Saa moya za mugitondo kuri iki cyumweru abantu babiri mu mudugudu wa Karango mu kagari ka Mariba mu murenge wa Nyabitekeri baguye mu musarane wa metero 15 umwe ahasiga ubuzima undi avanwamo arembye bikomeye. Umwe yari akurikiye telephone ifite agaciro katageze ku bihumbi 15 undi ajyamo kumutabara nk’uko bitangazwa n’umwe mu batabaye. Seleverien Ndahinyuka wo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu ku nshuro ya gatanu mu karere ka Gicumbi habereye amarushanwa yo gusoma Qor’an no kuyifata mu mutwe igikorwa cyitabiriwe n’abantu bo mu bihugu umunani binyuranye. Abaje muri aya marushanwa bashimye Leta y’u Rwanda uburyo iha agaciro idini ya Islam n’ibikorwa byaryo. Iri rushanwa ryitabiriwe n’urubyiruko ruturutse mu bihugu bya Kenya, Ethiopia, […]Irambuye
Kigali – Abaturage bo mu kagali ka Nonko mu murenge wa Nyarugunga baravuga ko nta na rimwe bigeze babona urujya n’uruza rw’indege ku kibuga cy’indege cya Kigali aha i Kanombe nko kuri uyu wa kane no kuwa gatanu. Umunyamakuru w’Umuseke nawe yabonye urujya n’uruza rudasanzwe. Ni inama y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe iri kubera i […]Irambuye
Ni umufaransa ukomoka muri Tunisia, yitwa Mohamed Lahouaiej Bouhlel afite imyaka 31, ni umugabo wubatse ufite abana batatu nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru LeMonde. Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka Police yamutaye muri yombi kubera kurwana mu kabari. Uyu mugabo asanzwe ari umushoferi wabigize umwuga w’imodoka zitwara ibintu zibigeza ahantu runaka (delivery driver), asanzwe atuye mu mujyi […]Irambuye
Amakuru aturuka kuri bamwe mu bakozi b’Akarere ka Muhanga n’abaturanyi babo aho batuye mu midugudu aremeza ko abakozi b’Akarere bajya mu bikorwa byo kuraguza bagenda biyongera. Bakavuga ko nubwo bitaba bigize icyo bitwaye mu kazi kabo ariko ari urugero rubi ku baturage baba bakwiye kubera intangarugero. Hashize igihe kitari gito inkuru yo kujya mu bapfumu […]Irambuye
Eder utari uzwi cyane mbere y’igitego yatsindiye Portugal ku mukino wa nyuma wa Euro2016 ubu akaba ari intwari ya Portugal, ubundi buzima bwe bwihariye nabwo buri kugenda bumenyekana. Uyu mugabo yitangarije ko se umubyara afungiye mu Bwongereza kuko yishe umugore we. Se yakatiwe gufungwa imyaka 16 kuko yishe umugore we wari mukase wa Eder. Ibi […]Irambuye
Innocent Habyarimana ari mu bakinnyi batatu bavuye muri Police FC, bakajya muri APR FC, yanenze bamwe mu bayobozi ba Police FC, bemera kurekura abo yagenderagaho. Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 14 Nyakanga 2016, nibwo APR FC yasinyishije abakinnyi batatu ba Police FC, Innocnet Habyarimana, Imran Nshimiyimana na Emery Mvuyekure. Police FC yari […]Irambuye
UPDATE: Perezida Brahma Ghali wa Sahrawi Arab Democratic Republic nawe yageze i Kigali mu nama y’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika. Perezida Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti nawe ageze i kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu. Museveni ageze i Kigali mu masaaha ya nyuma ya Saa Sita aho na we yitabiriye ibiganiro by’abakuru b’ibihugu na […]Irambuye
Mu ijoro ryakeye, mu murenge wa Muhura Akagari ka Rumuli mu mudugudu wa Ntungamo umugabo witwa Jean Bosco Iyakaremye w’imyaka 36 arashinjwa kwica ateye icyuma mu gituza umugore we w’inshoreke witwa Peragie Mukeshimana bari bafitanye umwana umwe. Ibi byabaye ahagana saa mbili z’ijoro nk’uko umwe mu baturanyi b’uyu mugore yabitangaje. Yabwiye Umuseke ko Iyakaremye yabanaga […]Irambuye
Nice – Nibura abantu 84 nibo bishwe n’igitero cy’umwiyahuzi wakoresheje ikamyo n’imbunda nto akagenda agonga abantu anabarashisha Pistoret mbere y’uko nawe araswa agapfa. Abantu ikivunge yagongaga bari mu birori by’umunsi w’ubwegenge wa tariki 14 Nyakanga mu ijoro ryakeye mu mujyi wa Nice. Ubu bwicanyi bwakomerekeje abantu barenga 100, AFP ivuga ko muri 18 bamerewe nabi […]Irambuye