Kabange Twite muri AS Kigali, Fuadi Ndayisenga nawe arategerejwe
AS Kigali ifite intego zo kwegukana igikombe umwaka utaha, irashaka abakinnyi bayifasha. Muri abo, harimo Kabange Twitte wamaze kugera mu Rwanda aje kugeragezwa, na Fuadi Ndayisenga ushobora kugera mu Rwanda muri iki cyumweru ngo yumvikane n’iyi kipe.
Nyuma yo kurangiriza ku mwanya wa kane irushwa amanota 11 na APR FC yegukanye igikombe, AS Kigali iri gushaka abakinnyi bayifasha kugera ku ntego zo gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwnada umwaka utaha.
AS Kigali, yamaze gusinyisha Hakizimana Muhadjiri wavuye muri Mukura VS, warangije shampiyona atsinze ibitego byinshi (16), na Nkomeje Alexis, umukinnyi wo hagati ukiri muto, wavuye muri Sunrise FC.
Nk’uko Umuseke wabitangarijwe na Nshimiye Joseph, Team Manager wa AS Kigali, ngo barashaka kongeraho abanyamahanga bafite inarararibonye, barimo Kabange Twite na Fuadi Ndayisenga.
“Ikipe yacu yashoboye gutwara igikombe cy’Amahoro 2013. Ariko mu myaka tumaze nta gikombe cya shampiyona turatwara. Niyo ntego yacu ya mbere umwaka utaha.
Kubigera ho biradusaba abakinnyi bari ku rwego rwadufasha. Niyo mpamvu mwumvise ko Kabange Twite wakiniye APR FC ari mu Rwanda, amaze iminsi muri FC Saint-Éloi Lupopo. Ntituzi uko ahagaze, tugiye kumukoresha igeragezwa. Twanasinyishije na Muhadjiri Hakizimana imyaka ibiri n’abandi muzagenda mwumva uko iminsi iza.” – Joseph Nshimiye
Kuri Fuadi Ndayisenga bivugwa ko nawe ashobora kuzaza muri AS Kigali yasubije ko nawe ari mu rutonde rw’abakinnyi bifuza, kandi ngo ashobora kuza mu Rwanda muri iki cyumweru.
Mu gihe andi makipe agiye mu kiruhuko kuko umwaka w’imikino warangiye, Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali we yahisemo ko abasore be bakomeza imyitozo bitegura shampiyona y’umwaka utaha ishobora kuzatangira muri Nzeri 2016 akazanaboneraho umwanya wo gukoresha igeragezwa abakinnyi bashya (Kabange na Fuadi Ndayisenga)
Roben NGABO
UM– USEKE.RW