Digiqole ad

Kumurika imideri bitunga umuntu bite?

 Kumurika imideri bitunga umuntu bite?

Kumurika imideri ni ubushabitsi bushya mu bihugu nk’u Rwanda

Abantu benshi bibaza ko ubushabitsi (business) ari ubwo mw’isoko cyangwa ubukorwa abantu baguriranye ibyo bakeneye, muri iki gihe ubushabitsi bwaragutse ndetse ubu no mu Rwanda ubushabitsi butari bumenyerewe bwo kumurika imideri (modelling) hari abo butunze. Binjiza amafaranga bate rero?

Kumurika imideri ni ubushabitsi bushya mu bihugu nk'u Rwanda
Kumurika imideri ni ubushabitsi bushya mu bihugu nk’u Rwanda

Ubu ni uburyo bwo kugurisha imiterere y’umubiri wawe uyambika imyambaro runaka ikagaragara neza hagamijwe kuyamamaza no kuyigurisha cyane.

‘Modeling’ ntijyana gusa no kumurika imideri cyangwa kwamamaza  kuko ubwabyo bigira n’amoko atandukanye y’aba-model. Fashion (editorial) model , Runway/catwalk Model , Commercial model , Plus size model , Petite model , Child model , Swimsuit/lingerie model , Glamour model , Fitness model , Promotional model n’ibindi.

Mu bihugu byateye imbere mu bijyanye n’imideri no kwamamaza hakoreshejwe abantu ‘models’, bahitamo kugena amategeko n’amabwiriza bazakurikiza hari n’abasobanukiwe cyera inyungu yabyo bahitamo gushinga amashuri afasha kongerera ubushobozi abafite impano mu byo kumirika imideli no kwamamaza .

Mu Rwanda hari abatari basobanukirwa neza ko ‘modeling’ ari ubucuruzi nk’ubundi kandi bwabeshaho nyirabwo mu gihe abukoze neza. Hari n’abamaze gusobanukirwa ubu bucuruzi bushya banashoramo ubumenyi n’amafaranga yabo.

Kwizera Patrick umwe mu rubyiruko mu mujyi wa Kigali yabwiye umuseke ko atumva neza iby’iyo business, ngo abifata nko kwishimisha ngo ntabona impamvu umuntu yajya mu byo kumurika imideri.

Kimwe nawe, Niyomwungeri Patience we avuga ko ari ibintu ngo abona ko bitanga amafaranga macye, kereka nibuga ngo ibyo kwamamaza.

Hari ubwo uzabona kompanyi zicuruza inzoga, imodoka cyangwa ibindi bintu zikoresha abasore b’ibigango bigereranyije n’abakobwa b’ikimero cyiza n’uburanga mu kwamamaza ibi bicuruzwa, bariya bahabwa akayabo

Kubamurika imideri mbere yo gusinya amasezerano n’amazu acuruza imyamabaro habanza gukorwa igeragezwa”casting”, ba nyiri imidel “designer” nibo bahitamo umuntu bakurikije ikimero afite bakagihuza n’imyambaro bakoze, iyo basanze nyiri kumurika imideli yujuje ibyo bashaka icyo gihe bamuhitamo.

Gamariel Harerimana wagize umwuga kumurika imideli avuga ko modeling ari akazi gashobora gutunga umuntu  ndetse kuri we asanga igihe kigeze ngo abashoramari batangire gutekereza uko bashora amafaranga mu bikorwa bitandukanye byafasha abamurikamideli bo mu Rwanda guhazwa n’ibyo bakura muri modeling.

Gamariel Harerimana asaba abashoramari gutangira gushora muri uru ruganda rwo kumurika imideri
Gamariel Harerimana asaba abashoramari gutangira gushora muri uru ruganda rwo kumurika imideri

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish