E. Macron na Marine Le Pen nibo basigaye bahatanira kuyobora

Ubu Abafaransa bazi abakandida babiri bazahatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu ku kiciro cya nyuma ku itariki 07 Gicurasi, ni nyuma y’amatora yabaye kuri iki cyumweru aho abafaransa barenga miliyoni 40 byari biteganyijwe ko batora hagatora abagera kuri 78%. Ku majwi 24% Emmanuel Macron niwe waje imbere y’abandi, Marine Le Pen yamukurikiye n’amajwi 21% ku mwanya […]Irambuye

Misiri igiye gufasha Congo guhashya inyeshyamba

Perezida Joseph Kabila wa Congo kuva kuri uyu wa gatandu ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Misiri. Mu kiganiro n’abanyamakuru, we na mugenzi we Perezida Abdel Fatah Al-Sissi bamaganye abivanga mu miyoborere ya Congo, Misiri inemera guherekeza Congo mu rugendo rwo guhashya imitwe y’inyeshyamba. Ibihugu byombi bigamije gukomeza ubufatanye mu by’ingufu, ingufu za gisirikare n’indi […]Irambuye

Gisagara: Abarokotse batishoboye bahawe insina ngo biteza imbere

Mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, ikigo gishinzwe gutubura imbuto zizwi nka Haut Culture  zirimo insina, inanasi n’izindi baremeye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 300 bo mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara aho bahawe insina  ibihumbi 2 000. Abahawe iyi nkugna ngo bayishimye […]Irambuye

Mu kwezi gutaha Inkura ziragaruka mu Rwanda

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Pariki y’Akagera n’abaturage yatangaje ko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha muri iyi Pariki bari bwakire inkura 19 zivuye muri Kenya na Africa y’Epfo. Ni nyuma y’imyaka 10 izi nyamaswa zicitse burundu mu Rwanda. Inkura z’umukara abandi kandi bita inyamaswa y’ihembe rimwe, zari nyinshi muri parike y’Akagera mu myaka ya  1970, icyo gihe ngo zageraga […]Irambuye

Gicumbi: Ababyeyi batashye basanga umwana wabo yishwe anizwe

Abantu bataramenyekana ejo ku manywa bateye ku rugo rwa Job Nizeyimana na Umutesi Christine ruri mu mudugudu wa Gasharu Akagari ka Ngagi mu murenge wa Muko bivugwa ko bari bagamije kwiba ariko banica umwana w’imyaka icyenda. Fiacre Muterana utuye muri uyu mudugudu yabwiye Umuseke ko ejo nka saa munani yatabaye kwa Job amaze kumva ko […]Irambuye

Muri ILPD amasomo yatangiye ku bifuza Diploma in Legal Practice

Kigali – Kuri uyu wa gatanu Ishuri rikuru rishinzwe kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD) ryatangije gahunda y’amasomo  muri Diploma in Legal Practice ku banyamategeko cyane abakora ku rukiko rukuru, Abacamanza, n’abakozi bakora mu nzego zitandukanye za leta bafite uburambe byibura bw’imyaka 10. Aimable Havugiyaremye umuyobozi w’ishuri rya ILPD yavuze ko muri aya masomo harimo […]Irambuye

‘IWACU Fashion Magazine’ bandika ku mideri bakayitangira ubuntu

IWACU Fashion Magazine ni Magazine yandika ku by’imideri mu Rwanda ya kompanyi yitwa “Iwacu Fashion and Design”, iyi magazine ngo igamije gukundisha abanyarwanda imideri isohoka rimwe mu mezi abiri kandi igatangirwa ubuntu. Rachel Uwambaje avuga ko arangije amashuri yahisemo guhanga umurimo abicishije mu mpano n’amahirwe ari hafi atangiza iyi kompanyi  ubu akaba afatanya na bagenzi […]Irambuye

Abacuranga indirimbo z’abandi mu gukurura abakiriya baratangira kwishyura

Za radios, Televisions, utubari, inzu z’imyidagaduro, inzu mberabyombi cyangwa izitanga service ku bantu benshi, amahoteli, restaurants n’ahandi bakoresha ibihangano by’ubwenge cyane muzika n’ibindi bitari ibyabo kandi ntibishyure ba nyirabyo, guhera mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka baratangira kujya bishyuzwa nk’uko bivugwa na RDB. Claire Akamanzi umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere,RDB kuri uyu wa gatanu aganira […]Irambuye

USA: uwo bakatiye urwo gupfa bamaze kumwica

Ledell Lee wakatiwe urwo gupfa muri Leta ya Arkansas kubera guhamwa no kwica mu ijoro ryo kuri uyu wa kane bamutikuye urushinge rwa ‘lethal’ ahita ahwera. Ni nyuma y’uko abanyamategeko bakomeje kurwanisha amategeko kugera ku munota wa nyuma ariko bikanga. Ledell we yarinze apfa avuga ko arenganyijwe atishe. Umuvugizi w’iby’amagereza muri Leta ya Arkansas yavuze […]Irambuye

Imodoka yafashwe ipakiye inzoga n’urumogi bivuye Congo bya miliyoni25

Kuri uyu wa gatanu Police y’u Rwanda yagaragaje imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yafatiwe mu karere ka Rubavu iva muri Congo Kinshasa ipakiye inzoga zinjiye mu buryo bwa magendu n’urumogi rwinshi byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 25 y’u Rwanda. Urumogi ni ikiyobyabwenge bitemewe kiri mu biza imbere mu gucuruzwa cyane mu rubyiruko n’abakuru. Ingaruka […]Irambuye

en_USEnglish