‘IWACU Fashion Magazine’ bandika ku mideri bakayitangira ubuntu
IWACU Fashion Magazine ni Magazine yandika ku by’imideri mu Rwanda ya kompanyi yitwa “Iwacu Fashion and Design”, iyi magazine ngo igamije gukundisha abanyarwanda imideri isohoka rimwe mu mezi abiri kandi igatangirwa ubuntu.
Rachel Uwambaje avuga ko arangije amashuri yahisemo guhanga umurimo abicishije mu mpano n’amahirwe ari hafi atangiza iyi kompanyi ubu akaba afatanya na bagenzi be Isaro Melissa na Rutaha Mukombozi James.
Rachel avuga ko IWACU Fashion Magazine ifite umwihariko wo kugaragaza imideri (fashion) ndetse n’ibindi bikorerwa mu Rwanda (made in Rwanda) mu rwego rwo kubikundisha abanyarwanda n’abanyamahanga akaba ari ahantu heza ho kugaragariza ibyo bakora ndetse n’umwimerere w’ibikorerwa mu Rwanda.
Igitabo cyabo ngo ntibakigurisha kugira ngo ubutumwa burimo bugere kure hashoboka bifuza.
Ati “muri rusange abanyarwanda ntibaragira umuco wo kugura ibitabo, ibi bigatuma hari ubutumwa batamenya buba buri mu bitabo. twahisemo kubigenza gutyo kugira ngo tugere kuri benshi ndetse tunafashe n’abantu gusobanukirwa imideri n’ibijyana nayo byose.”
Abajijwe impamvu bandika kuri Fashion gusa ati “ni uko ariho dushaka gutanga umusanzu wacu nk’urubyiruko rufite impano yo guhanga no kwerekana imideri, dukundisha abanyarwanda kwambara ibikorerwa iwacu.
Magazine nyinshi zirasohoka ariko ntizikomeze kubaho, iyabo yo ntizava ku isoko?
Rachel avuga ko ingamba bo bafite ari ugukomeza umurongo bihaye wo guteza imbere iby’imideri y’abanyarwanda ari nabyo bibandaho gusa. Ibi ngo bizatuma babasha kuguma ku isoko.
IWACU Fashion Magazine imaze gusohoka kabiri ubu hari gutegurwa iya gatatu izasohoka muri Gicurasi.
Abayigenewe ni abanyarwanda bose ariko by’umwihariko urubyiruko ngo bakurane umuco wo gukunda no guteza imbere iby’iwacu byakozwe n’abanyarwanda.
Rachel avuga ko iby’imideri mu Rwanda biri kugeza bikura kandi bo nk’ababikora basaba cyane Abanyarwanda gukomeza gushyigikira ‘fashion industry’ no kwambara ibikorwa n’abanyarwanda.
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW
2 Comments
tnx for recognition @umuseke.com
oòooooh we appreciate thnk you iwacu team for helping rwandan designers, model, rwandans and country at large
Comments are closed.