*Mu Rwanda ngo hari abana 1 122 bavutse nka we *Bagize ibihe bibi mu mikurire byo kwangwa n’imiryango n’ababyeyi *Nirere we yarafashijwe arakira kandi umuryango we uramwakira Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi si ukubura abantu n’ibintu gusa, hari ingaruka nyinshi mbi zabaye ku banyarwanda basigaye. Mu Rwanda habarurwa abana 1 122 bavutse ku ba nyina […]Irambuye
*Ngo bagomba kubaka ubutabera bwizerwa n’abaturage 100%. Kuri uyu wa gatanu abanyamategeko batandukane bakora mu rwego rw’ubutabera batangiye icyiciro cya kane cy’amasomo mu ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko, ILPD , batanyiye amasomo bahereye kw’isomo ry’imyitwarire y’umwuga bahawe na Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutabera. Ni igice cya rimwe mu masomo icyenda aba banyamategeko bagomba kwiga , […]Irambuye
Kuva mu 2009 Isange One Stop Center imaze kwakira abantu 15 000 bahuye n’ihohoterwa, 87% muri bo ni abagore, 57% bari munsi y’imyaka 18, abenshi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Imirimo y’iki kigo yashimwe cyane na Roman Tesfaye umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia uri mu ruzinduko mu Rwanda wasuye iki kigo kuri iki gicamunsi. […]Irambuye
Hailemariam Desalegn Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia aherekejwe n’abandi bayobozi banyuranye muri iki gitondo amaze gusura Umurenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi aho yarebye ibijyanye n’ubuhinzi ku misozi miremire hifashishijwe amaterasi y’indinganire. Uyu muyobozi n’umugore we bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda. Aha i Gicumbi hari Minisitiri w’ubuhinzi Dr Gerardine Mukeshimana wamusobanuriye iby’ubu buhinzi […]Irambuye
Muri iki gitondo Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2017-2018, yavuze ko amafaranga yose ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka ari miliyari 2 094.9 Frw. Yemeje ko 83% byayo azaba yaturutse mu bushobozi bw’igihugu arimo 66% azaba yaturutse imbere mu gihugu n’inguzanyo z’amahanga zizishyurwa, […]Irambuye
Muri iki gitondo inkongi y’umuriro yibasiye agace k’ubucuruzi hafi y’inyubako ya Etage y’ishyirahamwe ADARWA mu Gakinjiro ku Gisozi. Imirimo yo kuzimya uyu muriro ubu iri gukorwa na Police ishami rushinzwe kurwanya inkongi. Iyi nkongi ntibiramenyekana icyayiteye ariko umwe mu bahakorera witwa Emmanuel Mugabo yabwiye Umuseke ko bakeka ko icyayiteye ari amashanyarazi. Abacururiza hano bagerageje gusohora […]Irambuye
Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma uyu munsi rwahanishije igifungo kiruta ibindi mu Rwanda abagabo babiri bo mu mirenge ya Rurenge na Jarama bahamijwe icyaha cyo kwica abagore ‘babo’. Izi manza zombi zasomewe aho ibyaha byabahamye babikoreye imbere y’imbaga y’abaturage, ibintu abaturage bashimye kuko ngo biha isomo abandi ko kwica ari bibi n’uwabitekerezaga agacogora. Bihoyiki Jean de […]Irambuye
Hose arasa na Lionel Messi. Ni umunya-Iran witwa Riza Perestes ubu uri kwamamara cyane mu burasirazuba bwo hagati n’ahandi ku isi kubera ko asa mu buryo bugaragara n’icyamamare Lionel Messi. Ubu ari kugaragara cyane mu itangazamakuru bamubaza kuri uku gusa n’icyamamare, aho batandukaniye ni ku gice cy’inda gusa aho uyu Riza we ubona ko abyibushye […]Irambuye
Moise Brou Apanga wahoze ari myugariro w’ikipe y’igihugu ya Gabon yituye hasi mu myitozo n’ikipe ye kuri uyu wa gatatu ahita yitaba Imana. Yitozaga n’abandi mu ikipe ya FC 105 Libreville akinira. Apanga yibukwa mu ikipe y’igihugu ya Gabon (Les Pantheres) mu gikombe cya Africa cya 2010 na 2012. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Gabon (FEGAFOOT) […]Irambuye
Kayonza – Umugabo Rutaburingoga Jean Pierre akurikiranyweho gukubita bikavamo gupfa kwa Rutaburingoga Bonaventure amushinja kumwiba telephone. Byabereye aho baturanye mu mudugudu wa Kivugiza mu kagari ka Kayonza mu murenge wa Mukarange. Umwe mu baturage batabaye wo muri uyu mudugudu utifuje gutangazwa yabwiye Umuseke ko hari saa munani z’ijoro ryakeye nibwo Rutaburingoga w’ikigero cy’imyaka 30 yapfiriye […]Irambuye