Digiqole ad

Ibihe by’ingenzi byaranze “Collective Rw fashion week 2017”

 Ibihe by’ingenzi byaranze “Collective Rw fashion week 2017”

Muri iyi week end abahanga imideri 10 bamuritse imwe mu myambaro bahimbye mu gitaramo cyiswe ” Collective Rw fashion week 2017″ cyabaga ku nshuro ya kabiri

Abitabiriye iki gitaramo bari benshi
Abitabiriye iki gitaramo bari benshi

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abamurikamideri baturuka mu bihugu by’u Rwanda, Uganda , Burundi n’ahandi.

Bose bazengurutse ku rutambukiro mu myambaro itandukanye yahimbwe na Cedric Mizero, Mathiew Rugamba, Izu y’imideli ya Haute Baso, Teta Isibo ufite inzu y’imideli ‘Inzuki’, Sonia Mugabo, inzu y’imideli ” Uzi collection”, inzu y’imideli ” Moshions”, inzu y’imideli “Ikwize”, Afriek aba bose bakorera mu Rwanda hamwe n’inzu y’imideli “Maxhosa by Laduma” yo muri Afurika y’Epfo.

Ibi birori by’imbonekarimwe byayobowe n’abashyushyabirori Regis Isheja na Kemiyondo Coutinho waturutse muri Uganda

Ibi birori byatangiye ahagana Saa mbili zijoro kuwa gatandatu, byari bigabanyijwemo ibyiciro bibiri, mu kiciro cya mbere habanje kumurikwa imyenda y’abahanga imideli batanu, hakurikiraho akaruhuko k’iminota 30 maze ikiciro cya kabiri ari n’acyo cyanyuma gikurikiraho, abahanga imideli batanu bari basigaye nabo berekana imyenda bahimbye.

Imyenda yamuritswe muri iki gitaramo yari yiganjemo ikinyafurika cyane , imwe muri iyo myenda yari igizwe n’ibitenge indi nayo yahanzwe mu bitambaro bitandukanye.

Ku ikubitiro Cedric Mizero niwe wabanje ku rutambukiro yerekana imyenda yahanze iri mu ishusho ry’urubura , ni imyambaro yishimiwe n’abantu benshi kuko yari ikoranywe ubuhanga.

Ku nshuro ya kabiri hakurikiyeho imyenda yahimbwe na Ikwize , imyinshi muri yo yari ikozwe mu bitenge.

Inzu y’imideli ya Uzi Collections nayo yahise ikurikiraho ku mwanya wa gatatu. nyuma y’aba hamuritswe imyenda yahanzwe na Moshions.

Ikiciro cya mbere cyashojwe n’imideli yahimbwe na Afriek.

Imideri ya Afriek
Imideri ya Afriek

Nyuma yo kuva mu karuhuko Teta Isibo  yahise amurika imideli ye, yakurikiwe na Haute Baso nabo bamuritse imyenda yabo.

Mathiew Rugamba nawe yahise amurika imyenda y’abagabo yahimbye , nyuma ye haje gukurikiraho Sonia Mugabo nawe wamuritse imideli yahimbye.

Iki Gitaramo cyasojwe hamurikwa imideli yahimbwe n’umunya Afurika y’Epfo Laduma Ngxokolo ufite inzu y’imideli ya “Maxhosa by Laduma”.

Abantu banyuranye barimo n'abanyamahanga bitabiriye iki gitaramo
Abantu banyuranye barimo n’abanyamahanga bitabiriye iki gitaramo
Barifotora amafoto y'uyu munsi
Barifotora amafoto y’uyu munsi
Aramurika imideri ya Haute Baso
Aramurika imideri ya Haute Baso
Imideri ya House of Tayo
Imideri ya House of Tayo
Aramurika imideri ya Cedric
Aramurika imideri ya Cedric
Ifite umwihariko w'izi ngofero zitangaje
Ifite umwihariko w’izi ngofero zitangaje
Iyi ni imideri y'inzu yitwa Ikwize
Iyi ni imideri y’inzu yitwa Ikwize
Ikwize kanzi ikora n'iyi
Ikwize kanzi ikora n’iyi
Ikora n'imideri y'abagabo
Ikora n’imideri y’abagabo
Iyi ni imideri ya Moshion
Iyi ni imideri ya Moshion
Imideri ya UZI Collection
Imideri ya UZI Collection
Imyambaro ikorwa na Maxhose by Laduma
Imyambaro ikorwa na Maxhose by Laduma
Indi ya Maxhosa
Indi ya Maxhosa
Imyambaro ya Inzuki
Imyambaro ya Inzuki
Imyambaro ya Sonia Mugabo
Imyambaro ya Sonia Mugabo

Photos © R.Kayihura/Umuseke

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish