Digiqole ad

Turkiya: Perezida Erdogan amaze gufunga abaGeneral 103

 Turkiya: Perezida Erdogan amaze gufunga abaGeneral 103

Bamwe mu ngabo za Leta bahagaze kuri Perezida Recep Tayyip Erdogan barwanya bagenzi babo bashakaga kumuhirika barabanesha, ubu abakekwa bose bari kubiryozwa. Photo/Emrah Gurel)

Nyuma yo gushaka kumuhirika bigapfuba, Perezida Tayyip Erdogan wa Turkiya ari mu bikorwa byo guhana ababigerageje, abantu bose hamwe bagera ku 6 000 bamaze gutabwa muri yombi, muri bo higanjemo abasirikare, abagera ku 103 ni abo ku rwego rwo hejuru rwa General.

Bamwe mu ngabo za Leta bahagaze kuri Perezida Recep Tayyip Erdogan barwanya bagenzi babo bashakaga kumuhirika barabanesha, ubu abakekwa bose bari kubiryozwa. Photo/Emrah Gurel)
Bamwe mu ngabo za Leta bahagaze kuri Perezida Recep Tayyip Erdogan barwanya bagenzi babo bashakaga kumuhirika barabanesha, ubu abakekwa bose bari kubiryozwa. Photo/Emrah Gurel)

Ibikorwa byo guhiga uwariwe wese ufite akaboko mu gikorwa cyo kuwa gatanu nijoro nibyo bikomeje, Perezida Erdogan we yise Virus itera Cancer abagerageje kumuhirika nk’uko bitangazwa na Associated Press.

Col Ali Yazici wari umwe mu bajyanama ba Perezida mu bya gisirikare ari mu batawe muri yombi, abantu 290 bo baguye mu mirwano yo kuwa gatanu nijoro no kuwa gatandatu yo gushaka guhirika ubutegetsi.

Erdogan ubwe yitabiriye umuhango wo gushyingura bamwe mu baguye mu mirwano yo kumuvana ku butegtsi bikanga, ari naho yavuze ko ababigerageje ari Virus ari bukomeze gushaka ngo ayirandure.

Erdogan avuga ko urwanya ubutegetsi bwe witwa  Muhammed Fethullah Gülen ari we uri ku isonga ry’iki gikorwa gusa akaba acumbikiwe na USA aho aba muri Pennsylvania. Avuga ko USA niyemera kumutanga azashyikirizwa ubutabera.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW   

1 Comment

  • Why they have to do coup d’etat in this century and in developed country? That means there’s something wrong! Sometimes they don’t do the clear election they don’t have really democracy because if they have it they may wait him in next election! The solution is not to put every one suspected in jail the real political solution is to find out why they do that otherwise He will put almost all country in jail

Comments are closed.

en_USEnglish