Ibihe by’ingenzi byaranze “Collective Rw fashion week 2017”

Muri iyi week end abahanga imideri 10 bamuritse imwe mu myambaro bahimbye mu gitaramo cyiswe ” Collective Rw fashion week 2017″ cyabaga ku nshuro ya kabiri Ni igitaramo cyitabiriwe n’abamurikamideri baturuka mu bihugu by’u Rwanda, Uganda , Burundi n’ahandi. Bose bazengurutse ku rutambukiro mu myambaro itandukanye yahimbwe na Cedric Mizero, Mathiew Rugamba, Izu y’imideli ya […]Irambuye

Ikibazo cy’amashanyarazi i Musanze,Nyabihu na Rubavu kirakemuka mu byumweru 2

Mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu hashize igihe abahatuye binubira ibura ry’umuriro rya hato na hato bikabateza igihombo mu kazi n’ibikoresho bimwe bikangirika. Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, REG, buravuga ko icyo kibazo bwamenye impamvu zacyo kandi ko ari iminsi mike bigakemuka. Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi,  mu ishami  rishinzwe guteza […]Irambuye

Kirehe: Hafi Hegitari y’urutoki rwe yahiye, arakeka ko rwatwitswe

Kirehe – Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kamena 2017, mu mudugudu wa Kamarashavu akagari ka Rugarama umurenge wa Mushikiri  inkongi y’umuriro yatwitse hafi hegitari imwe y’urutoki rw’umuhinzi ntangarugero witwa Mutabazi Daniel. Arakeka ko rwatwitswe n’abanyeshyari. Uru rutoki ngo rwatangiye gushya ahagana saa yine z’igitondo ubwo abantu benshi bari bagiye mu nsengero. Induru zavuze abantu […]Irambuye

Gisagara: Abagore baba mu Nteko batanze inka 76 ku batishoboye

Kuri uyu wa gatanu Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (FFRP) bagiye mu karere ka Gisagara mu mirenge y’icyaro ya Kibirizi na Mamba aho baroje inka 76 imiryango itishoboye, batanga ibikoresho by’isuku ku bana b’abakobwa banakorana umuganda n’abaturage. Ni mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 iri huriro rimaze. U Rwanda rufite umuhigo […]Irambuye

Muhanga: RBC yazanye urukingo rwa Hepatite ku buntu ruba iyanga

Muhanga – Ibihumbi byinshi by’abaturage bo mu Karere ka Muhanga bamaze iminsi ine bitabira gahunda yo gusuzumwa no gukingirwa indwara ya Epatite B no gusuzumwa Hepatite C, iyi minsi irangiye hakingiwe abaturage ibihumbi 16 abacikanywe ni benshi cyane, barasaba ko iminsi yongerwa.   Kuva taliki ya 05 Kanama 2017 kugeza kuri uyu wa gatanu hatangiye […]Irambuye

Abiyita abavuzi Gakondo bari gufungirwa. Hari n’uwavurishaga inzoka…

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Ndimubanzi Patrick yabwiye abanyamakuru uyu munsi ko ari mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda. Abiyita abavuzi gakondo na za farumasi zitujuje ibisabwa, bari gufungirwa ibikorwa ahantu hose mu gihugu. Kuri uyu wa kane i Karongi hari uwafungiwe wakoreshaga inzoka mu buvuzi bwe. Ku bufatanye n’uturere n’amashyirahamwe y’abavuzi […]Irambuye

Perezida Kagame yasuye FIFA

Kuri uyu wa kane ubwo Perezida Kagame yari i Zurich mu Busuwisi yasuye ikicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA agirana ibiganiro n’umuyobozi wayo Gianni Infantino. Umuyobozi mushya wa FIFA afitanye umubano mwiza n’u Rwanda. Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka yasuye u Rwanda, atangiza imirimo yo kubaka Hotel nshya ya FERWAFA i Remera, ndetse […]Irambuye

Episode 126: Sacha ahishuriye Daddy igitera Rosy kumwitaho bidasanzwe

Njyewe-“Oooh my God! Dorle! Ni wowe?” Dorlene-“Ni njyewe, wowe se urinde unzi?” Njyewe-“Nitwa Daddy wa wundi mwasanze kwa Nelson umunsi muva muri gereza wari uri kumwe na Mama we!” Dorlene-“Yoooh! Yambiiiii! Ubuse birashoboka se ko umuntu yakwibeshya numero agahamagara umuntu agasanga umuzi?” Njyewe-“Ibitangaza erega bihora bibaho, ubu se tuzategereza ko Imana imanura inyenyeri? Wooow! Iki […]Irambuye

Karongi: Yafunguwe ejo, uyu munsi nabwo afatwa yibye ihene nanone

Ubujura bw’amatungo magufi cyane cyane ihene bwugarije abaturage bo mu tugari twa Gisanze na Mataba mu murenge wa Rubengera twegereye umugezi wa Muregeya utandukanya akarere ka Rutsiro na Karongi. Ababiba ngo ihene bajyakuzigurisha mu igo cy’Abashinwa kiri aho hafi y’umugezi nk’uko byemezwa n’abayobozi b’ibanze ba hano. Mu kabwibwi kuri uyu wa kane abaturage bifatiye umusore […]Irambuye

Abanyamategeko 428 barangije muri ILPD, 118 ni abanyamahanga

*u Rwanda ngo rwungutse ba Ambasaderi benshi muri aba banyamahanga Nyanza –  Kuri Stade ya Nyanza ishuri ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD) uyu munsi ryatanze impamyabumenyi ku barangije ikiciro cyisumbuye mu by’amategeko bagera kuri 428, muri bo harimo abavuye mu bindi bihugu 118 baje gushaka ubumenyi hano. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’umwarimu w’iri shuri yavuze ko abarangije […]Irambuye

en_USEnglish