Nigeria, Abakobwa ba Chibok: Umwe yanze kuva mu ishyamba
Umwe mu bakobwa bashimuswe ku ishuri ryisumbuye rya Chibok mu myaka itatu ishize batwawe n’inyeshyamba za Boko Haram yahisemo kwigumanira nazo kuko ngo yazibonyemo umugabo, yanga kugarukana n’abandi 82 barekuwe.
Uyu mukobwa ngo yari muri 83 bagombaga kurekurwa mu bwumvikane bwo guhererekanya hagati ya Leta n’izi nyeshyamba bahaye abantu bazo batanu bari bafunze.
Aba bakobwa barekuwe kuwa gatandatu bageze muri Nigeria ari 82 aho kuba 83 nk’uko byari biteganyijwe nk’uko bivugwa na BBC.
Garba Shehu umuvugizi w’ibiro bya Perezida yatangaje ko umwe mu bakobwa bagombaga kurekurwa ngo yavuze ko “ntaho ajya, yishimiye aho ari kuko yahabonye umugabo.”
Boko Haram nayo Leta yayihaye abantu bayo batatangajwe umubare muri uku kugurana.
Boko Haram ubu ngo iracyafite abakobwa bagera ku 100 muri 276 yafashe bunyago mu myaka itatu ishize, abenshi ngo babaye abagore.
Muri iyi minsi abakobwa batashywe bari gushyikirizwa imiryango yabo.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Imana isingizwe, bahure n’imiryango yabo. iMYAKA 3 yose? Mana we birababaje cyane.
Comments are closed.