Paapa Francis yanenze uko Demokarasi y’Iburengerazuba izanwa muri Africa
Umuyobozi wa Kiliziya Gatulika ku Isi Paapa Francis yanenze ibihugu by’ibinyembaraga byo mu burengerazuba bw’isi uburyo bishaka kwinjiza demokarasi yabyo mu bihugu bya Africa n’uburasirazuba bwo hagati (middle east) bititaye na busa ku mico na politiki by’ibi bihugu.
Paapa Francis yaganiraga n’ikinyamakuru cya Kiliziya mu Bufaransa kitwa La Croix, yavuze ko mu bihe nk’ibi isi yugarijwe n’ubuhezanguni bukurikiwe n’iterabwoba abantu bakwiye kwibaza uburyo demokarasi y’ibihugu by’iburengerazuba yashatse kwinjizwa mu bihugu byari bisanzwe bifite ubutegetsi bukomeye nka Iraq na Libya aho bari bafite imibereho yabo.
Paapa Francis ati “Ntabwo ntagira aho tugera tutitaye ku buryo abandi babaho. UmuLibya umwe mu minsi ishize yaravuze ngo; twari twifitiye Khadaffi umwe, none ubu dufite 50!”
Aha yatungaga urutoki kwivanga kw’ibihugu by’iburengerazuba bw’isi mu miyoborere y’ibihugu bya Africa n’uburasirazuba bwo hagati.
Khadaffi yahiritswe mu 2011 aranicwa bikurikiye imyigaragambyo n’intambara yari ishyigikiwe na NATO. Ibyakurikiye muri Libya ni uko ubu ari igihugu kidafite amahoro kidafite icyerekezo kuko ubuyobozi bwasenyutse.
Paapa Francis kuva yajyaho yakunze kunenga ibyo yita ‘ubukoloni bw’umuco’ anenga politiki zigerageza kwinjiza imibereho y’ibihugu by’iburengerazuba mu mibereho y’ibindi bihugu bitwaje amafaranga y’inkunga.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Papa Francis, genda uri Umugabo uvugisha ukuri! Ikibazo ni uko Abayobozi bibi Bihugu bikomeye batumva ko ahandi naho bashobora kwitekerereza inzira bacamo kugira ngo batere imbere! Komeza utuvugire wenda ahari bazumva baduhe amahoro!
Abanya Libya Se ahubwo bari babona?baraje babone sha baraje bajye babona agaciro nakamaro bya kadhafi.burya Ngo ubwenge Buza ubujiji buhise.ikibazo nuko ubwo bwenge (khadhafi) budateze kugaruka.NATO nayo izabiryozwa isi ntitwikiriye
sha uyu mugabo ni uminyakuri
Comments are closed.