Sarah Zeid Igikomangoma cy’Ubwami bwa Jordanie kuri uyu wa kabiri cyasuye inkambi y’impunzi z’Abarundi i Mahama mu karere ka Kirehe, avuga ko yishimiye kugera kuri izi mpunzi no kumenya ibibazo byazo kandi azakora ubuvugizi ashoboye bigakemuka. Ashimira Leta y’u Rwanda yemeye kwakira izi mpunzi. Sarah Zeid yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda na UNHCR mu gutunganya […]Irambuye
Mu nama rusange yahuje Ubuyobozi bwa Koperative ishinzwe gutwara abagenzi mu Karere ka Muhanga, (Muhanga Transport Cooperative) n’abanyamuryango bayo, Antoine Kayitare Perezida w’iyi Koperative yavuze ko bagiye kugabanya mu gihe cy’umwaka umwe umwenda bafitiye RFTC ungana na Miliyoni 72 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri iyi nama rusange Ubuyobozi bwa Koperative ishinzwe gutwara abagenzi mu Karere ka […]Irambuye
Nta bundi buhanga bisaba kubona ko uyu mukinnyi wa ruhago w’icyamamare yahindutse, kureba amafotoye ya cyera n’ay’ubu birahagije. Ubu ikiri kumuvugwaho ni ibyagaragajwe na Magazine yitwa VIP yerekanye uburyo Ronaldo yicongesheje isura mu buvuzi bugezweho agahinduka. Uyu mugabo w’imyaka 31, Ronaldo yatunganyije isura ye muri chirurgie esthétique atanze za miliyoni z’amaEuro ngo bikorwe neza mu […]Irambuye
Hasigaye iminsi 19 ngo Tour du Rwanda itangire, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY, Aimable Bayingana yasuye umwiherero utegura abanyarwanda bazayitabira, abibutsa ko bagomba kumenya icyo bashaka mbere yo gutangira gusiganwa. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 25 Ukwakira 2016 nibwo uyu muyobozi yasuye ikigo ‘Africa Rising Cycling Center (ARCC)’ i Musanze. […]Irambuye
Rene Lopez , umugabo w’imyaka 41 wo muri Leta ya California,USA yakatiwe gufungwa imyaka 1 503 kubera kumara imyaka afata ku ngufu umukobwa we wari ukiri muto. We yireguraga ko umukobwa we yari uwe nyine. Igihano yahawe ngo ntigisanzwe kubera uburemere bw’icyaha. Rene Lopez Lopez yahamwe n’ibyaha 186 birimo 22 bigendanye no gufata ku ngufu […]Irambuye
Mu murenge wa Rukira Akarere ka Ngoma haravugwa amakuru y’ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire St Antoine de Nyinya ridafite abarimu bahagije aho abaturiye iki kigo bavuga ko hari igihe abana bajya ku ishuri bagataha batize. Ibi ngo byaratewe nuko hari abarimu bataye akazi mu ntangiriro z’uyu mwaka ariko kugeza n’ubu bakaba batarasimbuzwa. Ubuyobozi bw’iri shuri […]Irambuye
Ubwicanyi bwibasiye abatari Abasilamu bwahitanye abantu 12 mu nzu y’icumbi (Guest House) mu gace ka Mandera mu majyaruguru ya Kenya hafi ya Somalia. Ubu bwicanyi bwabaye mu gicuku cyo kuri uyu wa kabiri bivugwa ko bwakozwe na Al Shabab. Umuyobozi wa Police mu gace ka Mandera yabwiye Al Jazeera ko abarwanyi ba Al Shabab bo muri […]Irambuye
Shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-17 muri Basketball izagaragaramo amakipe atatu mashya. Imwe muri zo, REG Basketball Club yamaze gusinyisha umutoza mushya, John Bahufite wahoze muri Espoir BBC, uzakorana n’abakinnyi benshi bazwi bayobowe na Ally Kubwimana Kazingufu nawe mushya muri iyi kipe. Ku cyumweru tariki 23 Ukwakira 2016 mu cyumba cy’imana cya MINISPOC, hateraniye inama y’inteko rusange […]Irambuye
U Rwanda rwongeye kugira umwanya mwiza kuri rutonde rushya rwa Banki y’isi rw’ibihugu byoroshya gukoreramo ishoramari (2017 World Bank Doing Business Rankings), rwazamutseho imyanya itandatu ruva ku mwanya wa 62 rugera kuwa 56 mu bihugu 190, ruguma ku mwanya wa kabiri muri Africa. Muri Africa, ibirwa bya Maurices nubwo byamanutseho imyanya 17 ku rutonde rw’isi, […]Irambuye
Rwamagana – Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Odette Uwamariya yahererekanyije ububasha na Guverineri mushya w’Intara y’Intara y’Iburasirazuba Judith Kazayire. Odette Uwamariya yavuze bimwe mu byo asize akoze n’ibyo atarangije, abwira umusimbuye ko nta muntu n’umwe ushobora kugera ku ntego adakoranye neza n’abandi. Intara y’Iburasirazuba yibasiwe cyane n’imihindagurikire y’ikirere yateye izuba rimaze hafi imyaka […]Irambuye