Mu turere 14 hamaze kubarurwa imiryango 6 914 yishwe ikazima
Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubugome burenze kuko yateguwe igamije kurimbura, nubwo bitagezweho kugeza ubu imibare yavuye mu ibarura ryakozwe na GAERG ivuga ko imiryango 6 914 yishwe ikazima ntihagire n’uwo kubara inkuru usigara. Iri ribarura ntiriragera mu tundi turere 16.
GAERG yakoze iri barura kuva mu 2009 n’ubu rikomeje, igera ku rwego rw’icyahoze ari ‘cellure’ ikabaza abahagarariye abacitse ku icumu bakabarura imiryango yishwe ikazima. Ikigamijwe na GAERG ni intero ivuga ngo “Ntukazime Nararokotse”.
Kuvuga ko umuryango wazimye ni ukuvuga ko nta muntu n’umwe wasigaye muri urwo rugo, ababyeyi n’abana babo bose barishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ababaruwe bishwe muri iriya miryango hafi ibihumbi birindwi ni abantu 30 618.
Kuri uyu wa 21 Gicurasi GAERG yateguye umugoroba wo kwibuka iyi miryango yazimye, ni igikorwa kizaba gikozwe ku nshuro ya munani, bizakorerwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo abarenga 250 000.
Mu itangazo rigenwe abanyamakuru rya GAERG, umuyobozi wayo Charles Habonimana avuga ko kuba hari imiryango yishwe kuriya ikazima ari ikigaragaza ko Jenoside yateguwe igashyingwa mu bikorwa hagamije kurimbura Abatutsi.
Habonimana avuga ko kwibuka iyi miryango ari inshingano ku barokotse kandi ari igihango bafitanye nabo ngo batazazima hari abarokotse.
Habonimana avuga ko kwibuka no kuvuga amateka y’imiryango yazimye, gushakisha no kubika amakuru kuri iyi miryango nabyo ari intwaro mu kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Jye ahubwo ndabona bariya bantu ari bakeya ukurikije imibare rusange y’abazize jenoside yatanzwe n’ibarura rya MINALOC, barenga 1,070,000. Ariko se kuki GAERG yifasha ririya barura? Ntabwo uturere dushobora gushyiramo amikoro ngo rikorwe vuba rirangire? Nyuma y’imyaka 22 jenoside yakorewe abatutsi ibaye, hagombaga kuba harabonetse inkoranya y’abayiguyemo bose, akagari ku kandi, ku buryo no mu gihe cyo kwibuka ayo mazina aba azwi, na plaques cyangwa stèles commémoratives zabo zigakorwa.
Comments are closed.