*Hari abantu benshi bagiye bakatirwa ariko ntibafungwe *Imanza za Gacaca zarangijwe kuri 94% *Hari imanza Inyangamugayo zategetse ko umusozi wose uzishyura Kuri uyu wa gatatu Ministeri y’ubutabera yasobonuriye komisiyo ya politike n’imiyoborere myiza muri Sena iby’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro Sena yashyikirije Guverinoma ku birebana n’imanza za Gacaca zitararangizwa, ishyirwa mu bikorwa ry’igihano nsimburagifungo (TIG), n’ikibazo […]Irambuye
Bruxelles – Mu nama mpuzamahanga ya European Development Days Conference Perezida Kagame yavuze ku ngingo zo guteza imbere abikorera, guteza imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore, guteza imbere urubyiruko no ku kibazo cy’impunzi n’abimukira. Yavuze ku mibanire ya Africa n’Uburayi aho abona ko iyi migabane idakwiye kurebana nk’itezanya ibibazo ahubwo ikwiye gufatanya kubikemura. Iyi ni inama ngarukamwaka […]Irambuye
Perezida w’ishyirahamwe ry’amakoperative y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda (Federation de Cooperatives Minier au Rwanda, FECOMIRWA) hamwe n’Umunyamabanga mukuru wayo batawe muri yombi mu ijoro ryakeye bashinjwa kunyereza umutungo w’iri shyirahamwe ubarirwa muri miliyoni amagana. Mu mpera z’ukwezi gushize, Visi Perezida w’iri shyirahamwe n’umunyamabanga (secretaire) waryo banditse ibaruwa bavuga ko batabaza kubera ibikorwa byo kunyereza umutungo […]Irambuye
*Ababahinzi ngo ntibazanira umusaruro wabo inganda *Guhuza ubutaka ngo ni intangiriro y’igisubizo *Ikibazo cy’imyeenda mu ruganda rwa Kinazi ngo kigiye gukemuka *Ifiriti y’uruganda rwa Nyabihu yo ngo irahenze Mu kiganiro Francois Kanimba Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’imirimo y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yagiranye n’Abadepite asubiza ibibazo basanze mu kugurisha umusaruro ukomoka ku buhinzi n’umukamo w’amata, yavuze ko […]Irambuye
Police ya Mozambique yaburiye abagabo bafite uruhara ko bashobora kwibasirwa n’abantu bakora imigenzo mibi nyuma y’ako hari batanu bishwe mu kwezi gushize babaciye imitwe bakayitwara. Abagabo batanu bafite uruhara babasanze bishwe baciwe imitwe n’ibice bimwe byabo by’umubiri bakebwe mu gace kitwa Zambezia nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byaho. Umuvugizi wa Police ya Mozambique avuga ko bafashe abantu […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ibiro ntaramakuru bya Iran,IRIB, byatagnaje ko abantu bitwaje intwaro bateye ku kicaro cy’Inteko ishinga amategeko ndetse no ku buro by’umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Khomeini mu majyepfo y’umurwa mukuru Tehran. Imirwano yashyamiranyije abateye kugeza ubu ngo yaguyemo umuntu umwe ku Nteko Ishinga Amategeko n’abandi benshi barakomereka ku biro […]Irambuye
Mu kwa gatanu 1944 Intambara ya kabiri y’isi yari irimbanyije, Abongereza n’inshuti zabo z’Abanyamerika n’abandi barwana n’ingabo za Hitler. Howard Linn yari afite imyaka we, yari umusirikare w’umunyamerika urwanira mu kirere. Indege yabo B-24 Liberator irasa za Bombe ihaguruka mu Bwongereza igiye kurasa ahitwa Brunswick mu Budage. Linn byarangiye aguye mu cyaro cyo mu Budage, […]Irambuye
Kigali Fashion Week igitaramo ngarukamwaka cyo kumurika imideri kimaze kuba inshuro zirindwi uretse guhuriza hamwe abamurika n’abahanga imideri hari abemeza ko cyazamuye uru ruganda rutari rumenyerewe mu Rwanda. Mu 2012 Kigali Fashion Week itangizwa, ibyo kumurika imideri byari bikiri hasi cyane mu Rwanda nubwo n’ubu urugendo rukiri rurerure. Icyari kigamijwe ni ukwereka abanyarwanda n’amahanga ko […]Irambuye
Urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranyemo Maj Dr Aimable Rugomwa uyu munsi humviswe abatangabuhamya barindwi bo ku mpande zombi. Umwe muri bo ni umuyobozi w’Umudugudu icyaha cyabereyemo wavuze ko yahamagawe na Maj Rugomwa ko yafashe umujura ariko ‘yamwirangirije.’ Maj Dr Rugomwa araburana ahakana icyaha cyo kwica umusore w’imyaka 18 mu kwezi kwa cyenda 2016 abanje kumukubita, […]Irambuye
Lt Col Rene Ngendahimana, Lt Col Dr King Kayondo wo mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda na Lt Col Ndore Rurinda ushinzwe ibikorwa bya Army Week uyu munsi basobanuye ibiri gukorwa n’ibimaze kugerwa na Army week iri kuba. Abantu 63 783 baravuwe, ibikorwa remezo byinshi byarasanwe ibindi birubakwa. Ibi ngo ni ibikorwa by’ingabo mu kunganira ibya Leta […]Irambuye