Digiqole ad

Perezida wa FERWACY yasuye, anaganiriza abitegura Tour du Rwanda

 Perezida wa FERWACY yasuye, anaganiriza abitegura Tour du Rwanda

Uwimana Jean de Dieu bita Rafiki na Jock Boyer bamurikiye perezida wa FERWACY amagare bazakoresha muri Tour du Rwanda 2016

Hasigaye iminsi 19 ngo Tour du Rwanda itangire, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY, Aimable Bayingana yasuye umwiherero utegura abanyarwanda bazayitabira, abibutsa ko bagomba kumenya icyo bashaka mbere yo gutangira gusiganwa.

Abatoza Kimberly Coats na Jock Boyer bamusobanuriye aho bageze bitegura
Abatoza Kimberly Coats na Jock Boyer bamusobanuriye aho bageze bitegura

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 25 Ukwakira 2016 nibwo uyu muyobozi yasuye ikigo ‘Africa Rising Cycling Center (ARCC)’ i Musanze.

Iki kigo gitegurirwamo abakinnyi b’abanyarwanda bazitabira isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, Tour du Rwanda 2016 izatangira tariki 13 igeze 20 Ugushyingo 2016.

Bayingana Aimable yabwiye Umuseke ko yabonye umwanya wo kuganira n’abakinnyi n’abatoza.

Harabura igihe gito ngo isiganwa ritangire, nasuye umwiherero wabo mfata umwanya uhagije wo kuganira n’abakinnyi. Nahasanze umwuka mwiza kandi bariteguye. Kimwe mubyo nashakaga ni ukumenya niba nta kibazo bafite kibabangamiye, ariko nasanze ntacyo.

Nabibukije ko bagomba kubanza kumenya icyo bashaka mu irushanwa mbere yo kuryinjiramo. Bakomeje gukarishya imyitozo kandi twizeye ko abanyarwanda bazongera kwishima uyu mwaka.” – Aimable Bayingana

Umuhango wo gutangaza abakinnyi 15 bagize amakipe atatu azahagararira u Rwanda uzaba mu minsi mike mbere ya Tour du Rwanda  kuko bagihanganye no kumenya amakipe ntakuka azasiganwa, ubu ngo biba bigishoboka ko ikipe ivuga ko itakibonetse.

Tour du Rwanda ebyiri ziheruka, zegukanywe n’abanyarwanda; Valens Ndayisenga 2014, na Nsengimana Jean Bosco 2015.

Aba bombi bazakina Tour du Rwanda ariko ntibazakinira u Rwanda kuko bakina nk’ababigize umwuga mu makipe y’i Burayi.

Uwimana Jean de Dieu bita Rafiki na Jock Boyer bamurikiye perezida wa FERWACY amagare bazakoresha muri Tour du Rwanda 2016
Uwimana Jean de Dieu bita Rafiki na Jock Boyer bamurikiye perezida wa FERWACY amagare bazakoresha muri Tour du Rwanda 2016
Bayingana Aimable (wambaye umuhondo) yasuye ikipe yitegura Tour du Rwanda
Bayingana Aimable (wambaye umuhondo) yasuye ikipe yitegura Tour du Rwanda

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ESE IBIBAZO BY’AMAFARANGA BYAVUGWAGAMO BYARAKEMUTSE CYANGWA NI IGIPINDI GUSA YABATEYE? BA VALENSI NDAYISENGA BASEZEYE SE BARAGARUTSE? IMPAMVU Z’IYEGURA RYE SE ZARARANGIYE? AHAAAAAA………. IKIBAZO BAVUZE CY’AMAFARANGA YA MISIYO N’AYO MU MARUSHANWA SE CYO? ………. ARATUBESHYA NGO NTA KIBAZO BARIYA BASORE BAFITE!!!!!!!!

    • Ariko se wowe Gasongo ubona ibibazo gusa? Jya ubanza ushake amakuru neza mbere yo kwandika. Valens Ndayisenga yigeze asezera ryari?

  • Jyewe mvugana n’abakinnyi kenshi kuko benshi ni inshuti zanjye. Nta numwe ufitiwe ikirarane cya mission kandi n’aya Tour du Rwanda babemereye kuyabaha mbere. Nimureke gushyushya imitwe abantu twese tujye muri mood ya Tour du Rwanda twishimye twogeze abakinnyi bacu.

  • Hahaaa Gasongo we shaka amakuru nyayo ureke gushyushya imitwe. Mwebwe muri sport no guhesha ishema igihugu mubona amafaranga gusaaa…Ngo Velens yarasezeye? Ryari? Oya ba positive mugenzi…

Comments are closed.

en_USEnglish