Perezida wa Banki y’isi yashimye ibyo gutanga amaraso hifashishijwe drones
Perezida wa Banki y’isi Jim Yong Kim, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda uyu munsi yashimye umushinga wo gutanga amaraso hifashishijwe utudege bita drones. Yari yasuye aho uyu mushinga ukorera mu murenge wa Shyogwe mu kagali ka Ruli mu mudugudu wa Kabeza mu karere ka Muhanga ahari ikibuga zihagurukiraho zitwaye amaraso mu bitaro binyuranye mu Rwanda.
Ari kumwe na Minisitiri w’ubuzima hamwe n’uw’ikoranabuhanga, nyuma yo gutambagizwa aho uyu mushinga ukorera no gusobanurirwa ibyawo, uyu muyobozi wa Banki y’Isi yatangaje ko iki ari igikorwa kidatwara amafaranga menshi, kigaragaza intambwe yo gukoresha neza ikoranabuhanga kandi kigirira abaturage benshi akamaro.
Yagize ati “Ubusanzwe ngira impungenge ku ikoranabuhanga, kubera uburyo ikoranabuhanga rigenda ryambura abantu imirimo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, ariko uyu mushinga ntuhenze kandi ufitiye akamaro kanini abaturage benshi.”
Perezida wa Banki y’isi Jim Yong Kim yavuze ko ubusanzwe ibitaro byo mu bihugu bikennye bihura n’ikibazo nk’iyo bakiri inkomere cyangwa umurwayi urembye cyane ukeneye amaraso kuko akenshi biba biafite amaraso bikeneye buri gihe, ariko iri koranabuhanga rikaba rigaragaza ko wifashishije ikoranabuhanga ushobora gutabara ubuzima mu gihe gito.
Ati “Ibitaro byinshi byo mu Rwanda usanga bifite amaraso ariko biragoye kuvuga ko bifite amaraso y’ubwoko bwose buri gihe. Uyu mushinga rero akamaro kawo ni ugufata amaraso akenewe muri buri bitaro ukayageza ku bitaro aho ariho hose mu minota itarenze 17 cyangwa no munsi.
Ibyo tubona hano, nibyo bikenewe kugira ngo igihugu gitere imbere, tugomba kubona uburyo bwo kwegereza ikoranabuhanga rigezweho, no gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nk’u Rwanda kujyana n’ikoranabuhanga rigezweho.”
Kim yavuze ko mu bihugu biteye imbere usanga bafite ibikorwaremezo bibika amaraso y’ubwoko bwose uko babishaka n’imihanda ifasha mu kwihutisha amaraso aho akenewe hose mu gihe gito, ariko mu bihugu nk’u Rwanda bizafata igihe kinini kugira ngo babigereho.
Akavuga ko ikoranabuhanga nk’iri ry’utudege twa ‘drones’ rizafasha gukemura ikibazo icyo aricyo cyose cy’amaraso cyavuka, kandi ku mafaranga macye ari hagati y’amadolari ya America 15 na 20.
Jim Yong Kim avuye hano i Cyeza yerekeza gusura icyanya cy’inganda i Masoro muri Gasabo, nyuma akaza gusura ahantu hagenewe guteza imbere ikoranabuhanga mu rubyiruko K-Lab ku Kacyiru.
Mu ruzinduko rwe biteganyijwe ko ejo kuwa gatatu azaha ikiganiro abanyeshuri bo muri za Kaminuza muri Kigali Convention Center, agasura umudugudu wa Kinyana muri Gasabo ndetse akanabonana na Perezida Kagame.
Uyu ni umushinga wasobanuwe ibyawo umwaka ushize n’uwari Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho wavuze ko uyu mushinga uzajya ufasha kugabanura ububiko bw’amaraso kandi n’ingano y’amaraso yangirikaga adatewe Abanyarwanda ikagabanuka.
Mu kwezi kwa 10 umwaka ushize, ubwo yatangizaga kumugaragaro uyu mushinga wo gutwara amaraso hakoreshejwe “drones”, Perezida Paul Kagame yavuze ko bizakuraho imbogamizi yo kugeza amaraso mu duce tumwe tw’igihugu byari bigoye kugeramo mu nzira isanzwe.
Jim Yong Kim yaje mu Rwanda avuye muri Tanzania.
Elisee Muhizi & Venuste Kamanzi
UM– USEKE.RW/Muhanga
10 Comments
Very Well done. Thank you to His Excellency Paul KAGAME. Without His good leadership the development could be far hardly reached……
umushinga udahenze bishatse kuvuga iki ko amafrw uyu mushinga watwaye yaragizwe ibanga ibanga kugeza ubu?
@Uwayo, umusshinga kuba wahenda sicyo kibazo, ahubwo ikibazo cyaba aruko abantu batishimira impinduka. Techonology nkiyi igezweho ubundi yihutisha service ubundi yar’abazungu cg ibihugu bikize. None aho kwishimirako natwe turimo kugera ikirenge mucyabo mugukoresha irikoranabuhanga dutabara ubuzima bwabaturage ahubwo turanungunika ngo turashaka kumenya amafranga byatwaye. Niryarise wabwiwe amafranga yubatse imihanda, amavuriro, amashuri,amazi meza nindi mishinga?
Nyamara ubu iyo bazakurarya ntiwarikuba ubuvuga.
Ikingenzi ni uko abarwaye babona amaraso kandi kugihe kuko ntakiruta amagara y’umuntu. Naho kuba bihenze cyangwa bidahenze si ikibazo kuko umuntu yatanga ibyo afite byose ngo arengere ubuzima bw’ikiremwa muntu. Ibijyanye n’ubuzima ntibigira igiciro.
Ahubwo twibukeko ayo maraso atari ayo bakura munka, kandi ko ntaruganda rubaho rukora amaraso ko ahubwo aritwe tugomba kuyatanga ngo dutabare ubuzima bw’abavandimwe bacu. Aho rero kwibaza amafaranga yatwawe n’uyu mushinga, twibaze mbere icyo tugomba gukora kugirango igihe cyose hari ukeneye amaraso azajya aba ahari. Donc, dutange amaraso kenshi gashoboka kugirango turengere ubuzima.
Ntakintu kiza kibaho nko gutanga ubuzima. Gutanga amaraso ni ugutanga ubuzima. Twese dushimishwe no gutanga ubwo buzima.
ikiguzi cy’uyu mushinga ni ingenzi mu kubimenya naho kwitwaza ko gutanga ubuzima icyo byasaba cyose cyatangwa byo siko mbona kuko hari benshi njya mbona barwarira mu Rwanda bakabura ayo kujyanwa mu buhinde bagatabaza bikarangira bapfuye rero nkuko minister w’ubuzima yabitangaje nta muntu numwe wigeze apfa azize kubura amaraso nahitamo aho gusesa amafrw nyashora aho adakenewe nayakoresha mvuza abarwayi bazwi benshi babuze ayo kubajyana mu buhinde,…kuko bo bari kuducika turebera
Reka da!
Uyu we aturumbutse he?
Ariko mu buzima mushima iki? Nkawe uvuga ngo basesa amafaranga bayashora aho adakenewe aho kujyana abantu mu Buhinde, ubu isi yose yivuriza mu Buhinde? Abahinde se bo ntibapfa? Ushaka cyane kubwirwa ikiguzi cy’uyu mushinga se ngo ugikoreho iki? Burya aho gupinga ibyo utumva wasobanuza!
Nagende aduhe cash twikomereze ibyacu. Naho iby’amaraso atangwa na drones, byabarwa n’abayahawe. Kuki mutaduha imibare y’amaraso izo drones zimaze kugemura n’aho zayajyanye n’icyo byatwaye ugereranyije n’ubundi buryo busanzwe bukoreshwa mu kugeza amaraso aho agomba kujyanwa?
Twizereko bamweretse na kumwe drones zishinga amazuru mu ntoki z’abaturage hhhhhh, nako Minister w’urubyiruko yavuzeko ziba zinaniwe maze zikaruhuka ntumbaze niba ziba zijyiye gusinzirira mu nsina. Ndabona aho zihagurukira hasa n’umutuku umenya ayo maraso ziyasiga aho ariko hhhhh. Ibiryabazungu.com
Comments are closed.