifete nkwibuka kuko niwowe mu star nakunze muri tanzania yose allah aguhe iruhuko ridashira

    • Yoo! Sha twese turababaye nyamara twese niyo tujya! Usibyeko tutagendera rimwe.ibye birarangiye hasigaye ibyacu(la vie est mal concu),ntawabaza imana ngo urakoriki,ikora ibyo ishaka nta sentiment

  • IYI NKURU NKIYIMENYA MURI IKI GITONDO YAMBABAJE GUSA ICYAMBERE NUKO TWAGABANYA AMARIRA AHUBWO TUKONGERA KUMUSABIRA IMANA IKAMWAKIRA MUBAYO KUKO
    TWAMUKUNDAGA UBUNDI TUKIRINDA INKUMI.

  • Rurababaje urupfu rwakanumba kuko yaru mukinnyi wumuhang mwaka karere nukwihangana buri imana yashatsekobiba ntakundi

  • Birababaje pe kuba kunzi ba film TZD buriya hari ibyo bazasubiraho inyuma. Ariko ubabaje cyane n’uriya mukobwa wishe umukunzi we atabigendereye. Ubu arafunzwe araririra muri gereza yabuze umukunzi we ibyo yakoraga biradindiye,n’ isi yose yamwanze yewe ntiyorohewe pe. Ariko abahungu namwe mugabanye gufuha.

  • yooo,iyi nkuru yambabaje cne ntabona uko mvuga,africa tubuze umuartist ukomeye,ikimbabaje kurushaho nukuntu ntakana asize wenda kari kuzamukurikiza.gus urupfu ntirukatubabaze gusa ahubwo rujye runatwigisha guhora twiyeza,RIP S.KANUMBA

  • Mana nyagasani urupfu rwa Kanumba rutunguranye gutya rurambabaje cyane,ukuntu namukundaga sinzi icyo navuga,Mana arihuse gusa umwakire mu bawe,ubuse nzongera kureba film za Tzd kweli? ndumva zizantera agahinda,ariko Mana iyo uba uretse kumutwara,subu uyu mukobwa koko nako nta kundi nawe siwe ahari.

  • kanumba uruhukiro rundashira imana ikwakire mubayo ndagukundaga ugende neza ntukababre

  • RIP

  • Kanumba, mungu akurahisishiye na akutiye maala pema, partis trop tôt, ns avions encore tant besoin de toi. Que ton âme repose en paix. Ns ne t’oublierons jamais.

  • birababaje cyane pe! yari ageze igihe cyo kurya cash ze!!!! nuko rero twitegure uyu munsi ni kanumba ejo ni jye nawe.

  • May his soul rest in peace forever and ever amen!!!!!!!!!!!

  • oh MANA yange birababaje gusa ntakindi

  • Imana imuhe iruhuko ridashira gusa gutendeka ni bibi pe birababaza tujye tubyirinda.twari tukigukeneyee

  • None se icyi kiraya cyamwishe ko ntacyo mukivugaho. Mana, abagore ni beza ariko ni abanyabibazo gusa nibo soko y’ibbi byose tubona kwisi kuva kuri Eva mukuru wabo. rwose niba Tanzanie ikigira igihano cy’urupfu bakinyonge kabisa. kireba nk’abicanyi pe!!!

  • njye ndumva ngiye kurira disi kuko nakundaga film ze cyane gusa imana imuhe iruhuko ridashira.

  • RIP; to my favorite film producer my GOD receive his saul .africa will is missing an impotant guy

  • icyo navuga kuri Kanumba ni byinshi cyane kuko agiye ngi mukunda cyane.bya mbabaje cyane ariko nta kundi kuntu nabigenza gusa Imana imuhe ibiruhuko bidashira.gufuha ni bibi.

  • IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

  • None ko urupfu rudateguza twabigenza gute? Ko twese ariyo nzira tugana ntubwo tutazi umunsi,kanumba kwaheri kabisa.twagukundaga sana.

  • Ugiye tukigukunda, Imana ikwakire mu bayo!!!!

  • yebabawee,umu star kweri atuvuyemopeee!!!
    twihangane abamukundaga twese,isaha yariyongiyo.IMANA imwakire mubayo.

  • Ndamwibuka muri Maisha club last december aseka neza, mbese arangwa n’urugwiro pee… Yarambabaje saana. RIP Kanumba.

  • abakobwa si abantu!! bazatumara ahubwo

  • ABOMUMUJYANGOWE BYUMWIHARIKO NIMUGIRE KWIHANGANA TUBUZ:UMUSORE W;UMUHANGA KANDI WIGIKUNDIRO BYUMWIHARIKO AFURIKA YOSE TURAMUHONBYE.IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.

  • ndababaye kabisa, Steven namukundaga ariko sinzamwibagirwa kabisa, umukecuru yamujijije iki kweri? Ubutabera bukore akazi kabwo kabisa, ndababaye cyane…

  • KANU URAMBABAJE CYANE KUBURYO NTABONA UKOMBIVUGA KUKO MUBUZIMA SINIGEZE NKUNDA FILM ARIKO FILM ZE ZABAGA ZIRIMOUBUHANGA,ARINZIZA,ZISOBANUTSE,YEWE TWABUZE ABACU 1994 NONE NAWE KANU URAGIYE KOKO IGENDERE,GUSA TURAHOMBYE PE

  • Apfuye nabi kweri!! gupfa avuye muri night club? Apfuye atihannye

  • Yewee ndababaye ctane gusa Katauti agire umutekano wuzuye kuko yahora ahanganye nuyu mu sore bapfa byishi uatamenya yooo niyi gendere niwacu twese

  • Steven we, igendere urambabaje, sinabona uko navuga agahinda ntewe n’urupfu rwawe!Imana ishimye kuguhamagara hakiri kare nyamara twari tukigukeneye!Ndakwibukira kuri Films zawe zuzuyemo ubuhanga bwinshi ndetse ninyigisho zitagira uko zisa! Sinzakwibagirwa kuko films zawe zahinduhe ubuzima bwanjye kuburyo butangaje, igendere wabaye inspiration kur’ubyiruko ndetse no kububatse bitewe ninyigisho watanganga ubicishije muri films zawe! Witabye karame iyakare nyamara twari tukigukeneye! Icyampa ukaba wibutse gusaba Imana kukubabarira aho waba waritwaye nabi hose kuko nta muntu udacumura! Bibaye bityo mfite ibyiringiro ko tuzahurira ijabiro! Niwiruhukire! Sinzigera nkwibagirwa! Roho yawe niruhukire mubiganza by’umukiza wacu ariwe Yesu Kristo!

  • Abakobwa ahaaa!!!

  • igendere imana ihe umuryango wawe kwihangana ,natwe tuzahora tukwibukira kuri byinshi,Abasigaye dusabe imana kugirango tujye tumenya igihe cyancu twihane.

    • Merci ndakwemeye tuzamwibukira kuri Film ze nziza

  • Kanu urambabaje ariko Imana ikwakire mubayo. NIWE MUHUNGU IWABO BAGIRAGA GUSA NONE ARAPFUYE.!

  • Ayiweeee!Kanu igendere natwe abanyarwanda babonye film zawe turababaye pe!
    Imana ikwakire mubayo.

  • umuntu yabonate comments zabanje komfunguye none nkabona guhera kuya 71 kugeza kuya 83 gusa. IMANA Imuhe iruhuko ridashira namukumdaga bigeraho films ze zambuzaga gikorakazi kabandi nkiligwa kumachini nzireba ncungana na chef.
    ntakundi niyo nzira, hazagire uduserukira mu RWANDA ajye kumushingura konabonye yarafite abakunzibenshi iwacu,yarafitabafana benshi ino kandi twamukuyeho amasomo nimpanuro nyinshi

    • ALINE: Niba ushaka kureba Comments zose kanda munsi y’izo ureba ahanditse ngo “Older Comments”

      Urakoze.

      • merci bcp Mr Editor; nazibogne zose. G.B.U.

  • mwenyezimungu akupokeye kaka kat yawaliyo wake

  • ikibabaje nuko apfuye nabi. ari muburaya naho ubundi ntawutazapfa.

  • Narababaye cyane,nabuze uko mbivuga, kuko uyu musore namwemeraga cyane,yari umuhanga pe. RIP Kanumba

  • ni olive ndi mu gitega nange nababajwe nurupfu rwa kanumba imiryango ye yihangane
    nabakunzi bamafirme bose

  • Yooo!!!! Abakunzi ba Kanumba ntitwishimye ariko ningombwa,nkuko ugiye twarikwibuka abacu nawe ntatuzakwibagirwa Africa yose duhombye umuntu,Imana imwakwire.

  • pole sana kuryango wa Steven Kanumba, twamukundaga cyane. kuko yakinanaga ubuhanga bwinshi cyane.tumwifurije iruhuko ridashira.

  • Steven arambabaje ariko nuyu mwana wu mukobwa agize akaga ntabwo yabishakaga kandi icyaha cyo kwica steven kimuriho niyo yababarirwa ariko abantu bakundaga steve ntabwo baza mwumva neza kandi aracyari muto umuhungu wese uza ujya ku muvugisha aza avuga ati uyu mukobwa kwica biri mu kaboko ke bitume amutinya icyindi biragaragara ko atendeka guhamagarwa nundi muntu saa munani zijoro urikumwe nundi muhungu ntabwo byumvikana tumusabire akizwe naho ubundi sinzi aho azerekeza na fungurwa

  • yoo!kanumba namukundaga sinzi uko nabivuga,gusa imana ni mushyire mubayo.agiye twari tukimukeneye.

  • Afurika na great lakes region tubuze umuntu uri talented kabisa. Gusa basore mwitonde,njye ubwo intanzaniya kwaheri ndazisezeye kuko uriya type yakinaga nkabona ari ukuri atari film

  • Nyakwingendera kanumba tugusabiye ku’Imana izakwakire amahoro. Kandi tugukunda cyane rwose. Tuhaye pole ku’murwango wanyakwigendera Steven. Ikindi ndipfurije ku’murwango wanyakwigendera kanumba amahoro Imana ibane nabo nabindi bose. Wamwishe nawe Imana imubabarire. Nawe ndamuheye pole. Abantu mwese ndapfuje kubana nimana iteka ryose amen.

  • Ntituzakwibagirwa kd turacyagukunda.

  • AFRICA IBUZE INTWARI PEEEEEEEEEEE GUSA FAMILLE YE YIHANGANE KIMWE N’AFRICA YOSE

  • I don’t know what i can say kubera ko birababaje cyane.
    Nakundaga uyu mu type cyane how he looks, uburyo akina film,………….
    Imana imuhe iruhuko ridashira.

  • Umuryango we nukomeze kwihangana.ikibabaje ni uburyo apfuyemo! basore mwitondere abakobwa batazabamara.mwibuke ko mu rwanda hari umuntu wapfiriye muli lodge i Nymrmbo yararanye numugore.

  • abakobwaweeeee!nukuvakera siwowe wenyine ijyendere. unsuhurize Mwarimu Nyerere.wenda yazakwigishirizayo kwirinda babes!

  • mana ndababayeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee.ngewe mbimenye mukanya ariko najye iyo pfa kabisa nacyo maze kwisi kanumba nagukundaga.uzagire iruhuko ridashira.

  • njye nararize ndihanagura, nubwo nohereje msg ntinze akazi nako ntikaba katworoheye, gusa Kanumba Imana imudutwaye twari tukimukeneye, ntakundi Imana yishubuje ibyayo, kandi burya Imana ntiyisondeka,musubize amaso inyuma murasanga buri mwaka hagenda igihangange runaka. ntituzabona undi nkawe, mumare amatsiko nka editor y’umuseke, Vincent Kigosi ni murumuna wa Kanumba koko? answer now

  • pole sana afrika mashariki.Amakzeli tumemkosa mtu alie kuwa kio cha jamii.Steven K mungu akupokee mala pema

  • Nikweri kabisa!may his soul rest in peace!

  • Imana imuhe iruhuko ridashira

  • ISI irarangiye abastars badushizeho

  • yoo Twitatanyije nabe mukababaro

  • Film from Tanzaniya bye bye ndabasezereyepe!!!

Comments are closed.

en_USEnglish