Digiqole ad

Iranzi na Benedata bafashije APR FC gutsinda Kiyovu sports 2-0

 Iranzi na Benedata bafashije APR FC gutsinda Kiyovu sports 2-0

Benedata Janvier mbere y’uko atera ishoti ryavuyemo igitego cya kabiri

Nyamirambo – APR FC itsinze Kiyovu sports 2-0 bya Benedata Janvier na Iranzi Jean Claude, biyifasha gusiga amanota atanu Rayon Sports bahanganiye igikombe cya shampiyona.

11 ba APR FC babanje mu kibuga bagatsinda Kiyovu bitatu
11 ba APR FC babanje mu kibuga bagatsinda Kiyovu bitatu

Ni umukino watangiranye umuvuduko ku mpande zombi, ikipe ya Kiyovu Sports ubona ko iri kwiharira umukino kurusha APR FC. Mu minota nka 25 ya mbere y’umukino byagaragaraga ko Kiyovu ihagaze neza cyane.

Gusa n’ubwo Kiyovu Sports yakinaga neza ntabwo yageraga kenshi imbere y’izamu uretse imipira ibiri bateye yagiye muri corner, ariko nazo ntizigire icyo zitanga.

APR FC yacishagamo igakoresha uburyo bwa contre-attaque ariko ntibugire kinini buyiha.

Ahagana ku munota wa 34 ni bwo ku mupira muremure wavuye kwa myugariro Nshutinamagara Ismael bita Kodo yawuhereje rutahizamu Fiston Nkinzingabo, uyu na we adahagaritse awuhereza Iranzi Jean Claude acika abakina inyuma ba Kiyovu Sports arekura ishoti rikomeye, umuzamu wa Kiyovu Sports, Jean Paul Mutabazi ntiyamenya uko bigenze, icya mbere kiba kiranyoye.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari igitego APR FC 1-0 Kiyovu Sports.

Igice cya kabiri cy’umukino, APR FC yatangiye idaha umwanya na muto Kiyovu Sports, barayirusha ku buryo bugaragara, abakinnyi bo hagati ba Kiyovu barimo Mukamba na D’Amour ntibongera kubona umupira, Iranzi Jean Claude, Mukunzi Yannick na Benedata biharira umupira cyane.

Kiyovu yacishagamo igasatira ariko ntibashe gutsinda mu izamu rya Ntaribi Steven wafatiye APR FC uyu munsi.

Kiyovu Sports yakoze impinduka ariko ntizagira icyo zihindura, ari nako APR FC yakuyemo myugariro Bukebuke, binjiza rutahizamu Michel Ndahinduka.

Ku munota wa 76 ku mupira watakajwe na Ombalenga Fitina, Iranzi Jean Claude yawuhereje neza Benedata janvier warekuye ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina riruhukira mu rushundura.

Benedata Janvier mbere y'uko atera ishoti ryavuyemo igitego cya kabiri
Benedata Janvier mbere y’uko atera ishoti ryavuyemo igitego cya kabiri

Iminota ya nyuma yihariwe nabwo na APR FC ishaka igitego cya 3, nyuma yo kwinjiza mu kibuga Sibomana Patrick na Buteera Andrew ariko birangira ari 2 ku 0.

APR FC ikaba igize amanota 58 ku mwanya wa mbere mu gihe Rayon Sports ifite amanota 53 ku mwanya wa kabiri nubwo igifite umukino w’ikirarane.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa gatatu:

  • Amagaju 1-2 Mukura
    · Rwamagana 1-0 AS Muhanga
    · Espoir 0-0 Police FC
Kiyovu yabanjemo igatsindwa na APR FC
Kiyovu yabanjemo igatsindwa na APR FC
myugariro Eric Rutanga uyu munsi yakinnye asatirira ibumoso
myugariro Eric Rutanga uyu munsi yakinnye asatirira ibumoso
Abasore b'Amavubi U20 bari kwitegura kuzakina na Misiri barebye uyu mukino
Abasore b’Amavubi U20 bari kwitegura kuzakina na Misiri barebye uyu mukino
Nizar Khanfir akomeje gutsinda imikino bimuhesha amahirwe y'igikombe cya shampiyona
Nizar Khanfir akomeje gutsinda imikino bimuhesha amahirwe y’igikombe cya shampiyona
Yves Rwasamanzi utoza Kiyovu Sports ntiyishimiraga imikinire y'abasore be
Yves Rwasamanzi utoza Kiyovu Sports ntiyishimiraga imikinire y’abasore be
Ntaribi Steven niwe usigaye ugirirwa ikizere mu izamu rya APR FC
Ntaribi Steven niwe usigaye ugirirwa ikizere mu izamu rya APR FC
Nkinzingabo Fiston watanze umupira wavuye mo igitego cya mbere
Nkinzingabo Fiston watanze umupira wavuye mo igitego cya mbere
Rutanga Eric na Patrick Sibomana bibukaga Kalisa JP wabatoje
Rutanga Eric na Patrick Sibomana bibukaga Kalisa JP wabatoje

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Rayon tuzayiserereza paka nta gikombe itwaye. APR twavuye kure ureke aba ba gaseny baba bashaka kudutobera. muzajya mutwara igikombe nyuma y’imyaka icumi. Mutegereze hamaze gushira 3 gusa murumva mwa bareyo mwe!!!

  • kuva nareba umupira nta kipe ya feke nka kiyovu;ikipe itagira objectif ,ikipe itazi kubahisha amateka ni zina ryayo, iyo igeze imbere ya APR bayikubita recto-verso.izahora ari ikpe iciriritse.puu amakipe aragwira.

  • RUTANGA ERIC NA SIBOMANA PATRICK N’ABAKUNZI BA RUHAGO BO KW’ISI YOSE MUKOMERE.
    NAVUGA KU MUKINO WABAYE EJO 18/5/2016 MBWIRA KIYOVU SPORT N’AMAGAJU KO UBULIYE UMUBYIZI MU KWE NTAKO ABA ATAGIZE. IMANA IDUHE UMUGISHA TWESE.

Comments are closed.

en_USEnglish