Digiqole ad

Nyaraguru: izuba ryaciye ibintu ariko mu bishanga umusaruro si mubi

 Nyaraguru: izuba ryaciye ibintu ariko mu bishanga umusaruro si mubi
  • Igiciro cy’ibirayi cyaramanutse ariko ibishyimbo biracyahenze

Mu karere ka Nyaruguru izuba rimaze amezi atanu ritavanaho ryatumye abahinzi babura umusaruro ku buryo bugaragara mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga. Ariko ubuhinzi bwo mu bishanga buratanga ikizere kuko bwakomeje gutanga umusaruro.

Aha ni mu minsi micye ishize, abaturage bari guhabwa ifumbire ngo bitegure iyi mvura y'umuhindo bahite batera imyaka
Aha ni mu minsi micye ishize, abaturage bari guhabwa ifumbire ngo bitegure iyi mvura y’umuhindo bahite batera imyaka

Mu mezi ashize ubwo ibihingwa nk’ibishyimbo n’ibirayi bihingwa imusozi byangijwe n’izuba umusaruro uratuuba, bituma abatuye aka karere bagira impungenge ko bakwibasirwa n’inzara.

Ubuyobozi buvuga ko bubonye bikomeye bwashyize imbaraga mu kuhira imyaka yari mu bishanga none ubu ngo bari gusarura ibirayi ku buryo bwiza.

Emmanuel Ndayisaba umuhinzi w’ibirayi mu gishanga cy’Urwonjya mu murenge wa Cyahinda  babonye umusaruro ushimishije.

Ati “Umuntu utaruhiye niwe utarabonye umusaruro ariko nkanjye nasaruye toni imwe irenga y’ibirayi hariya mu gishanga.

Ibiciro by’ibiribwa byarahindaguritse cyane kubera iri zuba ryinshi ryatubije umusaruro w’ibihingwa cyane iby’imusozi muri Nyaruguru.

Mu isoko ryo mu Iviro aho umunyamakuru w’Umuseke yageze mu cyumweru gishize ikiro k’ibirayi cyari kigeze kuri 220 aho mu minsi ishize cyari cyageze ku 260.

Kuba ibirayi bikiri hejuru ya 200 ngo ni uko hari imodoka zituruka mu tundi turere kubigura ndetse nuko babihunitse.

Nyiraneza Donatile umuguzi muri iri soko ati “ikindi ni uko twahunitse ngo tuzabigurishe imvura yaguye. Nkanjye nahunitse ibiro 800.”

Mu murenge wa Kibeho ho abaturage bavuga ko nubwo mw’isoko ry’i Ndago ibirayi bikihagazeho ngo ni uko mu gishanga cya Rwoganyoni bitarasarurwa ariko bemeza ko nibisarurwa kw’isoko bizahinduka bikava kuri 250Frw biriho bikaba byagera no munsi ya 200Frw.

Mu  mirenge nka Busanze na Ruheru ho bavuga ko nubwo izuba ryacanye cyane, ibirayi biboneka kubera ko mu murenge wa Ruheru wegeranye n’ishyamba rya Nyungwe  ubutaka bwaho butuuma cyane. Ngo nubu barimo guhinga kandi n’ibirayi biraboneka cyane.

Mu isoko rya Nkanda (mu Gatunda) ikiro cy’ibirayi kigura amafanga 190 na 200 ndetse hakaba ubwo babitahana kuko isoko ryabo ry’Abarundi bazaga kubihaha batakiza kubera impamvu za politiki.

Muri aka karere hari ibishanga bitanu bifite hegitari zisaga 150 ngo bizakomeza kubyazwa umusaruro nk’uko ubuyobozi bw’Akarere bubivuga.

Gusa muri aka karere haracyari ikibazo cy’ibishyimbo bicye bitewe nuko mu gihembwe cy’ihinga gishize batasaruye kandi n’ibyaturukaga i Burundi bikaba bitakiza kubera ko Abarundi babujijwe gushora mu Rwanda.

Mw’isoko ryo mu Iviiro ikiro cy’ibishyimbo kiragura 450Frw naho mironko ikagura 650.

Mu isoko rya Gatunda ho ikiro cy’ibishyimbo kiragura amafaranga 400 naho mirongo ikagura 600.

Muri aya masoko yombi imboga rwatsi ziraboneka kuko nazo ziri mu bihingwa mu bishanga.

Mu isoko ryo mu Gatunda ibijumba umufungo cyangwa umwaando ni 200Frw
Mu isoko ryo mu Gatunda ibijumba umufungo cyangwa umwaando ni 200Frw

Aha mu isoko ryo mu Iviiro ho ikilo cy'ibirayi ni 220Frw

Ibi birimo ibirayi bituruka mu murenge wa Ruheru aho bita kw'ishyamba
Ibi birimo ibirayi bituruka mu murenge wa Ruheru aho bita kw’ishyamba
Ibishyimbo mu isoko ryo mu Gatunda ikilo ni 400Frw
Ibishyimbo mu isoko ryo mu Gatunda ikilo ni 400Frw
Mu gishanga cya Rwoganyoni cya Ha49 bari gusarura ibirayi ubu muri iki cyumweru
Mu gishanga cya Rwoganyoni cya Ha49 bari gusarura ibirayi ubu muri iki cyumweru
Mu bishanga aho bavanye imyaka bahita bashyiramo indi
Mu bishanga aho bavanye imyaka bahita bashyiramo indi
Aha mu gishanga cya Rwoganyoni bahahinga imboga n'ibirayi, uyu muhinzi na bagenzi be bari kuhira
Aha mu gishanga cya Rwoganyoni bahahinga imboga n’ibirayi, uyu muhinzi na bagenzi be bari kuhira
Izi mboga bazishora ku isoko aho usanga zikenewe nubwo ziba nke, ishu imwe ni 200Frw
Izi mboga bazishora ku isoko aho usanga zikenewe nubwo ziba nke, ishu imwe ni 200Frw
Mu isoko ry'imboga mu Gatunda usanga ari urujya n'uruza
Mu isoko ry’imboga mu Gatunda usanga ari urujya n’uruza
Mw'Iviiro naho imboga ziraboneka kuko bazihinga mu bishanga
Mw’Iviiro naho imboga ziraboneka kuko bazihinga mu bishanga
Celestin Ntakirumutima umucuruzi mu isoko mu Iviro avuga ko ibirayi bihenda kuko abo mu tundi turere nka Huye na Gisagara ndetse na Bugesera baza kubirangura
Celestin Ntakirumutima umucuruzi mu isoko mu Iviro avuga ko ibirayi bihenda kuko abo mu tundi turere nka Huye na Gisagara ndetse na Bugesera baza kubirangura
Uyu mubyeyi twaganiriye mu isoko mu Iviiro avuga ko ugereranyije uburyo izuba ryacanye ahubwo ibiribwa bidahenze kuko bagobotswe n'ibishanga
Uyu mubyeyi twaganiriye mu isoko mu Iviiro avuga ko ugereranyije uburyo izuba ryacanye ahubwo ibiribwa bidahenze kuko bagobotswe n’ibishanga

Photos © C.Nduwayo/Umuseke

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Yebabaweeeeee! Mbega ibijumba bya 200! Uwanjyanayo nakwihahira toni. Cyakora ubuhinzi bwo mu bishanga no mu nkengero z’ibiyaga bishyizwemo imbaraga mbona ikibazo cy’ibirubwa bicye cyagabanya ubukana

    • Ndabona wowe warahunitse amafranga!!!!! Wagura Toni?????
      Ikindi ugomba kumenya ko amazi y’ibiyaga akenshi adahwanye n’ay’imigezi itemba cyangwa ibishanga. Amazi y’ibiyaga nka Kivu abamo umunyu utatuma imyaka yera mbese ntabwo ari meza ku buhinzi. KAndi kugira ngo ahantu habe igishanga haba hari umugezi utemba hafi yacyo naho ubundi amazi yashiramo kigakama hakuma.

  • Ikindi ni uko ku ikarita y’akarere ka Nyaruguru (Geography) hagaragara imigezi myinshi. NI KUKI IZUBA RIBATERA IKIBAZO.
    ABIZE IRRIGATION BIKO WAPI?

Comments are closed.

en_USEnglish