Amajyepfo – Depite Gahondogo Athanasie arasaba buri wese gufata ingamba zo kurwanya icyo aricyo cyose cyatuma Jenoside yongera kubaho, abagipfobya Genoside bakabireka. Naho Mukagasana watanze ubumya bw’uko yarokotse yavuze ko ku nshuro yambere abutanze yumvise aruhutse kandi ari businzire neza. Hari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jonoside yakorewe abatutsi mu karere ka […]Irambuye
Mu muhango witabiriwe n’abantu benshi cyane barimo n’abayobozi bakuru b’igihugu nka Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ndetse na Mme Jeannette Kagame, Maitre Jean Sayinzoga watabarutse kuri Pasika ku myaka 75 yashyinguwe kuri uyu wa kane mu irimbi rya Rusororo muri Gasabo. Sayinzoga azakomeza kw’ibukwa nk’uwabaye ingenzi mu kubaka igihugu binyuze mu gusubiza mu buzima busanzwe abahoze […]Irambuye
Umuhanda Karongi –Ruhango ni umwe mu y’ibitaka minini (feeder road) ukoreshwa n’abatari bake, cyane cyane abatega imodoka mu duce dutuwe twa Buhanda (Ruhango) na Birambo na Kirinda muri Karongi. Mu gihe cy’imvura imodoka zihahurira n’akaga kuko uyu muhanda ari mubi. Ibibazo iza ONTRACOM zahagiriraga iza RITCO nazo ubu ziri guhura nabyo. RTDA ivuga ko ikora […]Irambuye
Mu cyumweru gishize twabagejejeho inkuru yavugaga ku bwumvikane bucye bwavugwaga mu buyobozi bw’Akarere ka Ruhango, iyi komite nyobozi iyobowe na Francois Xavier Mbabazi yahaye ikiganiro Umuseke, yemeza ko ibyavugwaga byarangiye. Komite nyobozi y’Akarere ka Ruhango ivuga ko ubwumvikane buke bwavugwaga mu minsi ishize hagati yabo bumaze kurangira nubwo bemeza ko abatangaga ayo makuru ngo bashyiragamo […]Irambuye
Bernard Munyagishari wari umaze imyaka ine aburana ku byaha bya Jenoside yaregwaga, muri iki gitondo urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga rwanzuye ko ahamwa n’icyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu bityo ahanishijwe gufungwa burundu. Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranga imbibi ruhamije Munyagishari Bernard icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, icyaha cyo kwica […]Irambuye
Ubushyuhe bukabije bwateye ibice bimwe by’Ubuhinde aho imirasire y’izuba yagejeje ku bushyuhe bwa degree celicius 45 mu bice bimwe by’igihugu nk’uko inzego z’iteganyagihe mu Buhinde zabitangaje kuri uyu wa kane. Muri Leta yo mu majyepfo yitwa Telangana abantu babarirwa kuri 37 bishwe n’ubushyuhe kuva uku kwezi kwatangira nk’uko byemejwe na All India Radio. Ejo kuwa […]Irambuye
Rusizi – Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, kuri station ya Police ya Kamembe harasiwe umusore witwa Jean Bosco Mahoro w’imyaka 25 ahita ahasiga ubuzima, uyu ngo yari agerageje gucika ubwo bari bavanywe mu bwiherero n’abandi bahafungiye. Umunyamakuru w’Umuseke i Rusizi avuga ko umurambo w’uyu musore ubu uri ku bitaro bya Gihundwe ahari n’abo mu […]Irambuye
Yakomeje kugira ibanga ubukwe bwe gusa ubu bwageze, yakoze ‘mariage civile’ mu ibanga rikomeye muri umwe mu mirenge yo muri Karongi Iburengerazuba, ubukwe bwe na Joyce Nzere ubusanzwe uba muri Australia gusaba n’ubukwe nyirizina bizabera i Kibagabaga. Umutare Gaby (Nikuze Gabriel) ugiye kuzuza imyaka 27 azwi cyane mu ndirimbo nka “Mesa kamwe”, “Ntunkangure”, “Urangora” n’izindi […]Irambuye
Mu ijoro ryo kumuvuga ibigwi n’imyato kuri uyu wa gatatu, ababanye nawe bamuvuze biratinda kandi ntibacibwa intege n’imvura nyinshi yaguye ku Kimironko aho yari atuye. Mushiki we yavuze musaza we yavugaga ko ikimwaro ku mfura kirutwa n’urupfu, ubuzima bwe bwose ngo yabubayemo imfura. Iri joro ryarimo kandi inanga za Gakondo Group aho bacuranze zimwe muzo […]Irambuye
Gicumbi – Byari byiganjemo inzoga za Kanyanga, Chief Waragi, Zebra Waragi, African Gin n’ibibabi bya Mayirungi byangijwe uyu munsi mu kagari ka Rwankonjo mu murenge wa Cyumba hafi cyane y’umupaka wa Gatuna. Byose hamwe byari bifite agaciro ka miliyoni 25 zirenga. Police n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bongeye gusaba cyane abaturage gushyira ingufu mu kurwanya abitwa […]Irambuye