Digiqole ad

Abakristu baranezerwa kuko Paapa yasabye imbabazi – Mgr Rukamba

 Abakristu baranezerwa kuko Paapa yasabye imbabazi – Mgr Rukamba

*Ngo bari babizi ko bazabonana ariko ntibari bazi igihe
*Perezida yari yifuje kumva icyo Papa avuga none bibonaniye
*Paapa yasabye imbabazi ku bw’Abakristu bakoze Jenoside

Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame ku butumire bwa Paapa Francois ni uruzinduko rw’amateka ngo ruhindura byinshi mu mibanire y’u Rwanda na Vatican nk’uko byatangajwe n’impande zombi. Musenyeri Filipo Rukamba yabwiye Radio Vatican ko Kiliziya yishimiye cyane uru ruzinduko ndetse ibyo Papa yakoze ari inyungu ku mpande zose.

Musenyeri Filipo Rukamba
Musenyeri Filipo Rukamba

Mgr Filipo Rukamba umuyobozi w’inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yatangaje ko Kiliziya mu Rwanda yishimiye ibyo Papa yakoze akanavuga ku ibaruwa (yo kuwa 20 Ugushyingo 2016) Abasenyeri bandikiye Abakristu basaba imbabazi ku bw’Abakristu bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mgr Rukamba yavuze ko ubutumire bwa Papa Francois kuri Perezida w’u Rwanda bugamije kureba imbere no kwiyunga binagendanye no kuba ngo umwaka utaha Kiliziya izibanda cyane ku bwiyunge.

Ati “Umwaka ushize w’impuhwe z’Imana Perezida yari yifuje kumva icyo Paapa avuga kuri Jenoside, ubu rero babonanye, Paapa yasabye imbabazi ku bw’abakristu bijanditse muri Jenoside….kuko hari ibisa no kuvuga ngo Kiliziya nk’urwego isabe imbabazi ariko kuri twe Kiliziya ntabwo yakoze Jenoside ni abantu bakoze Jenoside kandi ni abana ba Kiliziya kandi Papa yabasabiye imbabazi, ndibaza ko ari ikintu kiza.”


Ni ikintu mwari mwiteguye?

Mgr Rukamba ati “Guhura kwabo mu by’ukuri twari tubizi ko bazabonana ariko ntitwari tuzi igihe, ariko uko tuzi Paapa ntabwo byadutunguye ko asaba imbababzi ku bibi byakozwe n’abakristu, kandi binakurikiye ibyo Papa Jean Paul II yakoze mu 2000 ubwo nawe yasabaga imbabazi ku bibi byose byakozwe n’Abakristu gatolika mu Rwanda. Njyewe rero ntibyantaje ko na Paapa {Francois} abikora kuko yanabikoze no ku bindi bibi ku bahohoteye abana n’ibindi…”

Mgr Rukamba akomeza agira ati “Ndibaza ko bizahindura byinshi…. abakristu baranezerwa kuko Paapa yasabye imbabazi mu izina ry’abagize nabi bagakora Jenoside, kuri twe ni ibyishimo cyane ko yasabye imbabazi mu mwanya w’abana be, barimo n’abapfuye hamwe n’abatarasaba imbabazi.”  

Ikindi ngo ni uko ibi bibafasha gusobanura ibintu neza, ko bafite inshingano (responsabilite morale) nka Kiliziya, ibi kandi ngo biratuma ikibazo cyumvikana neza ko Papa yemera ibibi byakozwe mu Rwanda nka Jenoside.

Ati “Mu by’ukuri buriya {Paapa} yunamiye abazize Jenoside, yumvise akababaro k’ababuze ababo, mu by’ukuri {inyungu} ni ku mpande zose, ku ruhande rw’umuntu ku giti cye nk’umukristu uri buvuge ati Papa wacu yavuze atya, cyangwa ku ruhande rwa kiliziya yacu yewe no ku ruhande rw’igihugu. Ndumva ari inyungu nini kuri twese kubera ibyo Papa yatangaje.”

UM– USEKE.RW

25 Comments

  • Ngayo nkuko, Imbabazi bazisabye mu izina ry’abagize nabi

    • ahhahahahha!!!! Politiki ziri hano ni danger! “abagize nabi” ubwo bariyumva.

  • Ariko mwagiye mwerura mukavuga ba SEROMBA nyakubahwa Musenyeri koko? Erega kuvuga Abakristu muri rusange ni ugushyira abantu mu kigare!! Nimwerure mubavuge abapadiri n’ababikira bijanditse murabazi kandi!! Abo ni bo Papa yasabiye imbabazi; ibyo bijanditsemo biruta kure iby’umukristu usanzwe kuko iyo mameya na Padiri batabitinyuka wenda hari abakristu bari gutinya kubikora bityo ntihabure nk’abatutsi n’iyo yaba umwe akaba yarokoka? Ariko nka Perraudin kuki nta wumuvuga n’abandi n’abandi n’ubu bapfobya genocide?
    Abihaye Imana bihisha inyuma y’imvugo ngo nabo barapfushije ariko ahubwo ni byo bibi kurusha Padiri cg Mameya watinyutse mugenzi we bahuje amasezerano? Kera hahozeho umupadiri witwaga Pierre Ntakarakorwa wari warahakanye kwemera ko umwana w’umututsi abatirizwa muri Paroisse ye, iyo nkuru yageze kuri Musenyeri we, aho kugira ngo ahanwe ahubwo yagiriye inama ababyeyi b’abo bana kujya kubabatirishiriza mu yandi maparoisse ndetse rwihishwa nk’uwo niba génocide yarabaye akiriho buri wese ariyumvisha ko yari kugarika ingogo…. iyo Ubuyobozi bwa Kiliziya buza kumufatira ibyemezo icyo gihe ntihari kubura abandi bapadiri bari gutinya kwijandika mu ngengabitekerezo ya génocide!!Imbabazi Papa yasabye zirakomeye Musenyeri Rukamba ahubwo aragabanya uburemere bwaryo

    • @Belina, kwibanda ku gushinja Kiliziya Gatolika, ntibizigera bivanaho ko jenoside yateguwe na Leta, igashyirwa mu bikorwa na Leta, ikanashishikariza abaturage kuyikora, abari ku butegetsi n’ababushaka bakanga inzira y’amahoro bagahindura igihugu umuyonga, babizi neza kandi babishaka, bagakumira n’abashakaga gutabara, none bakaba ari bo ba mbere bavuga ko Kiliziya ari yo ikwiye kubazwa ibyabaye byose. Wapi! Buri wese azabazwa ibye. Ibyaha by’undi ntibishobora kungira umwere ntari we.

    • @Beline, urabeshyera Musenyeri Rukamba rwose. Ntabyo agabanya uburemere bw’imbabazi Papa yasabye. Erega mu kanya gato ntabwo waba uvuze byinshi !

  • WOWE Belina papa yakoze akazi ke ibisigaye ntibikureba , yasabiye kandi nabishe intumwa za Kiliziya zamamazaga ubutumwa bw,imana zikarimbururwa i Gakurazo ! None se nabo Musenyeri Rukamba abavuge mu izina ! Abishe M– USENYERI GASABWOYA na bagenzi i Gakurazo nabo Papa Francisi yabasabiye .Si ba Seromba gusa. Tujye twumvikana mu mvugo mbere yo gushyira mu ngiro.

    • @Rutishereka
      Hari abantu bakunda amarangamutima. None se Papa Francis yaba yavanguye igihe yasabiraga imbabazi abagize Kiliziya gatolika bose. Ndumva ahubwo abakagombye kwishima ari benshi uhereye kuwabwirwaga kuko nawe ari umukiristo Gatolika. Iriya ni politiki yo hejuru . Abo bireba nibafate ibyemezo byabo birebana n’imbabazi.

      • @Kagabo, aho ntiwaba witiranya umukristu gatolika n’uwabatirijwe muri Kiliziya Gatolika?

  • Ikintu gikwiye kumvikana ni uko Paapa yasabye IMANA imbabazi, ntabwo yazisabye abanyarwanda. Umuntu yakwibaza ati kuki Paapa yahisemo kwaka izo mbabazi IMANA aho kwaka imbabazi abanyarwanda. Dutekereza ko Paapa yabikoze kuko azi ko Imana ariyo itanga imbabazi nyambabazi ku bazisabye kandi ntakindi igamije. Naho abantu, bagira imfuruka ziba mu mitima yabo udashobora kumenya icyo zihishe. Ikindi kandi Paapa azi neza ibyabaye mu Rwanda muri 1994 ariyo mpamvu mu magambo yavuze hari aho yagize ati: “Nifatanyije mu kababaro n’abakorewe Genocide, N’ABANDI BOSE YAGIZEHO INGARUKA”.

    Iyo Paapa avuze ko yifatanyije “n’abandi bose Genocide yagizeho ingaruka”, hari abasanga ashaka kuvuga ko yifatanyije n’abanyarwanda muri rusange bashegeshwe n’ibyabaye byose mu Rwanda bimwe bivugwa ibindi wenda ntibivugwe ariko IMANA yo ikaba ibizi.

    • Ubwose bivuze iki, kuzisaba no kutazisaba byose kimwe abanjye Bagiye Mbareba, abagome bazabibazwa

  • Prof.DUSINGIZEMUNGU Jean Pierre ariwe Perezida wa IBUKA, yari akwiye gusuzuma neza amagambo yavugiye kuri Radiyo ku itariki ya 20/03/2017 nyuma y’umubonano hagati ya Paapa Fransisiko wa Kiliziya Gatolika na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, byaba ngombwa agatanga ubusobanuro ku byo yavuze ndetse akaba yanabivuguruza kuko hari aho yibeshye agatwerera Paapa amagambo atavuze:
    -Ntabwo Paapa yasabye imbabazi ko Kiliziya Gatolika yakoze Genocide:
    -Paapa yasabiye imbabazi abayoboke ba Kiliziya Gatolika bayihesheje isura mbi mu gihe cya Genocide:
    -Ntabwo Paapa yasabye imbabazi abanyarwanda ahubwo yasabye imbabazi IMANA:
    -Izo mbabazi Paapa yasabye IMANA, ntabwo yazisabye ashaka ko Kiliziya Gatolika izishyura imitungo
    y’abishwe cyangwa basahuwe, kuko si Kiliziya yabikoze, ababikoze n’ubwo baba ari abayoboke ba
    Kiliziya babikoze ku giti cyabo, nibo rero bagomba kubiryozwa.

    Reka rero twese dufatanyirize hamwe kubaka u Rwanda rwacu, na Kiliziya Gatolika irimo. Perezida wa IBUKA ni umuntu uzi ubwenge buhagije kandi uzi gukora ubusesenguzi, birakwiye rero ko yirinda amagambo n’ibikorwa bigamije inyungu za Politiki zishobora kumvikana nabi mu banyarwanda kandi zitabahesha agaciro n’ishema imbere y’amahanga, cyane cyane imbere y’Umuyobozi Mukuru wa Kiliziya Gatolika wumva bamutwerera amagambo amwe atavuze.

    Ahubwo twari dukwiye gushimira Paapa Francois ubutwari yagize bwo kuba yaremeye kwicisha bugufi agasaba imbabazi IMANA kubera ibyaha n’amakosa abayoboke ba Kiliziya Gatolika bakoze mu gihe cya Genocide yakorewe abatutsi bikaba byaranduje isuura ya Kiliziya. Paapa Francois asaba izo mbabazi IMANA, yabikoze ku bushake kandi abikuye ku mutima, nta gahato Leta y’u Rwanda yamushyizeho, kandi n’iyo aramuka atabikoze, ntacyo iyo Leta y’u Rwanda yari kumutwara, nta n’icyo Letay’u Rwanda yari gutwara Kiliziya Gatolika muri rusange.

  • Yivugiye ngo – Abakorewe jenoside n’abandi bose yagizeho ingaruka-. Ibi bisobanuye abanyarwanda muri rusange kuko mu Rwanda nta muryango n’umwe jenoside itagizeho ingaruka. Twese dukomere.

  • Imbabazi zituma abantu basakuza gutya, kandi ubundi gusaba imbabazi ari inshinano ya buri mukristu wakoze icyaha, zirimo tena imwe twasobanuriwe na Prof. Dusingizemungu: Nuko mu cyifuzo cya Ibuka, CNLG na Leta y’u Rwanda, zigomba guherekezwa no gutanga indishyi z’imitungo, cyangwa gutakaza uburenganzira runaka mu gihugu. Zigatangwa na nde, hakishyurwa nde? Ngaho aho ruzingiye.

  • Azisabye atazisabye byose kimwe ntibizura abacu twabuze

  • Jye icyo ntegereje, nuko abandimburiye umuryango n’inshuti n’abaturanyi na bo babisabira imbabazi, n’ubwo abo bakindaguwe batabarirwa mu bazize jenoside yakorewe abatutsi.

  • Umukristu uzishima kuko hasabwe imbabazi cyangwa zatanzwe, ni usanzwe ari umukristu koko. Naho abafite imitima yuzuye urwango, bo ntacyo bibabwiye na gato, kubasaba imbabazi cyangwa kuzibaha, ni nka bimwe by’amazi amenwe ku itika ry’iteke. Inda y’urwango uyiha amata ikaruka amaraso.

  • Iyi Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yaciwe umutwe ikanga gupfa, ni ikimenyetso ko idashingiye ku muntu. Abifuza guhangana nayo kugeza bayihangamuye, bazabanze bamenye neza nyirayo uyiyobora uwo ari we. Nibamara kumumenya, no kuyirwanya bazabireka burundu, kuko yivugiye ubwe ko n’ububasha bw’ikuzimu butazayitsinda. Mu bitotezo niho ikomera. Iyo abantu bibwira ko bayishe itakinyagambura, irabazukana bakumirwa. Mwese muzagire Pasika nziza.

  • Ariko hagire unsobanurira: Kuki izi mbabazi zigomba kujya guhandurwa i Roma, kuki Papa ataza hano ku Gisozi ngo asabe izo mbabazi, ko yageze haruguru aha Kampala, Kigali yari kure ye ? Abazungu njye ndabatinya !

  • Abapadiri bose na ba Monsegneur bari kubutaka bw, U Rwanda bazapfukame basabe Imana Imbabazi naho ubundi amaraso y inziarakarengane bazayabazwa.baje babatakira aho kubatabara barabatema. izo aritari zuzuyeho amaraso y abanyarwanda harimo nayabana bato. nubwo papa yabasabiye imbabazi ariko imbere y, Imana icyaha ni Gatozi. Ni batihana bazabibazwa

    • @Esther, Reka twibukiranye isomo ryo mu ivanjili ya Luka 18,9-14:
      Yezu yongera guca uyu mugani, awucira bamwe bibwiraga ko ari intungane, bagasuzugura abandi bose. Nuko aravuga ati: Abantu babiri bahuriye mu Ngoro baje gusenga. Umwe yari Umufarizayi, undi ari umusoresha. Umufarizayi aremarara, asengera mu mutima we avuga ati “Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu b’ibisambo, b’abahemu, b’abasambanyi, mbese nk’uriya musoresha! Nsiba kurya kabiri mu cyumweru, ngatanga kimwe cya cumi cy’urwunguko rwanjye rwose”. Umusoresha we yihagararira kure, atinya no kubura amaso ngo ayerekeze hejuru, maze yikomanga ku gituza avuga ati “Mana yanjye, mbabarira jyewe w’umunyabyaha!” Ndabibabwiye: uwo musoresha yasubiye iwe ari intungane, naho ureke undi! Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa.»
      Ujye wishimira ko utari umugatolika nk’uko mbona uri muri iyo nzira, ariko icyo gihe guha inama Kiliziya Gatolika ntabwo biba bikikureba. Bareke birwarize bisabire imbabazi z’ibibi bakoze cyangwa ibyiza birengagije gukora, mu buryo bumva bubanogeye, nawe ukomeze inzira yawe kuko nta rukundo cyangwa impuhwe ubafitiye ngo urabagira inama. Umuntu ubangukirwa no gucira abandi imanza, ibyo kwisuzuma ngo yicuze ibyaha bye bwite biba bimuri kure nk’ukwezi.

    • @Esther, ko i Gakurazo haguye abasenyeri batatu n’abandi bihaye IMana barinzwi bari banze gutererana impunzi ibihumbi 30 zari zahahungiyeho i Kabgayi, nibyo wita gutemagura abaguhungiyeho? Bari babuze inzira ibambutsa umupaka se kimwe n’abandi bahungaga, cyangwa ni imodoka zo kubikora batari bafite? Ese abarokokeye nka kuri Saint Paul na Sainte Famille, bahabaye amezi abiri batunzwe n’umwuka wera gusa? Barinzwe n’Imana ari nta kiganza cy’umupadiri cyangwa uwihaye Imana yifashishije? Ubu se imfubyi zahungiye muri Saint Andre i Nyamirambo, kugeza zihavanywe zikanyuzwa i Butare zikambutswa i Burundi, byakozwe n’abandi bantu batari abagatolika? Ubu se Soeur Helene wayoboraga ishuri rya Rwamagana, yahawe na Leta ishimwe ry’uko yatereranye cyangwa yatemaguye abamuhungiyeho? Biroroshye guca imanza.

  • Hari abantu barwanya Kiliziya Gatolika ukabona nta buzobere babifitemo, bapfa kuvuga ibyo biboneye. Bagiye begera nka Tom akababwira uko bikorwa. Kuba iyi Kiliziya icyamamaza ivanjili mu Rwanda, si ukubera ubuntu n’ubugiraneza bw’abanyabubasha. Ni ukubera umugambi w’Imana udashobora kuzimangatanywa n’ikiremwa muntu icyo ari cyo cyose.

  • imbabazzzzzziiiiiii… yego usabwe imbabazi arazihabwa, aliko se iyi myaka yose… kuki zitasabwe 95, 96 na 97? ni nde papa Francis yasabye imbabazi? n’abacitse kw’icumu bazize genocide yakorewe abatutsi mu Rwandaaa cg se? cg se yasabiye imbabazi abahekuye U RWANDA? jyewe sindi kubyumva neza munsobanulire, icyakora twebwe ba nyakamwe turaho kandi tulinzwe n’Imana kuko yo itarobanura ku butoni, kandi turazilikana kandi turabizi ko abacu bazize amaherere y’ubwoko bwabo. munsobanulire neza; ko PAPA FRANCIS azisabye’ soyez précis, tuzi neza ko atakoze Genocide nyarwanda uretse ko during the genocide period yali i Vatican abikulikirana uko amaraso ali kumeneka, niwe uzisabaa, arazisabira abagenocideree cg se arazisaba Leta y’i Kigalii cg se arazisaba abacitse kw’icumu b’abanyarwanda? mwebwe mubizi munsobanulire.

    • Twumveko ari intambwe irimo guterwa kandi dukomeze gusenga byose Imana niyo ibidufashamo

  • Kiliziya Gatolika, ntawe yigeze ibwira ngo jya gutegura Genocide, usibye Kiliziya na Leta yariho icyogihe biragorana kumenya niba yarataguye Genocide. Icyo twabonye ni uko iyo Genocide yabaye.
    Ikindi kandi Abishwee bari Abayoboke ba Kiliziya. Nabishe bari abayoboke bakiliziya. Urumvako Kiliziya bitashobokagako itegura igashyira mubikorwa Genocide.
    Abanyabyaha bari muri Kiliziya nibo babikoze, bica abaklistu, bica abasasardoti, n’abasenyeri. Ubwose Kiliziye yaherahe isaba imbabazi, icyo Papa yakoze ni ugusabira izo nkozi z’ibibi zishe abakristu bayo n’abashumba bayo.

Comments are closed.

en_USEnglish