Huye: Barashima Ingabo ziri kubavura ibyari byarananiranye

Ibikorwa by’ingabo mu kitwa Army Week birakomeje. Ku bitaro bya Kabutare na CHUB mu mujyi wa Butare Umuseke wahasanze abaturage bari kuvurwa n’abamaze kuvurwa n’intsinda ry’abaganga b’ingabo z’u Rwanda bafatanyije n’abaganga bo kuri ibi bitaro. Aba barashima ko bavuwe zimwe mu ndwara bari bamaze igihe kinini bategereje kuvurwa. Bavuwe indwara z’amenyo, amatwi, kubagwa mu mutwe, […]Irambuye

Karongi: Ubuzima bwabo buri mu kaga kubera amabuye aturikirizwa hafi

*Iyo bagiye guturitsa bafata indangururamajwi bakabwira abaturage ngo bahunge *Mu cyumweru gishize abaturage bakoze ikimeze nko kwigaragambya Mu kagari ka Gasura Umurenge wa Bwishyura bamwe mu baturage baturiye aho Abashinwa baturikiriza umusozi w’ibitare bashaka amabuye y’ingano inyuranye yifashishwa mu gukora umuhanda, baravuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga kuko batimuwe ngo bashyirwe kure y’ibi bikorwa. […]Irambuye

Urukiko rwategetse ko abari abayobozi ba ADEPR bakomeza gufungwa

Kimihurura – Urukiko rukuru rwa Kigali kuri uyu wa kane rwategetse ko abari abayobozi b’itorero ADEPR bakomeza gufungwa iminsi 30 by’agateganyo kuko ubujurire bwabo nta shingiro bufite. Aba uko ari batandatu baregwa kunyereza amafranga agera kuri miliyari eshatu z’iri torero. Ibyaha baregwa ngo biraremereye bityo ntibarekurwa ngo bakurikiranwe bari hanze nk’uko byavuzwe n’umucamanza. Uwari umucungamutungo […]Irambuye

Dr Munyakazi ngo ntiyahanirwa Jenoside kuko iba nta tegeko riyihana

* Ngo yisubiyeho ku cyemezo cyo kutavuga mu rubanza rwe *Ngo ntiyakwisobanura ku byaha aregwa kuko ari ibyo agerekwaho *Yasabiwe gufungwa burundu y’umwihariko Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa kane Dr Lepold Munyakazi Umucamanza yatangiye amubaza niba yisubiyeho ku cyemezo yafashe mu iburanisha riheruka cyo kutazongera kuvuga mu rubanza cyangwa se akigitsimbarayeho. Munyakazi uregwa Jenoside […]Irambuye

Olivier Kwizera niwe wavanywe mu Amavubi yaraye agiye

Umutoza w’ikipe y’igihugu amaze gutangaza abakinnyi 18 bahagurukanye bajya muri Centre Afrque mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri 2019. Muri 19 yari yatangaje ubushize yavanyemo umwe gusa, umunyezamu Olivier Kwizera. Kwizera Olivier umunyezamu wa Bugesera FC ntibyatunguranye cyane ko ari we wasigaye kuko mu mikino iheruka y’imyitozo atagaragaye mu […]Irambuye

Muhanga: Abana bibanaga ahadakwiye bafashijwe, banakodesherezwa inzu

Mu byumweru bibiri bishize Umuseke wanditse inkuru y’abana batatu bibanaga ahadakwiye mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe. Abo bana  batagejeje ku gihe cyo kwirera bari mu buzima bugoye ubu abantu ku giti cyabo babahaye ubufasha,  Akarere nako kari kamaze iminsi kabakodeshereje inzu yo kubamo. Nyuma y’iyi nkuru, Akarere ka Muhanga […]Irambuye

Imikorere n’iterambere ry’inzu z’imideri mu Rwanda

Kuva mu 2010 mu Rwanda hatangiye kuvuka inzu nyinshi zikora imyenda, inkweto n’ibindi bigendanye n’imideri. Abenshi bari bamenyereye imyenda y’uruganda rumwe (UTEXRWA) n’iyo abadozi ubwabo badodaga mu bitenge cyangwa Popeline. Ubu hari inzu zitunganya imideri inyuranye n’ubwo zitaramenyekana cyane ngo zigere ku rwego zifuzwaho. Francois Kanimba Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba aherutse gutangaza […]Irambuye

Episode 125: Danny akoze ibara Mama Daddy biramurenga

Mama-“Daddy! Banguka uze urebe!” Njyewe-“Uuuuh! Mama! Habaye iki ariko ko utambwira?” Mama-“Mwana wa! Wa musore wawe nako ngwino!” Call end. Numvise Mama avuze ngo umusore wawe menya ko ari Danny ntawundi maze nibuka ukuntu nagiye musabye kwitwararika ariko nkaba mpamagawe igitaraganya na Mama. Ako kanya nahise nsohoka vuba ndakinga nikubita mu modoka mfatiraho iminota micye […]Irambuye

Inkura, mu ziherutse kuzanwa, yishe umutoza w’abazicunga

Amakuru ava muri Pariki y’Akagera aremeza ko umugabo umwe (w’umuzungu) watozaga abashinzwe gukurikirana izi nyamaswa inkura yamusaritse ihembe ikamuhitana ari mu kazi kuri uyu wa kabiri. Iyi nkura iri mu ziherutse kuzanwa mu Rwanda. Izi nyamaswa zikaba zarazanywe mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo no kurengera urusobe rw’ibidukikije nyuma y’imyaka 10 izi nyamaswa zicitse mu […]Irambuye

Umva Kamugisha, wabuze umugore n’abana 2 mu mpanuka, icyo avuga

Ubuhamya bwe aherutse kubutanga ku cyumweru ku bantu bari baje gusengera mu Gakenke. Yavuze uburyo yashenguwe n’inkuru mbi ku muryango we hari hashize umwanya muto batandukanye, ariko anavuga uburyo afite ikizere cyo kongera kuboana nabo ku munsi w’umuzuko. Yatangiye ashima Imana yemeye ko ibyamubayeho bibaho kugira ngo yige isomo rikomeye cyane mu buzima. Kandi ngo […]Irambuye

en_USEnglish