Digiqole ad

Ukwezi kw’Imiyoborere: Abayobozi bakirijwe ibibazo bitari gukemurwa

 Ukwezi kw’Imiyoborere: Abayobozi bakirijwe ibibazo bitari gukemurwa

Mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu niho kuri uyu wa gatatu ikigo cy’igihugu cyo guteza imbere imiyoborere myiza, RGB, na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu batangirije ukwezi kwahariwe imiyoborere, abayobozi bagejejweho ibibazo n’abaturage bavuga ko inzego z’ibanze n’inkiko batabibakemuriye mu gihe kinini gishize. Uku kwezi ngo kwitezweho gutanga umusaruro.

Umwe mu baturage yabajije ikibazo cy'umugabo we wishwe abakekwa bagafatwa ariko akaba atarabona ubutabera, kuvuga ikibazo cye byamuteye kurira
Umwe mu baturage yabajije ikibazo cy’umugabo we wishwe abakekwa bagafatwa ariko akaba atarabona ubutabera, kuvuga ikibazo cye byamuteye kurira

Prof Shyaka Anastase uyobora RGB avuga ko uku kwezi ari umwuhariko w’imiyoborere y’u Rwanda hagamijwe kwimakaza imiyoborere myiza igeza abayoborwa ku iterambere.

Iyi ni inshuro ya gatanu habayeho uku kwezi kw’imiyoborere, nubwo ngo hari impinduka n’umusaruro byagiye bitanga, abaturage baracyagaragaza ibibazo binyuranye bavuga ko inzego zibishinzwe zibarangarana kubikemura.

Abaturage ba hano babajije ibibazo byinshi byiganjemo iby’ubutaka, ibibazo byo kudahabwa ubutabera no gutinda cyane kwabwo, umuhanda mubi, ikibazo cy’abadafite amashanyarazi, imiturire mibi, ibibazo by’imisoro ngo Akarere kabaca amafaranga menshi batazi impamvu zayo, ndetse hari umugore warize ubwo yabazaga ikibazo cy’abishe umugabo we abamwishe bagafatwa akaba atarabona ubutabera.

Ibibazo nk’ibi bimwe abayobozi bagiye babisubizaho bizeza ko bizakemurwa, ndetse icy’uyu mugore by’umwihariko Minisitiri w’ubutegetsi yahise agishinga inzego z’umutekano ngo zimwegere gikurikiranwe vuba.

Prof Shyaka yavuze ko bifuza ko uku kwezi kugaragaza ko koko imiyoborere myiza ishingiye ku muturage kandi imuganisha ku iterambere.

Avuga ko muri uku kwezi hazabaho ubukangurambaga bugamije cyane kwereka abaturage ko bagomba kugira uruhare mu miyoborere ibakorerwa.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu  Francis Kaboneka we avuga ko nubwo ibibazo byose bitakemuka muri uku kwezi ariko hari ibikemuka kandi ko iyo biba byarakemutse byose uku kwezi kutari kongera kubaho.

Francis Kaboneka ati “Haracyari uburangare mu nzego z’ibanze hamwe na hamwe bagatinya gukemura ibibazo by’abaturage. Wenda kuko  birimo ingorane mu kubishira mu bikorwa,  gusa igihari ni uko bari gutinyuka kuko iyo urebye byose byavugiwe aha abayobozi baba babizi, usanga ibibazo byose by’abaturage babizi

Minisitiri Kaboneka yasabye inzego zibanze zigomba  gukemura ibibazo by’abaturage kurushaho kubihagurukira kandi bakanafatanya gukemura ibindi byavuzwe by’imiturire n’amashanyarazi.

Muri uku kwezi biteganyijwe ko abayobozi kuva ku rwego rw’igihugu kugeza mu nzego z’ibanze bazaganira n’abaturage ku ngamba zo kongera umubare w’abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi no kubakangurira kugira uruhare mu guteza imbere imiturire inoze.

Abaturage ba Nyabihu baje kuri uyu muhango kuri Shyira
Abaturage ba Nyabihu baje kuri uyu muhango kuri Shyira
Bitabiriye ari benshi
Bitabiriye ari benshi
Umurongo w'abafite ibibazo bazaniye abayobozi
Umurongo w’abafite ibibazo bazaniye abayobozi
Mu bayobozi bari bahari harimo na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Caritas Mukandasira
Mu bayobozi bari bahari harimo na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Caritas Mukandasira
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Alphonse Munyantwali hamwe na bamwe mu bayobozi b'ingabo nabo bari bahari
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali hamwe na bamwe mu bayobozi b’ingabo nabo bari bahari
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu hamwe n'Umuvunyi mukuru wungirije bari bahari
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu hamwe n’Umuvunyi mukuru wungirije bari bahari
Abayobozi b'imirenge inyuranye nabo bari bahari
Abayobozi b’imirenge inyuranye nabo bari bahari
Prof Shyaka avugana na Guverineri Bosenibamwe w'Amajyaruguru
Prof Shyaka avugana na Guverineri Bosenibamwe w’Amajyaruguru
Prof Shyaka yavuze ko bizeye umusaruro muri uku kwezi kw'imiyoborere
Prof Shyaka yavuze ko bizeye umusaruro muri uku kwezi kw’imiyoborere
Minisitiri Kaboneka avuga ko ubuyobozi bw'ibanze bugomba gutinyuka bugakemura ibibazo by'abaturage kuko usanga byose bubizi
Minisitiri Kaboneka avuga ko ubuyobozi bw’ibanze bugomba gutinyuka bugakemura ibibazo by’abaturage kuko usanga byose bubizi
Nyuma y'iki gikorwa abaturage n'abayobozi bateye indirimbo barabyina barishimana
Nyuma y’iki gikorwa abaturage n’abayobozi bateye indirimbo barabyina barishimana
Abaturage n'abayobozi bacinya akadiho
Abaturage n’abayobozi bacinya akadiho

Photos © D S Rubangura/UM– USEKE

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ndumva RGB yashyiraho umurongo wa Telefone utishyurwa kuko ibibazo biri mu baturage
    har igihe babigeza kubuyobozi bukabihererekanya abaturage bakagwa mu kantu.Kandi uburyo butuma batanga ibibazo n’ibitekerezo bujye bushyirwa ku biro by’utugali n’imirenge n’akarere.

    Murakoze.

    • murabura kuvuga kuri mapping report namwe ngo ibibazo utwo nutubazo

      • Edward urarikocoye maze ikibyimbye kimeneke.

  • Nshuti z’umuseke,

    Ndarangisha umuvandimwe wanjye witwa Simba Jean, ntawamenya amakuru ye?

Comments are closed.

en_USEnglish