Abunganira Munyagishari, atabemera, banze Umucamanza iburanisha rihita riharagarara
*Ngo abafite amakuru yashinjura Munyagishari ntibifuza kugera imbere y’Urukiko
*Munyagishari akomeje kuburanishwa no gukorerwa iperereza rimushinjura atitaba
*Abunganira Munyagishari barashaka kujya gukora iperereza muri ICTR
Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bukurikiranyemo Bernard Munyagishari ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu birimo ubwicanyi no gusambanya ku gahato abagore, mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gicurasi abunganira uregwa bihannye (banze) Umucamanza wari umaze gufata umwanzuro wo gukomeza iburanisha mu gihe aba banyamategeko bari basabye ko urubanza rwaba ruhagaze mu gihe bagikomeje iperereza ry’ibanze rizavamo Abatangabuhamya bashinjura.
Aba banyamategeko babanje kugaragariza Urukiko ibyo bagezeho mu iperereza ry’ibanze aho bagaragaje ko bahuye n’imbogamizi zo kuba abantu babahaye amakuru yabafasha kuzashinjura umukiliya wabo baravuze ko batifuza kugera imbere y’Urukiko.
Bavuga ko aba bantu babahaye amakuru y’ingenzi bakiri mu rujijo kuko bababwiye ko bazakomeza kubitekerezaho niba baza gushinjura Munyagishari.
Me Bikotwa Bruce na Umutesi Jeanne d’Arc babwiye Umucamanza ko mu cyemezo cy’Urukiko rwa Arusha (TPIR) yafashe mu rubanza rwo kohereza Munyagishari kuburanira mu Rwanda, kigaragaza ko hari Abatangabuhamya 16 bari hanze y’u rwanda bagombaga gushinjura umukiliya wabo bityo ko na bo bifuza kuzabavugisha.
Aba bunganizi bunganira Munyagishari ariko we atabemera, basabye Umucamanza ko gukomeza kumva Abatangabuhamya bashinja (ikiciro kigezweho muri uru rubanza) byaba bihagaze kugira ngo babanze barangize iri perereza bategerejeho gukuramo Abatangabuhamya bashinjura.
Me Bikotwa ati “Twumva ntacyo byaba bimamze gukomeza kumva Abatangabuhamya bashinja mu gihe tutarangiza iperereza rigomba kuvamo abashinjura.”
Ubushinjacyaha bwishimiye ko hari icyagezweho mu iperereza ryakozwe n’abunganira uregwa, bwavuze ko kuba aba bavoka bashaka gukomeza iperereza bitahagarika urubanza kuko ikiciro kigezweho muri uru rubanza kitabangamirwa n’iri perereza.
Adahagurutse mu cyumba cy’iburanisha; Umucamanza uyobora inteko iburanisha uru rubanza; Rulisa Alice yabwiye impande zombi ko iki cyifuzo cy’abunganira uregwa kidasubijwe inyuma ko bakomeza gukora iperereza ariko ko bitahagarika iburanisha.
Uyu munyamategeko yavuze ko urukiko rugira gahunda rugenderaho kandi ko ikiciro cy’abatangabuhamya bashinjura kitaragerwaho ku buryo nta cyatuma Urukiko ruhagarika urubanza kugira ngo hakorwe iperereza rizavamo aba batangabuhamya.
Umucamanza Yahise ategeka ko hakomeza kumvwa ubuhamya bw’abatangabuhamya bashinja.
Me Umutesi Jeanne d’Arc wahise ashaka gufata ijambo kugira ngo agire icyo avuga kuri iki cyemezo, Umucamanza yamubwiye ko icyemezo cy’Urukiko cyubahirizwa uko cyatanzwe, amusobanurira ko uwaba atanyuzwe na cyo akijuririra.
Me Bikotwa wabonaga mugenzi we yangiwe kugira ijambo asohora, mu ijwi riranguruye mu ndangururamajwi yahise yifashisha ingingo ya 99 yo mu mateko agenga imiburanishirize y’Imanza z’Inshinjabyaha, agira ati “Twihannye (kwanga) presidente w’inteko iburanisha…”
Uyu munyamategeko utahise asobanura byimbitse ubu bwihane bwe, yavuze ko ku munsi w’ejo bazashyikiriza ubwanditsi bw’urukiko inyandiko ikubiyemo impamvu z’ubu bwihane.
Umucamanza utari ufite andi mahitamo nyuma yo kwihanwa, yahise asubika urubanza arwimurira kuri uyu wa kane.
Ngo abafite amakuru y’ingenzi yashinjura ntibashaka kugera imbere y’Urukiko
Bagaragaza ibyo bagezeho mu iperereza; Me Bikotwa Bruce na Umutesi Jeanne d’Arc bavuze ko uretse imbogamizi z’Ubushobozi bucye n’igihe gito, ubwo bakoraga iri perereza bavuganye n’abantu babiri ndetse bafite amakuru y’ingenzi ariko ko bombi bagaragaje ko batifuza kuza gutanga ubuhamya.
Aba banyamategeko banyamategeko bavuga ko aba bantu bombi batifuje ko amazina yabo yamenyekana, bavuze ko aba bantu bombi bafungiwe ibyaha bya Jenoside, umwe akaba afungiwe muri gereza ya Nyanza (I Mpanga) undi akaba afungiwe muri gereza ya Musanze.
Agaragaza imbogamizi z’ufungiwe muri Gereza ya Nyanza; Me Umutesi yagize ati “Yaduhaye amakuru menshi yadufasha ariko atubwira ko adashaka kuza imbere y’urukiko , ko yafashe umwanzuro wo kutazongera gutanga ubuhamya kuri jenoside kuko byagiye bigira ingaruka ku bo mu muryango we.”
Kimwe n’uyu w’I Musanze; Me Umutesi yavuze ko na we yagaragaje imbogamizi z’uburwayi bw’Umutima n’igisukari (diabetes).
Me Umutesi Jeanne d’Arc avuga ko aba bantu bombi bagerageje kubumvisha akamaro k’ubuhamya bwabo ariko bose ntawahise yerura ngo abemerere kuza gushinjura Munyagishari ahubwo ko bombi babasezeranyije ko bagiye kubitekerezaho.
Ngo yari yarashinze umutwe witwaga “Intarumikwa”
Munyagishari yagejejwe mu Rwanda tariki 24/7/2013 yoherejwe n’Urukiko rwa Arusha, yari yarafashwe kuwa 25/5/2011 muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ahita ashikirishwa urukiko rwa Arusha.
Munyagishari Bernard ashinjwa ubufatanyacyaha muri Jenoside n’umugambi wayo, kwica no gufata ku ngufu n’ibindi byaha byibasiye ikiremwa muntu yaba yarakoze muri Jenoside.
Avugwaho kuba yarashizeho umutwe w’interahamwe witwa “Intarumikwa”. Ibyaha bimwe ashinjwa birimo abatutsi benshi baguye muri Kiliziya Gatolika ya Paruwasi ya Nyundo ku Gisenyi.
Umugambi wo kwica abatutsi ku Gisenyi ashinjwa kuba yarawucuranye n’abakuru muri guverinoma nka Colonel Anatol Nsengiyumva, Augustin Ngirabatware, Joseph Nzirorera, aba bose bakaba baraciriwe imanza mu rukiko rwa Arusha (ICTR).
Munyagishari yavukiye mu cyahoze ari commune ya Rubavu , muri perefegitura ya Gisenyi mu 1959, mugihe yakoraga ibyaha aregwa yari umwe mu bayobozi b’ishyaka rya MRND muri Gisenyi no ku rwego rwa Perefegitura.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
3 Comments
Uburana ntashaka ba avoka be, nabo ntibashaka umucamanza! We se ubwo uwo adashaka ni nde, nizere ko atari umushinjacyaha. Imikoranire iragwira! Twigarukiye kuri bariya ba avocats, biragaragara ko icyo bakurikiye ari cash iba muri ziriya manza zavuye kuri TPIR, ariko icyo nibaza ni ukumenya niba kunganira utabishaka bo baba bumva bibahesha amahoro, cyane cyane ari n’umuntu ushinjwa jenoside. Waharanira kuburanira umuntu nk’uriya atanabishaka nta nyungu idasanzwe ukurikiye koko? Bose nibave mu byo badashaka batangire kuvuga ibyo bashaka. Ayo mafaranga bateranamo agapira ava mu misoro yacu.
hahaha, ngo abashinjura munyagishari bafungiye muri gereza ya musanze na nyanza kubera Genocide? ubwose baramushunjura bate kweri? nabo ubwabo ntibishinjuye. bakwemeye ko arinkoramaraso bakabiryozwa. abavocat munyagishari ntabashaka, nabavocat nabo ntibashaka presedente winteko iburanisha? ngaho nyumvira nawe. erega amaraso namaraso munyagishari byange binoge uzawunwa.
Sha nimwikore ibyo mushaka ntamugayo,nuko Reta y’ubumwe ikunda abanyarwanda,kandi yarangiza ikabaha namahirwe yo kwikora ibyo mwishakira.harya ngo aba Avocat ntabwo ubashaka!sha nakumiro rwose. Ese abo mwatemeshaga imihoro cg mukajugunya mu miserable bakabaha na mafaranga ngo mukunde mubicishe amasasu ko mutabagiriye imuhwe? Sha itetere nuko ufite aho uvugira,infubyi n’abafakazi mwasize iheruheru bo baburanirwa nande!sha vanaho imiteto sha.nibagukatire urugukwiye.
Comments are closed.