Abdoul Rwatubyaye yibereye i Nyamirambo, ashobora gusubira muri APR FC
Myugariro w’Amavubi Rwatubyaye Abdoul, wasinyiye Rayon sports avuye muri APR FC, biravugwa ko agiye kugurwa na APR FC, kandi ngo Rayon sports yiteguye gutangira ibiganiro. Uyu musore byavugwaga ko yagiye iburayi, ubu ngo ari i Nyamirambo.
Tariki 28 Nyakanga 2016 nibwo inkuru itunguranye ivuga ko uyu myugariro witwaye neza mu mwaka ushize w’imikino yavuye muri APR FC yarerewemo agasinyira mukeba wayo Rayon Sports. Asinya amasezerano yo kuyikinira imyaka ibiri.
Ibi byatangajwe nyuma y’igihe APR FC itije uyu musore muri MFK Topvar Topoľčany, ikipe yo muri Slovakia. Gusa uyu musore yabwiye ubuyobozi bwa Rayon sports ko nta masezerano afitanye na APR FC kandi ko nta burenganzira ifite bwo kumutiza.
Nyuma y’iyi nkuru umuvugizi wa APR FC Kazungu Claver yabwiye Umuseke ko Abdoul Rwatubyaye yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, bibahesha ububasha bwo kumutanga aho bashaka, ariko ngo nta mpamvu zo guhata umukinnyi gukina aho adashaka, bahisemo kumureka agakinira Rayon sports.
Kuva mu mpera za Nyakanga Rwatubyaye ntiyari mu Rwanda, ntiyagaragaye mu myitozo ya Rayon sports yasinyiye, ntiyanongeye kugaragara muri APR FC. Byatumye atanakina umukino ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye na Ghana tariki 3 Nzeri 2016.
Amakuru Umuseke ukesha uwo mu muryango wa Rwatubyaye avuga ko yagarutse mu Rwanda kuwa gatanu tariki 9 Nzeri 2016, kandi ngo yagaragaye mu birori by’idini rya Islam, Eid al-Adha yabaye kuri uyu wa mbere tariki 12 Nzeri 2016, iwabo mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge.
Bivugwa ko APR FC ishobora gusubirana uyu myugariro, ikamugura muri Rayon sports, cyane ko ubu ariyo imufite mu buryo bwemewe n’amategeko.
Umuseke wabajije umunyamabanga, n’umuvugizi wa Rayon sports, Gakwaya Olivier, atubwira ko biteguye gutangira ibiganiro na APR FC niba ishaka Rwatubyaye.
“Twe nta mukinnyi tuzitira iyo ashakwa n’indi kipe, uko byagenze kuri Kasirye Davis ajya muri DCMP, ni nako byagenda kuri Rwatubyaye turamutse twumvikanye n’indi kipe imushaka. Ntiturabona ubusabe bwa APR FC ariko nibatwegera twiteguye kuganira nabo nta kibazo.” – Gakwaya Olivier
Imwe mu ngingo zigize amasezerano ya Rayon sports na Rwatubyaye Abdoul, ivuga ko habonetse ikipe imushaka mbere yo gutangira akazi muri Rayon, izamugura miliyoni 15 frws.
Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko umuyobozi wa MFK Topvar Topoľčany yashatse ibyangombwa by’uyu musore bimujyana muri Slovakia, yasabwe gutegereza kugera mu Ugushyingo, akabona igisubizo.
Ubu bivugwa ko APR FC yifuza kugura Rwatubyaye ngo ibyangombwa nibiboneka, Rayon sports itazabyitambika.
Twagerageje kuvugisha abayobozi ba APR FC, batubwira ko badashaka kugira icyo batangaza kuri Rwatubyaye.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
9 Comments
abayobozi ba Gikundiro batubabarire rwose uwo mukinnyi ntibamutange muri iyo nyhambara mikara kuko byaba ari agasuzuguro guhora badutwarira abakinnyi ariko twe tutabakoramo, ahubwo bamutiza muri Pepiniere aho kumugurisha muri iyo kipe ntavuze
@ Bahizi
N’ubwo ntakunda APR FC bwose, sintekereza ko Rayon Sports yaba ikoze imibare nyayo itagurishije umukinnyi wagaragaje ko adashaka kuyikinira. Ahubwo bagire vuba bagurishe uyu musore utazi icyo ashaka mu buzima bwe nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru kuko ntacyo yamarira Rayon Sports. Uretse ko nawe adahinduye imyitwarire n’imitekerereze ntacyo yazageraho kuko amaze gukora makosa menshi y’ubuswa kuva yatoroka i Nice mu Bufaransa kugeza ejobundi asinyira Rayon Sports yarangiza akandikira ibaruwa APR FC asba imbabazi igahita inapanga ibyo kumuhishahisha no kumushakira ibyangombwa kugira ngo gusa imukure kuri mukeba!!!
@Kalisa, hari ibyo nemetanywa nawe hari n’ikindi ahari tutumva kimwe.
1. Nanjye ndumva bamugurishije 15 millions baramuguze 5 millions nta kibazo cyane kirimo kuko ibyo akina hazaboneka n’abandi babikina.
2. Icyo tutumva kimwe n’aho uvuga ko rwatubyaye atazi icyo ashaka. Njye amakuru mfite ni uko ngo Rwatubyaye kuva na cyera adakunda gukina muri APR ahubwo akabikora kubera igtugu no gutinya ko hari icyamubaho.Ni gutyo yari yatorokeye iburayi ni na gutyo yasinye muri Rayon.
@ Kigabo
Ni ibisanzwe kuba ubibona ukundi ariko binabaye ari uko bimeze ni ha handi byazagora uyu muhungu kuko yaba yarananiwe kwipakurura APR FC kandi ntayigumemo! Icyo gihe yazahera hagati nk’ururimi…
Savio na Kevin babivuga ko batajya muri prison, mukabaseka ubu se wari wabona umukinnyi wemerwa guhunga igihugu cye kubera ekipe, Camarade bizakugaruka kuko that is criminal case.
Wa mugani “bamwe barabyemeza abandi bakabihakana”! Hari abavuga ko APR FC yohereje uyu muhungu mu ikipe yindi mu Bubiligi naho abandi bakamubona i Nyamijos atembera!
Ibyo aribyo byose Rwatubyaye afite inyungu mu kurangizanya na Rayon Sports kuko ahandi hose yakina iyo kipe ishobora kumukurikirana akaba yanahagarikwa, kabone n’iyo yaba yarasinyiye Rayon Sports afitanye andi masezerano n’indi kipe, nk’iriya yo muri Slovakia nk’uko hari ababyemeza.
Muby’ukuri Rwatubyaye yazize ubwirasi n’agasuszuguro ka Camarade, wamusezereye mu myitozo ya Apr FC, amubwira ngo aza gukora iki mu myitozo ya Apr FC ko atakiri umukinyi wayo. Ahandi ikosa nkiryo Camarade yakoze, ryamuviramo gusezererwa ; ariko wagirango yicariye ba Afande !
Ubundi Rwatubyaye wabonaga amahirwe yo kujya iburayi agendaga agabanuka, nta kindi yari gukora, ureba uko Rayons yamuhigaga, imwizeza ko, itamugurishije iburayi, ya mugurisha muli Congo. Nuko Rwatubyaye abasinyira adatekereje ku ngaruka yabyo, na Rayons yashakaga kwihora gapapu Apr FC yayikoreye kuli Imanishimwe, yiregiza ko Indezo ya Rwatubyaye atari iya Groupe Scolaire ya Mushongi ; Ishobora kuba irenze inshuro enye abafaranga bavuga ko bamuguze ; tutibagirwa ko akenshi Rayons igura kw’ideni !
Rwatubyaye amaze gushyira ubwenge ku gihe, asanga ar’ububwa guhemukira uwakureze, kubera umuntu nka Camarade, kwivana muli la Colombière ngo wisubiriye muli Groupe Scolaire ya Mushongi. Birashobora ko harabayeho Pressure ya ba Afande, yaba kuli Rwatubyaye, kumuryango we, ndetse no kuli bamwe mu bayobozi ba Rayons bazwiho amanyanga, yashoboraga no kubagiraho ingaruka zikomeye !
Mureke ngire icyo nisabira ba afande ba RDF nzi neza ko basanzwe bashira mu gaciro. Rwatubyaye ibintu arimo gukora ni uburiganya bwo hejuru busanzwe buhanwa n’amategeko y;igihugu cyacu. Nkaba nemeza ko Ingabo zacu zaharaniye kuva cyera ko twubaka igihugu kigendera ku mategeko. None birimo birangora kumva ko Rwatubyaye yaba yarakoze amanyanga yo gusinyira umuntu, akamuha ibyo yemeye yarangiza ngo RDF niyo yamushyigikira. Bavandimwe ibi ntibikwiye. Naho kubavuga indezo ya Rwatubyaye ko igomba gushingirwa ko yigishijwe muri La Colombière bo ndibaza ko bagomba kwisuzuma kuri iyo mitekerereze isobanurwa cyane na Jean Luc (Radio 10). Ese kuba umubyeyi yigishije umwana we muri 12 years basic bimwambura uburenganzira ku mwana we; bityo bikamurutisha undi mubyeyi wagishije umwana muri Green hills? I don’t think so. Uburenganzira bw’umubyeyi ntibushingira ku shuli yajyanye mo umwana we. So, kuba Rwatubyaye yarigiye muri accademy, Faustin akigishirizwa muri Junior rimwe na rimwe akorana na bakuru be ntibiha APR Uburenganzira bw’umurezi busumbye ubwandi ma équipe. Ese ko Bayisenge ari uw’Isonga ubu tuvuge ko transfert ya Bayisenge muri Maroc yatanzwe n’isonga? Reka mbabwize Ukuri : Mureke double standard mu mupira no guhimba amategeko buri gihe tuyaganisha aho APR yifuza. If not, we will be killing our own football. Mbaza akabazo kamwe : Ese niba budget APR ikoresha iva muri budget imwe n’imishahara y’abasirikare, ikaba igenda muri Bus ya RDF ibi mwumva nta accountability ikeneye kurebwaho? Abanyarwanda twese dutanga imisoro yo kubaka igihugu, niba ariyo ikurwamo amafaranga yo guha Rwatubyaye mu kavuyo ke, ba Faustin, ba Muhadjiri, we should request accountability
Ahaaaaaaaaaaaaaaa!!!! Ndabona owacu botoroshye!!!!!! Mbabajwe n’uyu mwana!!!! Baramukiniraho Politiki kandi we ndakeka ntacyo abiziho!!!! Baramuhererekanya nk’uko nawe ahererekanya umupira mu kibuga bakina. Niyitonde ashyire ubwenge ku gihe naho ubundi amakimbirane hagati y’amakipe ashobora kumuviramo ingorane zimwcira ubuzima. Ubundi kenshi abantu bazira ubugoryi ariko we ndabona agiye kuzira ubuhanga cyangwa ubushobozi muri Ruhago.
Icyakora sinarangiza iki gitekerezo cyanje ntavuze ko iyo umwana amaze gukura ahinduka umugabo cyangwa umugore (ukukobwa ukuze). Icyo gihe ashobora gufata ibyemezo biturutse ku byo abona bimufitiye inyungu. Niba APR FC yaramureze agakura bagombaga kuba baragiranye amasezerano y’imyaka azabakinira hanyuma akaba yakwigenga akaba yakinira indi kipe ashaka. Naho gukoresha igitugu cy’amakipe amwe nk’uko nabisomye mu bitekerezo byatanzwe n’abasomyi b’iyi nkuru, ntabwo ari byiza. APR FC nireke umwana atere imbere akinire ikipe ashaka. Ashobora gukinira APR FC ku ngufu n’ubundi ntakine neza kubera ko umutima we uba utishimye.
Comments are closed.