Tennis: Denis Indondo wa mbere muri Africa aje muri Rwanda Open
Mu Rwanda hagiye gutangira Tennis Rwanda Open nyuma y’imyaka 15 iri rushanwa ritaba, ubu rizitabirwa n’abakinnyi b’ibihangange muri Africa, harimo umunye-Congo Denis Indondo watwaye igikombe cya Afurika.
Kuri uyu wa gatanu tariki 16 Nzeri 2016, ku bibuga bya Tennis kuri stade Amahoro haratangizwa irushanwa mpuzamahanga ryiswe Rwanda Open.
Ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda RTF, itewe inkunga na Water and Sanitation Corporation (WASAC).
Muri iri rushanwa, rizitabirwa n’abakinnyi 161 ririmo ibyiciro bitatu (3); Abana U16 (abahungu n’abakobwa), abatarabigize umwuga, n’ababigize umwuga (abagabo n’abagore), baturutse mu bihugu bitanu; Uganda, DR Congo, Tanzania, Burundi n’ u Rwanda rwakiriye amarushanwa.
Mubazitabira Rwanda Open, harimo ibihangange ku mugabane wa Afria muri Tennis, nka Indondo Denis Aboma watwaye igikombe cya Africa muri Tennis, atwara umudari wa zahabu muri all african games 2015, anegukana Goma Open yo muri DR Congo.
Harimo kandi Duncan Mugabe wo muri Tanzania wa 1 200 ku rutonde rw’isi (ITF ranking), umunya-Tanzania Kevin Cheriti wa 187 ku isi muri U20 (ITF Junior ranking). Na Shufa Changawa wa mbere mu karere mu kiciro cy’abagore.
Aba bakinnyi bazwi, baje muri iri rushanwa kuko harimo n’ibihembo bishimishije nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda Kassim Ntageruka.
Ntageruka ati: “Twabonye umuterankunga WASAC wemeye kuduhembere abakinnyi 10 ba mbere, uwa mbere azahabwa 1000$ (hafi ibihumbi 800 FRW), tuzahemba miliyoni 7 n’ibihumbi 200 FRW y’ibihembo.”
Uyu muyobozi avuga ko iri rushanwa rizafasha cyane abasore b’abanyarwanda kwigaragaza. Abasore nka Habiyambere Erneste, Habiyambere Dieudonne na Havugimana Olivier banafite amahirwe yo kuryegukana.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW