FDLR yishe umugabo imurashe imbere y’umuryaango we

Inyashyamba za FDLR ngo zikomeje ibikorwa by’ubwicanyi no gusahura ibintu by’abaturage mu duce twa Mutanda na Kihondo muri Kivu ya ruguru nk’uko bitangazwa n’umuryango utegamiye kuri Leta CEPADHO. Mu cyumweru gishize ngo aba barwayi biciye umugabo mu maso y’umuryango we nyuma yo kuwusahura ibyo utunze. Mu bice bya Kikuku na Bwalanda CEPADHO (Centre d’études pour […]Irambuye

Kicukiro: Mu isoko rya Karugira ngo Akarere karababeshye kabashyira mu

Abacururiza mu isoko rya Karugira i Gikondo imvura iyo iguye cyangwa izuba ryinshi ibicuruzwa byabo birangirika, bakinubira ko bavanywe mu isoko rya Kigarama rigasenywa mu 2013 babwirwa ko rizuzura mu mezi 15 none hakaba hashize imyaka hafi itatu, ndetse ubu nta n’ikizere bafite ko rizubakwa. Muri iri soko iyo imvura iguye benshi bahagarika ubucuruzi, iyo […]Irambuye

Ngoma: Hari abagabo bakibuza abagore babo gutunga konte

Biravugwa na bamwe mu bagore mu karere ka Ngoma ubwo bari bateranye kuri uyu wa kabiri mu nteko rusange y’urwego rw’inama y’igihugu y’abagore muri aka karere. Aba bagore bivuga ko bigoye ko biteza imbere hari abagabo bumva ko bakwiye kubatekerereza. Ubuyobozi bwo buvuga ko iki kibazo gihari ariko kiri kugabanuka ugereranyije no mu myaka ishize. […]Irambuye

Ndayisaba avuga ko Abapadiri bahamijwe Jenoside bakwiye kwamburwa iyi ‘Title’

*Abanyamadini basaba abiciwe gutanga imbabazi no kubatazibasabye kuko byomora ibikomere *Abanyamadini biyemeje kuvana Abanyarwanda n’abatuye isi ku banyamadini bagize uruhare muri Jenoside. *Abanyamadini bumvikanye ‘Kuvana urujujo mu banyarwanda ku bayobozi n’amatorero n’amadini bagaragaweho icyaha cya Jenoside’   Mu nama nyunguranabitekerezo kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ yahuje abayobozi b’abamadini n’amatorero na Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi […]Irambuye

Minisitiri Louise Mushikiwabo ari i Roma

Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo ari i Roma mu Butaliyani aho yagiye kwitabira inama ya Italy-Africa Ministerial Conference itangira kuri uyu wa gatatu. Iyi nama igamije gukomeza cyangwa gutangiza (aho butari) ubufatanye bw’Ubutaliyani n’ibihugu bya Africa mu bijyanye n’ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ibijyanye n’ingufu zitangiza ibidukikije. Iyi nama iritabirwa cyane cyane […]Irambuye

Rwanda: 44% by’abagore batwite nibo gusa bipimisha inshuro 4 zisabwa

Mu Rwanda abagore bakibyarira mu rugo ni 8% Ubushakashatsi ku baturage n’ubuzima bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (Demographic Health survey 2015) buvuga ko 15% by’abagore batwite bagira ibibazo by’ubuzima bishobora kubaviramo gupfa, aha habamo nk’umuvuduko w’amaraso n’ibindi…nyamara abagore 44% gusa nibo bipimisha inshuro enye zisabwa na muganga. Abagore bavuga ko kutipimisha hari ubwo usanga ari ubujiji. […]Irambuye

P.Kagame asanga ibibazo abaturage bamugezaho bigaragaza icyuho mu buyobozi (Amafoto)

Karongi – Aganira n’abaturage ba Karongi kuri uyu wa kabiri, Perezida Kagame yababwiye ko bagomba guhindur aimyumvire bakagira imikorere yihuta iganisha ku majyambere. Muri uku kubonana n’abaturage akaba yumvise ibibazo by’abaturage asiga hari bimwe ashinze abayobozi gukemura. Byinshi mu byo bamubajije bishingiye ku mitungo. Perezida yanenze ko ibibazo nk’ibi bimugeraho bigaragaza icyuho hagati y’abaturage n’abayobozi. […]Irambuye

Tanzania: Leta yakuyeho imirimo 10 000 yari ‘baringa’ kandi ihemberwa

Leta ya Tanzania yavanyeho imirimo irenga 10 000 y’abakozi batabagaho yari iri ku rutonde rw’ihemberwa na Leta. Ni mu rugamba rwo kurwanya ruswa yari yarimonogoje muri iki gihugu. Imishahara ku myanya idafite abayirimo ngo yatwaraga Leta amafaranga arenga miliyoni ebyiri z’amadorari buri kwezi nk’uko bitangazwa n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe. Abayobozi ngo bakomeje gukora isuzuma ku […]Irambuye

Umutoza Kalisa Jean Paul bitaga Mourinho yitabye Imana

Umutoza w’umupira w’amaguru Jean Paul Kalisa wari uzwi cyane ku kazina ka Mourinho yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri iwe mu rugo i Remera azize uburwayi. Amakuru umwe mu bo mu muryango we yahaye Umuseke ni uko Kalisa yari amaze iminsi myinshi ahagaritse gutoza kubera uburwayi akaba kandi yari amaze iminsi mu […]Irambuye

‘Admin’ w’ibitaro bya Ruhango yatawe muri yombi

Kuri uyu wa 16 Gicurasi, Police y’u Rwanda yataye muri yombi Straton Sibomana ushinzwe ubutegetsi mu bitaro bya Ruhango, uyu akurikiranyweho kunyereza no gukoresha nabi umutungo wa Leta w’agera kuri miliyoni 600 y’u Rwanda. CIP Andre Hakizimana Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye Umuseke ko uyu mugabo  Sibomana akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo w’ibitaro […]Irambuye

en_USEnglish