Digiqole ad

Imitungo ishaje yasizwe na bene yo igiye guhabwa abafite ubushobozi

 Imitungo ishaje yasizwe na bene yo igiye guhabwa abafite ubushobozi

Iyi nama ihuriyemo ba Perezida ba za Komite zishinzwe gucunga imitungo yasizwe na beneyo mu turere, Polisi y’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’imicungire y’iyo mitungo.

*Imitungo yasizwe yose ni 1 145…Ibyazwa umusaruro ni 118 gusa,
*Imwe ngo irashaje ndetse iri kwangirika,
*Mu gusubizwa imitungo, hari umwihariko ku bakurikiranyweho Jenoside…

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Minisiteri y’ubutabera n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu banafite mu nshingano imicungire y’imitungo yasizwe na bene yo kugira ngo basuzume uko iyi mitungo yakomeza kubyazwa umusaruro, hagaragajwe ko mu Rwanda hari imitungo 1 145 yasizwe na bene yo ariko ko ibyazwa umusaruro ari 118 gusa (10.30%.) Mu kuyibyaza umusaruro ngo imitungo ishaje iri kwangirika igiye kujya yegurirwa abafite ubushobozi kugira ngo bayibyaze umusaruro.

Iyi nama ihuriyemo ba Perezida ba za Komite zishinzwe gucunga imitungo yasizwe na beneyo mu turere, Polisi y’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’imicungire y’iyo mitungo.
Iyi nama ihuriyemo ba Perezida ba za Komite zishinzwe gucunga imitungo yasizwe na beneyo mu turere, Polisi y’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’imicungire y’iyo mitungo.

Imitungo yitwa ko yasize na bene yo ni iy’abantu bitabye Imana kandi nta muntu uriho wo kubazungura wemewe n’amategeko n’iy’abantu batari mu gihugu (Rwanda) kubera impamvu runaka kandi batarasize uwo kuyicunga  ubifitiye uburenganzira. Iyi yose icungwa na Leta.

Minisiteri y’Ubutabera ifite mu nshingano imicungire y’iyi mitungo ivuga ko ubu habarwa mitungo 1 145 yasizwe na bene yo, irimo inzu 466, imirima 555, ibibanza 24, inzuri 18 n’amashyamba 82.

Ishami rya Minisiteri y’ubutabera rishinzwe imicungire y’imitungo yasizwe na bene yo rivuga ko muri iyi mitungo yasizwe na bene yo igera ku 118 gusa ingana na 10.30% ari yo ibyazwa umusaruro (mu bukode) yiganjemo inzu zo mu turere tugize umugi wa Kigali, n’imirima y’ibyayi yo mu turere twa Rubavu, Gicumbi na Kirehe.

Gusa ngo n’iyi ibyazwa umusaruro nayo ntikurwamo ibyo ikwiye kuko agaciro kayo kagenwe kuva kera ariko gakomeza kugenderwaho, MINIJUST ikavuga ko ababishinzwe bagomba kuyihuza n’agaciro ko muri iyi minsi

Minisiteri y’ubutabera ivuga kandi ko hari imwe muri iyi mitungo yasizwe na bene yo yagiye ituzwamo abatishoboye bakagera aho bayifata nk’iyabo, barimo n’abayibarujeho ngo kubera igihe kinini baba bayimazemo.

Muri iyi mitungo yiganjemo amazu n’ibibanza byo mu turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro harimo itabyazwa umusaruro kuko ishaje.

Iyi mitungo irimo inzu zagiye zisigwa zituzuye cyangwa zasenyutse, MINIJUST ivuga ko ijya iha icyuho ibikorwa bihungabanya umutekano kuko ari ho hakunzwe gukorerwa ibikorwa bibi nko kuhanywera ibiyobyabwenge.

MINIJUST itagaragaza igipimo cy’ubusaze bw’iyi mitungo iri kwangirika n’umubare wayo ivuga ko hari gutegurwa uko iyi mitungo yagenerwa agaciro mu mafaranga ubundi ikegurirwa abandi bafite ubushobozi bwo kuyibyaza umusaruro.

Ibi bizakorwa mu rwego rwo guhuza agaciro k’iyi mitungo n’igihe n’igishushanyombonera kugira ngo yinjirize igihugu n’abagituye.

Jean Damascene Muzabirema umukozi mu ishami rishinzwe imicungire y'imitungo yasizwe na beneyo avuga ku ngamba bari gutegura kuri iyi mitungo
Jean Damascene Musabirema umukozi mu ishami rishinzwe imicungire y’imitungo yasizwe na beneyo avuga ku ngamba bari gutegura kuri iyi mitungo

Umunyamategeko mu ishami rishinzwe imicungire y’imitungo yasizwe na bene yo muri Minisiteri y’Ubutabera avuga ko amafaranga azajya agurwa uyu mutungo uzashyirwa ku isoko azajya ashyirwa kuri konti ntakorwaho (compte bloqué) kugira ngo azahabwe nyir’uyu mutungo mu gihe yabonetse.

Uyu munyamategeko avuga ko iki gitekerezo kiri kwihutishwa ku buryo bitazarenza muri Kanama kitarashyirwa mu bikorwa.

Ngo nta mpungenge ko ba nyir’iyi mitungo batazanyurwa n’iki cyemezo kuko kizaba ari ibwirizwa ry’ubuyobozi bw’ifasi umutungo urimo kandi buba bwifuza ko hakurikizwa igishushanyombonera, bityo ko nyiri umutungo atashyiraho amananiza kandi igihe hashyirwaga mu bikorwa igishushanyombonera atari ahari.

Ati ” Ni icyemezo kijyanye n’igishushanyo mbonera, kuvugurura inyubako n’ibindi, ntabwo yaza arwanya icyo cyemezo kandi kigomba gushyirwa mu bikorwa n’umuturage wese.”

 

Mu gusubizwa imitungo, hari umwihariko ku bakurikiranyweho Jenoside…

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko iyo ba nyir’imitungo yari yarasizwe bigaragaje berekana ibimenyetso by’umwimerere bigaragaza ko iyo mitungo ari iye.

Iyo habayeho gushidikanya ku bimenyetso byatanzwe, MINIJUST isuzuma ibi bimyetso igatanga umwanzuro mu gihe kitarenze iminsi 60.

Mu gihe icyemezo gitanzwe na Minisiteri kitanyuze ugihawe, afite uburenganzira bwo kwitabaza inkiko zikamurenganura akaba yahabwa ibye.

Gusa ku mutungo w’umuntu ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, umuntu wese ubifitemo inyungu ashobora gusaba ko uyu mutungo ufatirwa.

Umunyamategeko muri MINIJUST ati ” Ntabwo bishatse kuvuga ko umuntu wakoze ibyaha bya Jenoside aba yambuwe imitungo ye ahubwo muri politiki ihari ni ukubanza kureba niba wa muntu nta manza zabayeho zimutegeko kwishyura imitungo runaka yangije.”

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ababizi munsobanurire. Umutungo witwa ko wasizwe ryari? Iyo nyirawo atagikandagira mu RDA? Iyo se aba mu mahanga akaza gake gashoboka my Rwanda nabwo byitwa ko umutungo we watawe? Ese ntabwo yemerewe kuwuragiza mwenewabo cyangwa indi nshuti?

    • kera mbere nkibyumva nari nziko ari nk’ibibanza, ibizu cg ibimodoka byashaje, byamezeho ibihuru. Ariko umenya atari byo.

  • Ni hatari nakuambia!!

  • barayigurisha se iragurwa nabande? sibo bayigura…itekinika.com

  • Ngo umugore uwitwa Nyirarunyonga wari uzwiho gukunda abagabo, yagiye gusoba mu mukingo asangamo umugabo wasinze, waguye agaramya arasinzira, inyamibwa ye uko yakayifashe yituma yayisinziranye mu ntoki, nuko umugore ngo amwicara hejuru aravuga ati: Umva ko bavuga ngo ndayikunda, ubu koko n’iyi nitoraguriye barayinziza?

  • Nibabe basoromaho ejobundi bazabisiga.Haruwavuze ngo inzu ye nta mapine igira.

Comments are closed.

en_USEnglish