Digiqole ad

Episode 126: Sacha ahishuriye Daddy igitera Rosy kumwitaho bidasanzwe

 Episode 126: Sacha ahishuriye Daddy igitera Rosy kumwitaho bidasanzwe

Njyewe-“Oooh my God! Dorle! Ni wowe?”

Dorlene-“Ni njyewe, wowe se urinde unzi?”

Njyewe-“Nitwa Daddy wa wundi mwasanze kwa Nelson umunsi muva muri gereza wari uri kumwe na Mama we!”

Dorlene-“Yoooh! Yambiiiii! Ubuse birashoboka se ko umuntu yakwibeshya numero agahamagara umuntu agasanga umuzi?”

Njyewe-“Ibitangaza erega bihora bibaho, ubu se tuzategereza ko Imana imanura inyenyeri? Wooow! Iki n’igitangaza kabisa”

Dorlene-“Yego sha! Ndishimye cyane maze!”

Njyewe-“Byiza cyane! Nonese Daddy wari ukimwibuka?”

Dorlene-“Sha cyakora nari ntagiye kumwibagirwa, gusa isura ihise igaruka ndetse n’ijwi ryawe mpise ryibuka!”

Njyewe-“Wooow! Urihangana rero uguye kuri njye washakaga Nelson”

Dorlene-“Hhhhh! Nta kibazo rwose pe! Bibaye n’amahire ngwa kuwo nzi aratsama!”

Njyewe-“Hhhhh! Byiza! Nimero ya Nelson rero nayo iroroshye dore ijya gusa niyi uhindure umubare wa nyuma ahari rimwe uhashyire karindwi”

Dorlene-“Yiiii! Uziko mufite numero zijya gusa?”

Njyewe-“Dorle! Nanjye byarantunguye, ntabwo nari nziko bishoboka! Wamushakiraga ubukoro se?”

Dorlene-“Oooh! Daddy! Ikintu nashakaga kubwira Nelson nawe ushaka wacyumva nta kibazo!”

Njyewe-“Ese Maama? Ngaho mbwira ndakumva!”

Dorlene-“Sha nashakaga kumubwira ko nimugoroba ndaza kuza aho I Kigali kandi nzanye n’umuntu!”

Njyewe-“Uuuuh! Ngo uzanye n’umuntu? Uzanye nande se Dorle?”

Dorlene-“Uriyizeye mu kubika ibanga se?”

Njyewe-“Cyane rwose, buriya ibanga nkiryumva rimanuka no mu ndiba yawo ngo baa! Ntabwo njya ndimena niyo wambirindura!”

Dorlene-“Hhhhh! Ni byiza cyane, uzi umuntu ndazana nawe se?”

Njyewe-“Ntabwo muzi sha! Ninde se?”

Dorlene-“Ni Mama Brendah! Kandi Brendah ntabwo abizi!”

Njyewe-What? Wooow! Byiza cyane! Ubu se Brendah ko mugiye kumutungura koko? Nizereko witeguye kumuhoza!”

Dorlene-“Sha amarira namuhojeje turi muri gereza arahagije, niyo yarenzaho andi angana gute namuhoza agatuza ndetse akamwenyurana ibyishimo!”

Njyewe-“Woooow! Mbega byiza! Ni ukuri ntako bisa kugira uwo uririra andetse nawe akaguhozanya impumu ihumuriza umutima”

Dorlene-“Yego sha! Anywhere Ndishimye kunyerera nkagwa kuri wowe, ndizera ko turasubira!”

Njyewe-“Ooooh! You are welcome! Ndaba mpari wese! Ntabwo nakwirengagiza ibyo byiza by’imbonekarimwe!”

Dorlene-“Yego sha! Urakoze kunyakira neza, turaza gusubira reka nze mpamagare Nelson mubwire, gusa Imana imbabarire bimpire!”

Njyewe-“Merci beacoup!”

Call end.

Nakuyeho telephone maze ndabyuka nditunganya, ngiye kwambara mbura umwenda usa neza, nari maze igihe ntabona akanya ko kwiyitaho kubera kwirukankana n’ubuzima kandi nta mukozi twari twakongera gushaka.

Narebye kujya gushaka umuntu wo kuza gufura, nongera kureba ndamutse nsize imyenda hanze ngo Mama afure mbona byaba ari ibara.

Nongeye kwibuka ukuntu Gatera yajyaga yanga ko bamfurira abivuga neza ati: “Nta soni gufurira umusore ungana utya nkaho arya iby’ubusa?”

Maze kubyibuka ako kanya nahise nkubitamo agapantaro k’aga trining n’agapira ndacyenyera ndakomeza mbega nk’umuntu ugiye mu kazi ko mu rugo.

Narebye imyenda yanjye yose ndayisohora ngeze hanze nsanga nta muntu uhari nyirunda hasi nzana amabase nshyira aho nzana n’isabune maze ndunama ntangira kumesa.

Nari nashishikaye bitabaho kugirango ngire njye mu kazi, nkiri kwiririmbira mvuguta nagiye kumva numva umuntu arasetse, nibaza niba ari Mama cyangwa undi kuko numvaga ari ijwi ry’umukobwa.

Ngihindukira nahise nkubitana amaso na Sacha, nyoberwa ibimbayeho ngirango ndarota, numvise amaguru atitiye yewe nshaka no kwicara hasi, ngiye kubona mbona aramwenyuye.

Yari yambaye ikanzu ndende, yitandiye mu mutwe ndetse bya bindi by’ibirungo ntabyo yari yashyizeho ari naho naboneye ubwiza karemano bwa bundi Imana itanga ititangiriye itama, igatanaga umuntu imutaka ngo abazamubona bazabone ko twaremwe mu ishusho yayo,

Njyewe-“Ndarota cyangwa?”

Sacha-“Ooooh! Daddy! Basi niba uri no kurota ntukanguke! Isinzirire rwose dore burakije!”

Njyewe-“Sacha! Hano uhabwiwe niki?”

Sacha-“Yooooh! Wabibwirwa niki se? Mbega wowe! Rata humura ndaza kukubwira!”

Njyewe-“Ooooh! My God! Reka nze nihanagure nze ngusuhuze!”

Sacha-“Oya ntabwo ari ngombwa kwihanagura, humura ntabwo ntinya amazi ahubwo ndayakunda!”

Ako kanya Sacha yahise atera intambwe aza ansanga ntiyatinya urufuro rwari rundiho arampobera ndamugumana hashize akanya anyitegereza mu maso ahita ambwira,

Sacha-“Daddy! Bite se?”

Njyewe-“Sacha! Sha ni byisa ariko urantunguye birenze, niba hari ugutungurwa kubaho ni uku! Ni ukuri birandenze!”

Sacha-“Yuwiiii! Sha humura urisanga kandi ibi byose nabikoze nabitekerejeho, mushiki wawe erega agomba kugutungura!”

Nabuze icyo nsubiza maze nkimwitegereza mu maso ahita arambika isakoshi nziza y’umutuku yari afite hasi nkomeza kumwitegereza akurura agatebe k’agasongabugari Mama yakundaga kwicaraho,

Sacha-“Daddy! Akira agatebe ube wicayeho basi ngufashe!”

Njyewe-“Oya! Oya Sacha! Ibyo ntaho byabaye, ahubwo ba wicaye undebe gusa, kumesa n’ibintu byanjye kuva na cyera ni aka kanya ngahita nsoza!”

Sacha-“Daddy! Niba noneho ari ibintu byawe kuva cyera igihe ni iki ngo nkwakire! Ngaho icara hano nawe undebe”

Njyewe-“Sacha! Ubu koko urabona natinyuka nkakugabiza aya mapantaro n’amashati? Oya! Reka ngire vuba vuba ahubwo nkuganirize!”

Sacha mu nseko nziza yakuruye ibase ashyiramo amazi atangira gutoranya imyenda mbura icyo nkora ndiyakira dutangira kumesa gusa uwababwira aho umutima wajye n’ubwenge byari biri kuhashikira nakwisimbukuruza bikarenga nkurira urwego.

Sacha-“Ntureba ko undetse amahoro agahinda? Ngaho reka njye mfura wowe wanike sibyo Daddy?”

Njyewe-“Oya! Ahubwo reka njye mfura abe ari wowe wanika, cyangwa ureke byose mbikore!”

Sacha-“Uuuh! Daddy! Erega ibi byose nabikoze nabiteguye! Ndabizi nta mushiki wawe ugira, ni nayo mpamvu nazindukiye aha ngo nze mfashe Mama wawe!”

Njyewe-“Eeeh! Sacha! Ibyo umbwira ni ukuri?”

Sacha-“Daddy! Umunsi nzakubeshya uzamfate nk’umuhemu udakwiye kubabarirwa, nzi icyo uri cyo imbere yanjye ni nayo mpamvu ngomba kubahiriza inshingano niyemeje!”

Njyewe-“Oooh my God! Urakoze cyane Sacha! Amahirwe nkaya abona bacye, Imana ishimwe ko nanjye nabaye umwe muri bo!”

Sacha-“Urisanga Daddy! Uwakubwira uku nje waseka ukajya hasi!”

Njyewe-“Uuuh! Sacha! Urabe utirengagije inshingano zawe zindi ukaza hano ku bwanjye?”

Sacha-“Wapi sha! Nyine mukanya ndabyutse ndoga maze kwitunganya barambwira ngo ninze nsangire na Papa icyayi ngezeyo sinzi ukuntu numvise meze biba birananiye kandi dusangira gacye mu buzima kubera akazi ke”

Njyewe-“Uuuuh! Sacha, harya Papa wawe ni Afande?”

Sacha-“Yego sha! Aboneka gacye cyane!”

Njyewe-“Ooohlala! Nonese kuki byakunaniye kunywa icyayi? Ahubwo se byaje kugenda bite ngo uze?”

Sacha-“Sha Papa nyine yambajije ngo ndifuza iki ko nananiwe icyayi, ndamubwira ngo ndashaka kujya gutembera, ambajije ngo hehe ngo anjyane nanga kumusubiza nkomeza kurakara birangira ambwiye ngo ngaho ningende aho nshaka hose ikizima nuko ntaha kare niko gukubitamo imyenda vuba nza hano!”

Njyewe-“Ooohlala! Sacha! Birandenze sana! Nonese wumvaga unkumbuye cyangwa ni…”

Sacha-“Yooooh! Daddy na nubu ukimbaza gutyo koko? Kugukumbura gusa se? Ahubwo nuko nsigaye mpumurizwa nuko mporana nawe online, naho ubundi byaba ibindi!”

Njyewe-“Ndishimye cyane kubwawe Sacha! Ni ukuri kose ntabwo nari nziko wa Daddy wabonye bwa mbere ariwe wakwiyamburira ubutoni n’ubutesi ukaza kumufurira imyenda!”

Sacha-“Byihorere wowe ntabwo ubizi sha!”

Akivuga gutyo Mama yahise atunguka aho ava mu gikari, agikubita amaso Sacha mbona arikanze,

Mama-“Ayiwee! Dore re! Uyu si umukobwa ra?”

Njyewe-“Niwe Mama! Ngwino umusuhuze ahubwo!”

Mama-“Ariko Nelson! Ntabwo nakubwiye kuzajya wubaha abashyitsi? Ubu se ubwo uri gukoresha umushyitsi kubera iki koko? Eeh! Ubanza ari wa mukobwa mukazana wanjye disi! Reka nze muramutse”

Mama yavuze gutyo yitiranyije Sacha na Rosy yari yabonye ku munsi wa mbere, akimugeraho,

Mama-“Uuuh! Nonese akakanya urahindutse?”

Sacha-“Oya Mama! Ntabwo nahindutse rwose ndacyari wawundi!”

Njyewe-“Mama! Nonese uwo uramuzi cyangwa uramwitiranije?”

Mama-“Uuuh! Uranteye! Nagize ngo ni wa mukazana waje hano ejo bundi akanyemerera kuzaza kunkuburira”

Mama akivuga gutyo narikanze Sacha nawe arandeba mbona arahindutse na Mama arabibona, maze mpita mvuga vuba,

Njyewe-“Mama! Ntabwo ari wawundi waje ejo bundi, uyu nundi kandi nawe nicyo cyamuzanye!”

Mama-“Ese Maama! Nuko nuko ye! Ariko se nako nakumfashirize disi”

Mama yahise adusiga aho yinjira mu nzu ako kanya Sacha ahita anyitegereza mu maso,

Sacha-“Daddy! Mbwira rero ukuntu usigaye ufite fiancé ukaba utaramunyeretse nka mushiki wawe?”

Njyewe-“Hhhhh! Sacha! Ni byabindi by’ababyeyi babona umukobwa wese bakagira ngo ni fiancé, ubwo se urumva namugira nkamuguhisha?”

Sacha-“Ahaa! Nonese niba uri Bro wambwiye uwo mukobwa basi ntazamucaho kandi yikundira musaza wanjye?”

Njyewe-“Erega nta wundi atari…”

Nkivuga gutyo twumvise umuntu wayuye cyane duhindukirira rimwe dusanga ni Danny ahita avuga,

Danny-“Uuuh! Daddy! Umugore wa Bob yageze hano ryari?”

Sacha yahise andeba mbona asa n’uwikanze ariko ndabyirengagiza nanga kumwereka ko nabibonye, Danny nawe akomeza kuza adusanga,

Danny-“Hhh! Ngaho se ngwino umpobere! Aka kanya se uranyibagiwe?”

Sacha-“Oya! Ntabwo nkwibagiwe gusa nuko…”

Danny-“Ariko uri so beauty kabisa! Ngaho se impa akantu ku itama?”

Sacha-“Oya! Ntabwo niteguye!”

Danny-“Umva yewe! Ubu se ari ukwicara kuri Bob no kumpa akantu ku itama icyoroshye ni ikihe?”

Sacha-“Buriya hari impamvu yateye biriya, kandi n’ingaruka byateje warazibonye, nanjye rero nabonye indi nzira nzacamo ngo ngere kucyo nifuza, sibyo? Ngaho ihangane!”

Sacha akibwira Danny gutyo yabaye nk’usebyemo ariko nanga kumwereka ko nabibonye ngo atijena, ako kanya ahita adusiga aho asubira mu nzu natwe dukomeza kumesa.

Twasoje kumesa nka saa yine, Sacha yegera Mama wari uri guhata ibirayi atangira kumufasha, byaragaragaraga ko bisa nk’ibimugoye mbega byasaga nkaho abikora gacye.

Yakomeje kuganira na Mama n’amasoni menshi, nanjye nkomeza kubitegereza nabonaga ntako bisa mu maso yanjye, numvaga ahari atari njye Daddy, burya ibyishimo n’ibineza neza dutera abandi tubyifitemo nuko akenshi tubigumana twabitanga tukabitanga igice, gusa byo birahenda!

Urugwiro rwabaye rwinshi kuri Sacha na Mama bamaze guteka ninjira mu nzu nzana ka esuime Sacha akaraba intoki turihanagura, nuburaga amaso ndamwitegereza mbura ijambo namubwira gusa kuri njye nongeye kumuha umwanya mu mutima kuko ibyo yari ankoreye byari birenze intekerezo zanjye kandi byasaga n’urukundo nahoraga ndangamiye nka ka gacu gacumbitse umunezero nifuzaga.

Twagiye mu nzu Mama arategura duhamagara Danny tujya ku meza dusoje gufungura,

Njyewe-“Mama! Uyu mukobwa yitwa Sacha! Ni mushiki wanjye mu bundi buryo, ngirango nawe wabyiboneye!”

Mama-“Daddy! Wivunika rwose nabibonye, ahubwo se ugirango uburere afite kuru ubu wabona abameze nkawe? Nanjye nzareba amahitamo yawe! Ko abo uzana bose mbishimira se!”

Sacha yongeye kundeba duhuza amaso maze mpita nsa nuwirengagije ibyo Mama yari avuze maze ndavuga,

Njyewe-“Mama! Reka nshyiremo udukweto njye gucuruza, ndibuze kuza ntinze kuko ndaca kwa Nelson!”

Mama-“Nta kibazo Daddy! Umfa kwirinda gusa!”

Nanyarukiye mu cyumba nditunganya ngaruka muri salon maze mfata ukuboko Sacha ndamuhagurutsa asezera Mama na Danny ubundi turasohoka twikubita mu modoka turakinga,

Sacha-“Ariko Daddy! Wanze kumbwira uwo mukobwa Mama wawe ahora avuga ntazi?”

Njyewe-“Erega nta wundi ni Rosy mushuti wawe!”

Sacha-“Ahwiiii! Nari ngatangaye? Nonese se ubu nzakore iki koko? Daddy kuki utambwiye ko ukundana na Rosy ngo ngire uko ngenda? Ooooh my God, nanjye nkabibona!”

Njyewe-“Sacha! Njyewe na Rosy tubanye bisanzwe, tubaye dufitanye irindi banga ntabwo wabiyoberwa kandi ari inshuti yawe ya hafi! Cyeretse niba atakwizera cyangwa wowe ukaba umwishisha?”

Sacha-“Daddy! Rosy twiganye amashuri yisumbuye, twamenyanye igihe twimukiraga muwa gatanu w’amashuri yisumbuye, twakundaga kugendana aho twabaga turi hose, twasangiraga byose ndetse tukarara hamwe ariko byagera mu rukundo nkagirango ni ubufindo”

Njyewe-“Uuuh? Gute se Sacha?”

Sacha-“Daddy! Nkuko nabikubwiye abahungu barantinyaga yewe nuwo nageragezaga kwereka ko mukunda yarampungaga nkagirango nuko ntari mwiza cyangwa mfite indi nenge, gusa icyambabazaga cyane nuko abo nerekaga ko nishimira bampungaga bajya kwa Rosy!”

Njyewe-“Yoooh! Pole sha! Nonese koko impamvu nuko ufite Papa wa Afande cyangwa?”

Sacha-“Yego nibyo Papa ni Afande! Arangenzura cyane! Ariko ntangendaho afite imbunda ngo nkunde nkore icyo ashaka ahubwo ni cya gitsure cy’ababyeyi ku bana ngo ejo batazicuza,

Daddy! Papa ntawe yigeze ahora ko ankunda, gusa yarambwiye ngo nindamuka ngiye kugira amahitamo nzamubwire ampe rugari”

Njyewe-“Yooooh! Ese nuko bimeze?”

Sacha-“Erega hari benshi bitwaza impamvu nyinshi, bakazigira imbogamizi mu rukundo gusa iyaba bamenyaga ko rujya aho rushatse kandi ari kimeza ntawateze ingeri umutima utambagira ushaka uwo uzatera usimbiza”

Njyewe-“Yoooh! Sacha! Ihangane wigira agahinda!”

Sacha-“Daddy! Niyo mpamvu nagusabye ko umbere Brother basi ngo nzajye ngutura ibi byose, nonese ko mbitura Rosy, nkamubwira byose yarangiza akaza akantanga kubikora byitwa ngo n’ibanga namubikije? Nyine reka muharire niko nabaye gusa uzamfashe ukomere ku isezerano wampaye rirampagije!”

Sacha yakomeje kuvuga ababaye nabonaga afite ikiniga byabindi bigaragaza umutima wirekuye, tukiri aho telephone ye yarasonnye ayitaba vuba, numva yitambye ngo: “Oui Papa!” bakomeza kuvugana byinshi hashize akanya akura telephone ku gutwi,

Sacha-“Daddy! Ngeza ku muhanda mfate moto njye gusezera Papa ngo agiye kugenda baramuhamagaye!”

Nikije umutima nitegereza intoki nziza za Sacha zari zajeho amabavu, nongera kumwitegereza mu maso maze muhanagura agatonyanga k’irira kamushokaga ku itama, maze ndamubwira,

Njyewe-“Sacha! Tuza kandi wururutse intimba! Uri umukobwa w’umutima, wowe uzi guca bugufi ukakira byose ariko disi ukababazwa no kubura uwo ubitura, Yoooh! Disi humura tuzongera kuvunwa n’umutima kuko ufite inkingi ya mwamba izaramba ku mpamba wayimfumbatije”

Sacha-“Woooow! Daddy! Urakoze basi kumpumuriza mpambye!”

Njyewe-“Urisanga Maama!”

Sacha-“Ngaho reka ngende kandi wakoze kunyakira no kunshimira muri bicye nshoboye nari naragambiriye gukora, wenda Rosy azaza akore ibindenzeho ariko ntibizabuza ko ari njye nari naramubikijemo aka kabanga”

Njyewe-“Yooooh! Humura Sacha! Ntuzigore ngo uvunike umugongo ubigirira kunyereko ko waba byose, ahubwo uzakore gato nzagakwedura kubw’agaciro nguha!”

Sacha-“Ahwiiii! Thank you again my only Brother Daddy! Reka ngende sha!”

Njyewe-“You are welcome Sacha! Uziko uhise unyibutsa ka ga post wana!”

Twese-“Hhhhhhh!”

Nahise natsa vuba turasohoka Sacha ansaba kutigora mujyana nanjye ndanga ndatsimbura mu minota micye twari tugeze iwabo ku muhanda mparika ku ruhande ariruhutsa ndamwitegereza nawe arandeba acisha ukuboko inyuma ntangira kwigiza umutwe hino hasigaye nka santimetero ebyiri twumva telephone ye irasonnye turikanga,

Sacha-“Ayiwee! Arongeye ni ukuri! Daddy bye!”

Sacha yavuye mu modoka yihuta nkomeza kumwitegereza mpaka yinjiye maze ndakata nerekeza ku kazi iwanjye nkigerayo nsanga abantu benshi ku muryango nyoberwa ibyo ari byo ndaparika ngisohoka mu modoka………………

Ntuzacikwe na Episode ya 127 ejo mu gitondo…

 

28 Comments

  • wow!!! nice morning, ndabatanze kweri mbega urukundo rututumbaaa!!

  • Umuseke nabakundaga ariko ntimuri serious. None SE nigute tuzahora twiyandikisha buri uko dufunguye inkuru yanyu? Ni online game Koko. Umwanya woguta burimunsi ngo umuntu arafungura ntiwaboneka igihe cyose.

    • Muraho neza, kwiyandikisha ni rimwe gusa, uretse ko usabwa kwibuka password wakoresheje na username. Ariko uramutse ufite ikibazo watwandikira kuri [email protected] cg ukaduhamagara kuri 0788516551 twahita tugufasha byihuse. Murakoze

    • Icyo ntabwo ari ikibazo, nta mpamvu yo kwiyandikisha buri munsi. Tegeka device (tel, computer,iPad…) ukoresha i-saving password yawe, ntabwo uzaba ugkineye log-in buri munsi. Murakoze

    • E-mail yawe uyinjiramo ute? ntabwo ubanza gukora log in.

  • ariko se Gift kuki utabaza ugahita uca imanza?none nkubaze email yawe yo iyo ugiye kuyijysho ntukora log in?anyway reka nivugire ku inkuru ndabona Sacha arusha Rossy ubumuntu!

  • Mawramutse ni nziza !Abaye iki se disi!
    Ibijyanye mo kwiyandikisha biracyari ikibazo Kuko Njye mpora nibuka Email na P.W yanjye ariko hari igihe ingora kuyisoma nshyiramo byanga nkitabaza machine! Kdi igitangaje ni uko uwasomye kuri iyi nkuru ahora arekereje.
    Kubi byanze mwihangane birababaza

  • Sha Gift urabeshya peee. Kwiyandikisha ntibyahindutse rero umuseke ukomereze aho

  • Rosy ni umwana mubi kweri! mushuti we amubitsa amabanga, akayakoresha amuhimbira ibinyoma anamuca ku rukundo? oh lala!!!Mbega bibi! Daddy amugendere kure rwose!

  • Sha narabivuze ko Rosy akoreshwa nishyari Daddy nawe uri mukuru kd uzi gushishoza amahitamo nayawe kb bonne chance!!

  • burya Sacha niwe nahitamo.
    ibyagiye biba ni Rossy wagiye abyica
    Sacha tangira kumwirinda kandi Daddy
    nawe mufatanye Rossy ni umwana mubi nimudafatanya
    azabateranya

  • YOO,DISI SE BURIYA BIRAGENDA GUTE? SACHA AKUNDA DADDY ,DADDY NAWE IBISHASHI BIRAKA KANDI AHERUTSE NGO KUMUHARIRA BOB! MWITEGE INTAMBARA YURUKUNDO

  • mbega Rosy uziko sacha yamubwiye ko azajya skwifashiriza imirimo mama daddy akajya kumutambamira? scha ndumva mukunze ni ukuri daddy afite urukundo rwinshi nanjye nifuza, thx umuseke n’umwanditsi wacu, uratwigisha cyane

  • Rata nanjye ndumva ka Rosy karacuruje urugambo cyera, yajyaga amusenyera abeshya ko se ari afande none na nubu yabigize akamenyero mbega isi! ibaze kugirango sacha ave iwabo aze gukora imirimo kwa Daddy kandi iwabo atayikora, urukundo shenge!

  • merci sacha !!! , ariko mwitondere rosy si mwiza pe! ahwanye na danny na gasongo ,courage bana bato (Dady na Sacha) ,muraberanye rwose ku mutima…., mwese ndumva mufite ibitekerezo bizima

  • Rozy ni fake burya gusa Daddy arabe adasanze harikibazo kibaye akakanya

  • Yooo! Daddy se asanze bene ngango bamusuye bagenzi!

  • Ahubwo njyewe nabazaga niba harahandi musigaye mucisha inkutu hataraha kubera nzibona ama ep adakurikiranye

  • Rozy numwana mubi nanubwo akunda Daddy,ashaka Sacha atangira umukunda gusa,Kuko iyo ashaka aba yaratwaye Daddy kera, Kuko bahurira mukabari yasanze bari basazwe bavugana nubundi barikubigenderaho, Daddy amwirinde ndetse na Sacha amenyeko atari inshuti nziza,nakamubwire amabaga ye .urakoze umwanditsi

  • Inkuru yaryoshye kabisa ! Sacha na Daddy,…courage ! Thx ku museke n’umwanditsi !

  • Kuva roy yahamagara dady akamusaba ko nawe yazamusohokana kdi aziko harundi yasohokanye njye nahise mwanga aravundira sacha kdi aravunikira ubusa dady akunda sacha cyane

  • Nanjye ndemeranya na Lydivine. Sasha arusha Rossy UBUMUNTU n’UBUPFURA NO KUBAHA. Muhitiyemo Daddy rwose nk’umufasha we w’ibihe byose…….!!!

  • mbega Mbega Rosy naramuvugiraga ariko ndamwanze burundu pe!Du courage Daddy and Sacha

  • Yewe najye nahinduye Daddy ni yikundire Sacha ntakundi nubwo ya muhariye Bob . Ariko ni kumburiye Martin na na mama Brwon .

  • mwiriwe. dady uzage witondera Rosy ubwo sacha akubwije ukuri impamvu yicyo Rosy aba ashaka nuguteranya undi mwana sacha nawe menya uko witwara kuri Rosy ntukagire ibanga umubwira nabona ntacyo ukimubwira azamenya ko wa mumenye.dady nimwirukane danny wumvise ibigambo avugiye imbere ya sacha na mama wawe .ikindi imana igufashe ntibsbe bakwibye

  • Haaaahahaha n’ubuki ndakubwiye, uziko utamenya ko ndi mugifungo? Thx umuseke nmbr one web in Rwandan, courg mwanditsi, uri umuhanga

  • Mbega Rosy ni umukobwa mubi pe agira ishyari ribi ntashaka ko Sacha amusiga mubukobwa. ubundise yashatse ize Nshuti ntage ajya gushaka izamugenziwe

  • Ko Tubona Agace Kamw Hagahera Imisi Ntakandi Tubony?Ndashavye Episode Ya 124,125,127

Comments are closed.

en_USEnglish