Inama ya 27 y’Umuryango w’ubumwe bwa Africa imaze iminsi umunani iteraniye i Kigali. Ni ubwa mbere u Rwanda rwari rwakiriye inama nini gutya yahuje abayobozi benshi ba Africa. Abayijemo bashimye cyane uko u Rwanda rwayiteguye. Ku mihanda ya Kigali Umuseke waganiriye n’abaturage 100 bavuga iyi nama ugutandukanye, abenshi bemeza ko ari inama y’ingirakamaro mu buryo […]Irambuye
Umwaka w’imikino 2015-16 mu mupira w’amaguru mu Rwanda wabaye muremure cyane. Wabayemo imikino myinshi irimo na CHAN 2016. Umuseke watoranyije abakinnyi 11 bigaragaje neza kurusha abandi kuri buri mwanya. Ubusanzwe shampiyona y’u Rwanda itangira muri Nzeri, ikarangira muri Gicurasi. Ariko iy’uyu mwaka yatangiye tariki 21 Nzari 2015 irangira kuri iki cyumweru tariki 17 Nyakanga 2016. […]Irambuye
*Abajya Nyamata n’ahandi Bugesera nabo barategera i Nyanza *Gahunda nshya yateje umubyigano muri gare ya Nyanza, yari yaratawe *Biravugwa ko hari gahunda yaguye y’uko imodoka zitwara abagenzi ziba mu Ntara zizajya zigarukira zikanategerwa ku nkengero za Kigali. Gare ya Nyanza ya Kicukiro yari yashyizwe ku isoko kubera kudakoreshwa ubu irahuze bitigeze bibaho kuva yubakwa, kuri […]Irambuye
AS Kigali ifite intego zo kwegukana igikombe umwaka utaha, irashaka abakinnyi bayifasha. Muri abo, harimo Kabange Twitte wamaze kugera mu Rwanda aje kugeragezwa, na Fuadi Ndayisenga ushobora kugera mu Rwanda muri iki cyumweru ngo yumvikane n’iyi kipe. Nyuma yo kurangiriza ku mwanya wa kane irushwa amanota 11 na APR FC yegukanye igikombe, AS Kigali iri […]Irambuye
Nyuma yo gushaka kumuhirika bigapfuba, Perezida Tayyip Erdogan wa Turkiya ari mu bikorwa byo guhana ababigerageje, abantu bose hamwe bagera ku 6 000 bamaze gutabwa muri yombi, muri bo higanjemo abasirikare, abagera ku 103 ni abo ku rwego rwo hejuru rwa General. Ibikorwa byo guhiga uwariwe wese ufite akaboko mu gikorwa cyo kuwa gatanu nijoro […]Irambuye
*Nta mwaka atatwaraga igikombe *Inshuti ye ikomeye muri APR ni Ntamuhanga Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi Iranzi Jean Claude yasezeye ikipe ye APR FC yatwayemo ibikombe 13 mu myaka umunani yari ayimazemo. Kuri iki cyumweru ubwo APR FC yahabwaga igikombe cya shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere, Iranzi Jean Claude yakinaga umukino wa nyuma […]Irambuye
Umwami Mohammed VI wa Maroc yatangaje kuri iki cyumweru ko igihe kigeze ngo Maroc yongere kugira umwanya wayo mu muryango w’ubumwe bwa Africa. Maroc yari yarivanye muri uyu muryango mu 1984 kubera ko uyu muryango wemeye igihugu cya République Arabe Sahraouie kandi Maroc ihafata nk’ubutaka bwayo. Ibiro ntaramakuru bya Maroc MAP biravuga ko uyu mwami […]Irambuye
Gicumbi – Kuva kuwa gatanu, irushanwa ryo gusoma no gufata mu mutwe Qor’an ryahuje abana baturutse mu bihugu umunani bya Africa, risozwa kuri iki cyumweru umwana witwa Saidi Dushimiyimana niwe wabaye uwa mbere. Iri rushanwa ryahuriyemo urubyiruko ruturutse mu bihugu bya Kenya, Ethiopia, Burundi, Tanzania, DR Congo,Uganda, Zanzibar n’u Rwanda nirwo rwariho rurushanwa, rugahabwa amanota […]Irambuye
Umuyobozi w’Umuryango w’ubumwe bwa Africa, Perezida Idriss Déby amaze gutangaza ko afunguye kumugaragaro inama y’uyu muryango imaze iminsi iteraniye i Kigali. Mu ijambo rye yatangiye ashima Perezida Paul Kagame ngo wakoze umurimo ukomeye mu guteza imbere no guhindura u Rwanda igihugu cyiza. Perezida Déby wa Tchad yatangiye ashimira ko u Rwanda rwakiriye neza abaje muri […]Irambuye
Perezida Paul Kagame amaze kuvuga ijambo ry’ikaze ku bitabiriye inama ya 27 y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe iteraniye i Kigali, atangira yavuze ko UBUMWE ari igisobanuro cy’uko Abanyafrica bameze kunyuranye, ko Abanyafrica nibagira ubumwe ibintu byose bizahinduka hakabaho amateka mashya. Perezida Kagame yavuze ko ibisubizo by’ibibazo bya Africa bizaboneka ari uko habanje kubaho ubumwe bw’ibihugu […]Irambuye