
Muhanga: Meya yizeje abacukura b’amabuye y’agaciro imikoranire myiza

Beatrice Uwamariya (hagati) Simon Sindambiwe (ibumoso) n’umuyobozi wa Police mu Karere ka Muhanga CSP Jean Bosco Karega
Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abahagarariye abacukuzi b’amabuye y’agaciro, Uwamariya Béatrice uyobora Akarere ka Muhanga yizeje aba bacukuzi ko hagiye kubaho imikorere n’imikoranire myiza ku mpande zombi.

Ikibazo nyamukuru abacukuzi b’amabuye y’agaciro bibanzeho ni uko komite nyobozi icyuye igihe itigeze yumva ibibazo kompanyi zishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zihura nabyo ahubwo ngo bagahora babita abajura agaciro amabuye y’agaciro afitiye igihugu muri rusange.
Simon Sindambiwe wavuze mu izina rya bagenzi be, akaba ahagarariye Entreprise icukura amabuye mu mirenge itandukanye ya Muhanga no mu mujyi wa Kigali, avuga ko kuba hari komite nyobozi nshya bizera badashidikanya ko hagiye kubaho imikorere myiza hagati ya kampani n’ubuyobozi bw’Akarere.
Ati “Hari Kampani zafunze imiryango kubera imikorere mibi, ariko kugeza nubu ntibigeze baziha uburenganzira bwo kongera gukora twarabandikiye bigera ubwo barangiza manda nta gikozwe.”
Jean Paul Musoni umwe muri aba bacukuzi avuga ko mu nama zagiye zibahuza n’ubuyobozi bucyuye igihe batahaga bababaye bitewe n’amagambo mabi bababwiraga, kandi ngo bamwe muri aba bayobozi batagihari kuri ubu wasangaga aribo bihishe inyuma y’ibi bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko ngo bakajijisha ku buryo na bamwe batitabiriye iyi nama uyu munsi.
Béatrice Uwamariya, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko uyu ariwo mwanya mwiza wo kureba ibitaragenze neza kugira ngo bikosorwe kuko uru rwego ry’ubucukuzi rufitiye igihugu akamaro kanini kandi ko kurwirengagiza waba wirengagije urwego rukomeye.
Uwamariya ati “Mwirengagize ibyabaye mbere ahubwo turebe uko twarushaho kunoza imikorere nimikoranire myiza hagati yacu.”
Kompanyi zirenga 60 mu Karere ka Muhanga nizo zifite ibyangombwa bizemera gucukura amabuye y’agaciro, umunani zikaba arizo zari zafatiwe icyemezo cyo kuba zifunze imiryango kubera ko zitari zujuje ibisabwa.
Muri yi nama abacukuzi bemeye gutanga umusanzu wa miliyoni n’ibihumbi magana arindwi na mirongo irindwi by’u Rwanda azafasha bamwe mu baturage batishoboye mu kubarihirira ubwisungane mu kwivuza(Mutuelle de Santé).

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga
1 Comment
Mwagiye mureka kujijisha koko? Ejobundi kuko byavuzwe ubumwese mugiye kubihindura indilimbo mugiye gutera mukaniyikiriza.Ninde utarabonye video kuri Youtube ya Tv1 koko? Icyo gihe mwarihe kohashize imyaka irenga 2?
Comments are closed.