Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ageze i Kigali kuri uyu wa 14 Nyakanga ahagana saa kumi n’imwe n’igice, aje mu mirimo y’inama ya 27 y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe iteraniye i Kigali. Mugabe niwe muyobozi wa mbere mu bayobora ibihugu biri muri African Union ugeze mu Rwanda kwitabira iyi nama. Uyu muyobozi yahagurutse n’indege kuri […]Irambuye

Ubuzima bw’umugore umaze imyaka 16 adoda inkweto i Kigali

Asiza Tuyishime ni umugore w’imyaka 42 ufite umugabo n’abana babiri, atuye mu murenge wa Kanombe Akagali ka Kabeza ari naho akorera, amaze imyaka 16 akora umurimo wo kudoda inkweto, umurimo ubundi abanyarwanda benshi bazi ko ukorwa n’abagabo gusa. Mu ntego ze muri uyu murimo umutunze harimo ko azagira uruganda rukora inkweto rukorera mu Rwanda. Tuyishime […]Irambuye

Karongi: Abayobora ibigo nderabuzima bahawe moto ngo begere abaturage

Abayobozi b’ibigo nderabuzima 11 muri 12 byo mu karere ka Karongi bavuga ko byari bibagoye cyane kugera ku baturage mu bukangurambaga cyangwa gutanga inkingo ahenshi ngo bahagenzaga amaguru, kuri uyu wa kane bashyikirijwe moto 34 nshya zo mu bwoko bwa AG100 ngo barusheho kunoza serivisi batanga. Projet Santé Grand Lacs y’Abasuwisi ikorera mu turere twa […]Irambuye

FIFA Ranking: u Rwanda nanone rwasubiye inyuma imyanya 8

U Rwanda rukomeje gusubira inyuma  ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, noneho rwatakaje imyanya umunani. Amavubi yatsindiwe mu rugo n’ikipe y’igihugu ya Mozambique muri  Kamena 2016. Ibi byatumye ku rutonde rwa FIFA rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nyakanga 2016, u Rwanda rwongera gusubira inyuma, rutakaza imyanya umunani, ruva ku […]Irambuye

Kuki muri Sudan y’Epfo hatoherezwa ‘African Standby Force’? – Mushikiwabo

Muri iki gitondo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yahaye abanyamakuru ikiganiro ku bibazo binyuranye biri kuganirwaho muri iyi nama ya 27 y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe iri kubera i Kigali, umunyamakuru w’Umuseke yamubajije impamvu Umuryango wa Africa yunze ubumwe utohereza umutwe w’ingabo w’uyu muryango wo gutabara aho bikenewe asubiza ko ari umwanzuro uzaganirwaho n’abakuru b’ibihugu […]Irambuye

Gitwe: Umugore yibye ihene arafatwa, yanga kuyitanga kugeza bamuguriye inzoga!!!

Muri Centre ya Gitwe haravugwa inkuru itangaje y’umugore w’ikigero cy’imyaka 35 wibye ihene kuri uyu wa 13 Nyakanga ku manywa y’ihangu maze bamenye ko ariwe wayibye abayobozi bajya kuyimwaka yanga kuyitanga kugeza bamuguriye amacupa ane y’inzoga abona kuyisubiza nyirayo. Kumuhendahenda ngo ayisubize byafashe amasaha icyenda. Abamubonye ayiba bavuga ko hari nka saa saba z’amanywa, ngo […]Irambuye

Imanishimwe yateye umugongo AC Leopards yigumira muri Rayon

Nubwo myugariro w’ibumoso wa Rayon sports, Emmanuel Imanishimwe yasinye amasezerano y’ibanze muri AFC Leopards yo muri Kenya yamwifuzaga, ntibujuje ibyo bumvikanye, none yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe. Tariki 14 Kamena 2016, nibwo Emmanuel Imanishimwe yumvikanye na AFC Leopards, anayisinyira masezerano y’ibanze. Gusa ngo nubwo bari bumvikanye amafaranga bamugombaga bari batarayabona. Byatumye abaha igihe […]Irambuye

Kigali: Bismack Biyombo wo muri NBA yaje ariko ntiyakinnye

Kuri uyu mugoroba Stade yari yuzuye abafana ba Basketball, abenshi bari baje kureba Biyombo Bismack mu kibuga akina  nk’uko bamubonaga kuri Televisions muri Toronto Raptors, batashye batishimye kuko batamubonye akina kandi bakanabona umukino utanogeye ijisho w’amakipe yari yatoranyijwe. Bismack Biyombo ariko yavuze ijambo, imbere y’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18, yababwiye ko gukora cyane, kugira intego […]Irambuye

Karongi: Abamotari basabwe kwirinda kujyana ayabo mu ndaya no mu

Kuri uyu wa gatatu Abatwara abagenzi kuri moto bakorera mu mujyi wa Karongi bagiranye Inama n’abayobozi b’inzego za Leta na Police, bumvikana ubufatanye mu kurinda umutekano, banagirwa inama zo kwiteza imbere bashora amafaranga bakorera mu tundi tuntu tubyara inyungu birinda kuyajyana mu ndaya no muri tombola bita ‘Ibiryabarezi’. Ubuyobozi bwa Police mu karere bwasabye Abamotari […]Irambuye

Malala Yousefzai yakiriwe na Perezida Kagame

Updated 09PM: Saa kumi n’iminota 40 nibwo Malala Yousefzai yari asohotse mu kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’impunzi no gukumira ibiza Seraphine Mukantabana n’abandi bantu banyuranye. Nibwo bwa mbere uyu mukobwa ufite igihembo cy’amahoro cya Nobel ageze mu Rwanda. Nyuma yahise ajya kwakirwa na Perezida Kagame mu biro bye. Yakiriwe n’abana b’abakobwa […]Irambuye

en_USEnglish