Digiqole ad

Gatsibo: Umusore yanyoye arasinda ubundi yiyahuza ikinini cy’imbeba

 Gatsibo: Umusore yanyoye arasinda ubundi yiyahuza ikinini cy’imbeba

Amayobera ni yose ku rupfu rw’umusore witwa Innocent Hakizimana wiyahuye akoresheje ikinini cy’imbeba mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri rishyira kuwa gatatu. Abamuheruka bavuga ko nijoro yari yasinze, kugeza ubu nta mpamvu iramenyekana y’urupfu rwe.

Uyu musore w’imyaka 25 gusa yabanaga na nyina bonyine mu karere ka Gatsibo Umurenge wa Kabarore mu kagari ka Simbwa, abamuheruka bamubonye ejo ari mu kabari, ngo yatashye yasinze.

Abaturanyi b’iwabo bavuga ko batabajwe na nyina nijoro cyane uyu musore ataka cyane bagasanga aho yari ari hari ibindi binini by’imbeba bakavuga ko hari ibindi yari amaze kumira.

Bamujyanye ku kigo nderabuzima cya Kabarore bamugezayo yapfuye.

Richard Murego Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore avuga ko kugeza ubu batazi icyatumye uyu musore yiyahura.

Murego ati “Abayobozi b’Umudugudu bambwiye ko ejo yari yasinze , twashatse icyatumye yiyahura turakibura kugeza ubu”

Ibi ngo si bwo bwa mbere babibona kuko ngo hari ubwo bajya babona abantu biyahuye bagashaka icyabibateye nk’ubuyobozi ntibabashe kukimenya.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish