Wagirango ni uwo basa!! Ariko ni Cristiano Ronaldo wicongesheje isura kuva 2002
Nta bundi buhanga bisaba kubona ko uyu mukinnyi wa ruhago w’icyamamare yahindutse, kureba amafotoye ya cyera n’ay’ubu birahagije. Ubu ikiri kumuvugwaho ni ibyagaragajwe na Magazine yitwa VIP yerekanye uburyo Ronaldo yicongesheje isura mu buvuzi bugezweho agahinduka.
Uyu mugabo w’imyaka 31, Ronaldo yatunganyije isura ye muri chirurgie esthétique atanze za miliyoni z’amaEuro ngo bikorwe neza mu maso agaragare neza.
Imisaya, imikaya yo mu maso, izuru n’amenyo byose ngo babikozeho riraka. Magazine VIP ivuga ko Ronaldo ibintu byose abikora nta na kimwe ahubukiye kandi akabikora bucece.
Uyu musore uko yasaga agirangira gukina nk’umunyamwuga mu 2002 muri Sporting Portugal n’uko asa ubu itandukaniro ngo riragaragara.
Ronaldo ariko muri iyi minsi ntahagaze neza kuko mu mikino ine iheruka ataranyeganyeza inshundura, nibwo bwa mbere bimubayeho kuva yagera muri Real Madrid.
UM– USEKE.RW
7 Comments
None se ugira ngo yagiye gucongesha isura ngo azunguze inshundura zo mu izamu rya Ruhago? Reka da! hari izindi zitajyaga zimureba n’irihumye atararigwira ngo yicongeshe abe attractive and handsome. izo muri iyi minsi nizo ahugiyeho, yaziciye yazimaze.
Ese ubwo nkawe iyi nkuru uba wanditse ubona ariki yafasha abasomyi? Gusebanya gusa, niba utamwifuriza ibyiza ibyo wakabigumanye mumutima wawe kandi ntabwo abasoma ibyo mwandika ari abaswa kuburyo mwabaha inkuru zidafite icyo zafasha! Ngirango niba warize neza itangaza makuru wibuka akamaro karyo! Mujye mutanga inkuru zubaka abanyarwanda ntimukandike ibyo mubonye byose, ubanze wibaze ubundi ubone kwandika! post it or leave it, that was my opinion!!
kabis rodis ndagushikigiye kabisa aba banyamakuru biki n ibintu bandika sinzi niba baba babanjije kureba akamaro bifitiye abasomyi bikanyobera kabisa bisubireho ntibakajye bandika ibyo biboneye byose ngo ni inkuru
Ubundi se uretse ko muba mwabuze ibyo mwandika,buriya ariya mafoto uko ari 2 atandukanirahe??uretse kuba hamwe ariho aseka ahandi yikarumye!! njye ndabona nts difference peee!!@
niba yaricongesheje isura aramaze
si amafaranga ye yakoresheje se !?
Iyi nkuru ntisobanutse! Nta difference mbona kuri ziriya foto zombi!
Ndabemera umuseke mujye mutugezaho
ibyo izo nkozi zibibi zikora,tunazigaye mumitima yacu.
Imana iziha butamwa zikiyongereraho nangenda.aragatsirwa nimana.abo nibo bakorera sekibi kubera ubumenyi Imana yabahaue.izabibabaza inabibahanire.
Comments are closed.