Nyuma yo kubaka ‘Gymnase’ igezweho, akarere ka Gisagara kashinze ikipe ya Volleyball Club. Yamaze kugura abakinnyi batandatu (6) barimo Kwizera Pierre Marchal, Karera Emile bita Dada, Ndamukunda Flavien na murumuna we Patrick Kavalo. Kuri uyu wa gatatu tariki 26 Ukwakira 2016, intumwa za Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo, MINISPOC, zasuye akarere ka Gisagara, zinagenzura […]Irambuye
Indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa kajugujugu yakoze impanuka muri iki gitondo mu gishanga cyo mu murenge wa Rusororo Akagali ka Kabuga ya mbere, mu mudugudu wa Kalisimbi. Iyi mpanuka ntibiramenyakana icyayiteye, nta muntu yahitanye muri bane bari mu ndege. Umunyamakuru w’Umuseke uriyo yemeza ko iyi ndege yaguye mu gishanga ikaba yaguye mu buryo […]Irambuye
Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwemeje ko Padiri Marcel Hitayezu w’ahitwa Saintes mu Bufaransa atoherezwa mu Rwanda ngo abazwe ibyaha bya Jenoside ashinjwa. Uyu mupadiri u Rwanda rwari rwasabye ko yoherezwa ndetse rwarashyizeho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi. Mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka urukiko rw’ahitwa Poitiers rwari rwanzuye rwifuza ko uyu mugabo yakoherezwa […]Irambuye
Kwita ku burere bw’abana, kugira isuku no gukorana n’inzego z’umutekano ni bimwe mubyo Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru yabwiye abaturage b’Umurenge wa Byumba ubwo yabasuraga kuri uyu wa gatatu. Ni mu ruzinduko rwa mbere rw’akazi no kwegera abaturage yari akoze nyuma yo guhererekanya ububasha n’uwo yasimbuye kuwa kabiri. Guverineri Jean Claude Musabyimana wari umuyobozi w’Akarere ka […]Irambuye
*Bivugwa ko bakundanye batazi ko ari abavandimwe kuri se *Bagiye gukora ubukwe nibwo bamenye ko bavukana *Umukobwa yari atwite, we n’imiryango banga ko ubukwe buba *Umugabo ngo ntiyashizwe yakomeje gutoteza uyu mushiki we *Yahiriye mu nzu we n’umukozi we wo mu rugo, bombi ubu bapfuye… Monique Itangishaka yitabye Imana ku gicamunsi kuri uyu wa gatatu […]Irambuye
Nyuma yo kubura itike ya CAN U20 kipe y’igihugu y’u Rwanda mu ngimbi yatumiwe muri COSAFA y’abatarengeje imyaka 20 izabera muri South Africa. Hagati ya tariki 7 na 16 Ukuboza 2016 hateganyijwe irushanwa rihuza ingimbi z’amakipe y’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo. COSAFA Under-20 Championship izabera kuri Moruleng Stadium yo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Afurika y’epfo. […]Irambuye
Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi iri i Mahama mu karere ka Kirehe ubuzima kuri aba bavuye mu byabo kubera umutekano mucye iwabo burakomeza, ubuzima bw’ubuhunzi ariko nta ubwishimira, inzozi ziba ari ugutaha. Gusa izi mpunzi kimwe n’abazishinzwe icyo bemeranya ni uko bagerageza imibereho n’ubwo ibibazo bikiri byinshi. Muri zimwe mu nkambi z’impunzi mu Rwanda, nk’iz’abanyeCongo bagenerwa […]Irambuye
Gambia yatangaje ko ivuye ku masezerano ashyiraho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha irushinja gukurikirana no gusebya cyane cyane Abanyafrica gusa. Umwanzuro wa Gambia ukurikiye uwa Burundi na South Africa, ibihugu biherutse nabyo kuva mu byemera uru rukiko. Sheriff Bojang Minisitiri w’itangazamakuru muri Gambia yatangaje kuri Televiziyo y’igihugu ko uru rukiko rukoreshwa gusa mu gukurikirana abayobozi ba Africa […]Irambuye
Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’umuryango SFH Rwanda ku bufatanye na Ministeri y’ubuzima ku kibazo cy’imirire mibi mu Rwanda, Akarere ka Nyamagabe kari ku mwanya wa nyuma ku rwego rw’Intara y’amajyepfo mu kugira abana bafite imirire mibi ku gipimo cya 51,6 %. Mu bukangurambaga bugamije kwimakaza isuku no kurwanya imirire mibi kuri uyu wa kabiri, Goverineri […]Irambuye
Parike na Police muri Suède batangaje ko kuri uyu wa kabiri bataye muri yombi umugabo ufite ubwenegihugu bwa Suède ariko ukomoka mu Rwanda ufite imyaka 48 ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mugabo batahise batangaza amazina n’imyirondoro yafatiwe iwe mu rugo ahitwa Örebro muri 160Km uvuye mu murwa mukuru Stockholm. Uyu ngo yageze […]Irambuye