Digiqole ad

Rayon nayo yari ibaye ‘Binezero’. Abafana ba APR ngo bayishyinguye!!!

 Rayon nayo yari ibaye ‘Binezero’.  Abafana ba APR ngo bayishyinguye!!!

Ku mukino wa 1/2 cy’irangiza mu irushanwa rya ‘AS Kigali Tournament’ kuri uyu mugoroba, APR FC yagaragaje urwego rwo hejuru cyane kuri mukeba wayo Rayon Sports. Mu minota 12 ya mbere y’umukino yari imaze kubatsinda bibiri ku busa. Umukino warangiye APR FC itsinze bitatu ku busa, igera kuri Final aho izahura na AS Vita Club yo muri Congo.

Amakipe yombi yari yabukereye nubwo ari umukino wa Pre-season
Amakipe yombi yari yabukereye nubwo ari umukino wa Pre-season

Rayon na APR FC byaherukaga gukina mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro tariki 04/07/2016 ubwo Rayon yatsindaga APR FC hakanaba imirwano mubakinnyi yafashwe mu mafoto n’umunyamakuru w’Umuseke.

Gusa na mbere gato tariki 03/05/2016 abafana ba Rayon Sports bari babatije APR FC izina rya ‘Binezero’ nyuma yo gutsinda uyu mukeba ibitego bine ku busa.

APR FC ku munota wa karindwi gusa Michel Rusheshangoga yahaye umupira Papy Sibomana ahita atsinda igitego cyiza cyane cya mbere cya APR FC.

Nyuma y’iminota itanu gusa Rayon Sports yongeye guhura n’akaga ku ikosa rya ba myugariro ba Rayon  Issa Bigirimana ababonamo igitego cya kabiri.

Muri iyi minota ya mbere APR yakomeje kuzonga cyane Rayon Sports yari ifite amakosa menshi mu bwugarizi.

Uburyo bwa mbere bufatika Rayon Sports yabubonye ku munota wa 20 w’umukino ku mahirwe yari abonywe na rutahizamu Mussa Camara ariko umutwe yateye ujya hanze.

Ku munota wa 22 kuri coup franc yatewe na Muhadjili Hakizimana umusore Herve Rugwiro yayishyizeho umutwe maze Rayon ikizwa n’umutambiko w’izamu kuko cyari kibaye igitego cya gatatu.

Mu gice cya kabiri cyatangiranye no gusimbuza kuri Rayon Sports aho umutoza Masudi Djuma yinjijemo myugariro Manzi Thierry na Djabel Imanishimwe.

Ku munota wa 15 w’igice cya kabiri ku ikosa rya Manzi Thierry wahaye nabi umupira umuzamu Bakame, Sekamana Maxime yabaciye mu rihumye abatsinda igitego cya gatatu ndetse ahita asimburwa akimara gutsinda iki gitego.

Innocent Nshuti wazamukiye muri Academy ya APR FC yinjiyemo asimbuye Issa Bigirimana wari uvunitse.

APR FC yakomeje kurusha Rayon Sports, nubwo iyi yanyuzagamo nayo ikagerageza amahirwe muri za Coup Franc ariko amahirwe akaba macye cyane.

Pierrot Kwizera yagiye abona amahirwe amwe ndetse ku munota wa 77 yarekuye urutambi rw’ishoti ariko umuzamu Emery Mvuyekure w’amaringushyo menshi, awuvanamo yijugunye byiza cyane.

Umukino warangiye APR FC yakomeje kurusha Rayon kugeza ku munota wa nyuma, ku mukino wa nyuma kuwa gatandatu APR FC ikaba izakina na AS Vita Club y’i Kinshasa ku mukino wa nyuma, aya makipe akaba muri iri rushanwa yari yahuye anganya ubusa ku busa.

Kugeza ubu Rayon na APR FC zimaze gukina imikino 78 kuva mu 1995,Rayon Sports yatsinzemo 25 APR FC itsindamo imikino 31, zinganya imikino 22.

Muri iyo yose hinjiye ibitego 225, 111 bya Rayon Sports n’ibitego 117 bya APR FC.

 

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi;

APR FC:
Umuzamu
:Emery Mvuyekure
Michel Rusheshangoga, Emmanuel Imanishimwe, Faustin Usengimana, Herve Rugwiro, Yannick Mukunzu, Andrew Buteera, Maxime Sekamana, Muhadjili Hakizimana, Issa Bigirimana na Patrick Sibomana.

Rayon Sports:
Umuzamu:Eric Ndayishimiye
Ishimwe Zappy, Irambona, Mutsinzi, Munezero, Olivier Niyonzima, Fabrice Mugheni, Pierrot Kwizera, Shassir Nahimana, Camara, Nshuti Savio.

Abasore ba Rayon Sports babanje muri uyu mukino
Abasore ba Rayon Sports babanje muri uyu mukino
APR FC yari yiteguye kwihimura kuri mukeba uheruka kubatsinda muri shampionat ibitego bine ku busa
APR FC yari yiteguye kwihimura kuri mukeba uheruka kubatsinda muri shampionat ibitego bine ku busa
Sibomana Patrick (imbere) na Issa Bigirimana bishimira igitego cya mbere
Umukino ugitangira Sibomana Patrick (imbere) na Issa Bigirimana bishimira igitego cya mbere
Eric Irambona yakoze ikosa asubiza umupira inyuma ngo ahe umuzamu Bakame ariko Issa Bigirimana aba yababonye abatsinda igitego cya kabiri
Eric Irambona yakoze ikosa asubiza umupira inyuma ngo ahe umuzamu Bakame ariko Issa Bigirimana aba yababonye abatsinda igitego cya kabiri
Maxime Sekamana arwanira umupira na Fiston Munezero
Maxime Sekamana arwanira umupira na Fiston Munezero
Abafana ba APR baje ngo biteguye n'ubundi gushyingura Rayon, bati "Aheza ni mu ijuru"
Abafana ba APR baje ngo biteguye n’ubundi gushyingura Rayon, bati “Aheza ni mu ijuru”. Photo/unidentified source

Photos © Innocent Ishimwe/UM– USEKE

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Rayon niikipe y’ibihe byose kuko ari iy’abaturage, ntiyahambwa. Bitandukanye na Pantere sorry APR igihe n’igihe ishobora guhagarara bitewe n’uko ikoresha amafaranga ava muri bugdet y’igihugu. Umugenzuzi w’imari azabitugiremo

    • Ubivuze neza tukaba tunashimira abagabo b’imena bagize igitekerezo cyo gushinga iyi kipe.Ibya APR,Panthere noires byose ntacyo bitubwiye.

  • ubundi ikibazo gishobora kubaho ni uko APR itabasha gutsinda Rayon kuko motivation ntiba ari imwe kabisa. waza muri KBS ukabona iriya bus APR yajemo ubundi ukaba ukiyitsinze? n’abakinnyi ba rayon basohokagamo bafite isoni maze! Inkuru buriya yakabaye ko Rayon yatsinda APR naho ibindi byo nibyo ino kipe y’ingabo iba igomba gukora. Ifite ubushobozi, ifite motivation, na means. pressure washyirwaho n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo ntiba ingana niyo washyirwaho n’umufana wisize irangi, wakina nabi akagutuka! hahaha. Ikindi niba Rayon ikinira 5 million kugira ngo ihembe abakinnyi, APR ikazikinira kugira ngo abakinnyi bazigabane, ntago intego yazaba imwe. Niba umukinnyi wese uzamutse muri shampiyona APR imugura, ubundi idatsinze yazasubiza iki? Reka amakipe ajye akina aryoshye shampiyona, naho ubundi abafana bajye bitonda ntibagashyamirane ngo umupira bawufate nko guhangana.

    • I like your wise comment Manzi

  • Ngo ikoresha amafaranga yiki? ngo bugdet? Cyangwa ntabwo muziko dutanga umusanzu mukamuganga we. Nta nubwo uziko RDF ifite imishinga iyibyarira inyungu( Horizon company,Zigama, UN Mission Forces) aho hose mvuze habonekayo inyungu zashorwamo imari muri department ya sport aho Gitinyiro nako APR FC ibarizwa natwe bafana bayo tugatanga umusanzu we. Nyamukandagira mu Kibuga cyikasa Imitutu. Big up our Team wenyi uwivu wajinyonge

  • Mbere yo guserereza Gikundiro mwagombye kujya mu mateka byabafasha gusobanukirwa n’aka gati kateretswe n’imana.

  • Uwo mu mwobo wumve nkome! Ago guhura na As Vita club NGO wahura na Apr FC!!!!!!!

  • APR nta narimwe ishobora kuzomesura Rayon nagato.

  • Ndihanganisha abafana ba rayon sports alias MWATATU FC.

  • ariko abantu bafana Rayon sport ko mbona batagira ingano, mwagiye mwiyemeza mugatanga 100frw buri kwezi ariko abakinnyi banyu bagahembwa muzasakuza gusa ngo gikundiro gikundiroooo muturuka mu ntara zose mutagira icyo mutanga ngo gifashe ikipe, abakinnyi baza gukina baburaye ubwo se Masudi ntabwo yavuze ko adashaka abakinnnyi bo kotsa ibigori, babyotsa se babonye ikindi barya. none ngo APR ikoresha budget y’igihugu. wowe unafite ningengabitekerezo bakurebe neza. Savio murimo gupfusha ubusa gusa navemo dore na faustin yavuyemo. none bamuhaye igitambaro ayobore

  • ntanarimwe APR izongera gutsinda RAYON SPORT

  • GASENYI MWAGORWA WEEE IBIGAMBO BITAGIRA UMUTWE NI KIBUNO MWAGIYE MWEMERA KO NTACYO BITWAYE ARIKO NTACYO MUVUGE TWE DUKORE.NGO RWATUBYAYE MURAMUJYANYE PUUUU MWEBWE MUSHOBOYE KUVUGA GUSA NTACYO MWAKURA KURI APR ITABISHAKA UBWO MUGIYE KUVUGA KO MWIBWE.

  • NYAMUKANDAGIRA IZABARWAZA UMUTIMA EREGA NGO IKIPE YA RUBANDA RUHE SE? RUYIMARIYIKI SE?UBURO BWINSHI BUTAGIRA UMUSURURU.

  • Gasenyi weeee urusaku rwibikeri nti rubuza inzovu kunwa amazi

  • Namwe mubonye mwagarura agatege! Ni hahandi hanyu sha ntimuzongera kudutsinda. Reka championnant itangire. Ni agahenge twabahaye.

  • BURIYA RERO, APR UZAJYE WUBAHA RAYON KUKO IYO WAKINNYE NA RAYON NIHO UGIRA AGACIRO CYANE UMUKINO UKABA MWIZA KUBW’ABAFANA BA RAYON BAZA ARI BENSHI TUZAREBA KURI VITA KO UMUPIRA UZAVANA ABANTU HASI NKUKO BIMERA IYO MWAHUYE NA RAYON !

  • Football ni umukino, sinumva abikorera imisaraba bagiye guhamba abandi niba biba ari umukino. ni akaga.

  • ohhhhh, rayons

  • Wowe rwogera uvuga Iby’imisaraba uzabanze ubaze abareyo ibikona bahora bica ngo bishe apr aho bihuriye na Apr cg football, kubera ko abandi babihimuyeho mutangiye kubona amakosa no kugaya, nimuhame hamwe muhondagurwe naho ibindi ni amagambo shaaa.

Comments are closed.

en_USEnglish