Umwe mu bakuru ba YAKUZA gang yarekuwe

Japan – Kenichi Shinoda yaramaze imyaka irenga 6 muri gereza kubera gufatanwa imbunda bitemewe ndetse no gushaka kwica abantu. Akaba yarekuwe kuri uyu wa gatandatu nimugoroba. Shinoda ni umuyobozi mukuru wa syndicat yitwa Yamaguchi-gumi imwe mu zigize umuryango munini wa YAKUZA, bakaba bazwiho ibikorwa by’ubwicanyi, gucuruza ibiyobyabwenge ndetse no gucuruza indaya. Uriya mutwe ayobora ukaba […]Irambuye

Inshuti za Facebook zubakiye imfubyi

Kigali/Kagugu – Kuri uyu wa gatandatu mu masaha ya saa yine za mugitondo urubyiruko rwacuditse rukishyira hamwe ruhujwe na facebook rurenga mirongo itanu rwubakiye imfubyi eshatu za jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 zibana zo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya akagari ka Kagugu mu mudugudu wa kadobogo mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda muri […]Irambuye

Itohoza ryimbitse kuri Libya

Inzobere mu byaha by’intambara zitegerejwe muri Libiya Libiya –Umuryango w’abibumbye (ONU) ngo ugiye kohereza inzobere mu by’itohoza mu gihugu cya Libiya gukora iperereza ku rugomo rwakozwe n’abashyigikiye Colonel Muhammar Kadafi ndetse n’abigometse ku butegetsi bwe. Photo: Asma Khader umwe muri izo nzobere Ikinyamakuru le Monde cyatangaje ko akanama kigenga k’izo nzobere mu by’iperereza kagizwe n’abantu […]Irambuye

Soma amazina y’abasportif bishwe

Urutonde rw’abakinnyi, abayobozi, abafana, n’abanyamakuru b’imikino bishwe muri Genocide Football Mukura -Kamili Kayihura yari kapiteni -Rudasingwa Justin bitaga Gaturira -Rutegazihiga Martin -Musisi -Karoli Sitaki wari umutoza -Gakuba Paul yari perezident -Karabaranga syliverie yari Membre -Nsonera yari membre Kiyovu : -Rudasingwa Martin bitaga Kunde -Nkusi Octatus bitaga Moro -Kanyandekwe Norbert bitaga Pilote -Kagabo Innocent -Nyirinkindi Pacifique […]Irambuye

Israel vs Hamas imirwano irakomeje

Gaza – Kuri uyu wa gatandatu, umutwe wa Hamas wo muri Palestine wagabye ibitero kuri leta ya Israel nyuma y’uko iyi leta yo ikomeje ibikorwa byayo byo kurasa ibisasu mu gace ka Gaza, Abanyepalestine bagera kuri 18 akaba aribo bamaze bahasiga ubuzima muri iyi minsi 3 nyuma y’uko palestine nayo irashe isubiza bimwe mu bisasu […]Irambuye

Guelleh yongeye gutsinda amatora

Djibouti:Perezida wa Jibuti wariho, Ismaël Omar Guelleh, niwe wogeye gusindira amatora ya perezida wa repubulika muri iki gihugu kuri uyu wa gatanu n’ amajwi 79,26%, nkuko byatangajwe kuri uyu wa gatandatu na minisitiri w’umutekeno w’ imbere wari uyoboye ibiro by’amatora. Perezida Guelleh,ari ku butegetsi guhera mu 1999, akaba yongeye gutorwa n’ amajwi asaga 79,26% kuri […]Irambuye

Inkoko 103 z’uwarokotse zararozwe

Nyanza: Mu kagari ka Gatagara mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza ku munsi w’ejo abantu bataramenyekana baroze inkoko103 muri 943 z’uwitwa Aimable Ndagijimana warokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994, bakoresheje ibinini byica imbeba basize ku ndagara bazicisha munsi y’urugi rw’inzu yazo. Uwizeye Bernadete ni mushiki wa Aimable nyir’izi nkoko yagize ati “abaroze izi nkoko […]Irambuye

Indwara ya bwaki i Nyanza

Mu bitaro bya Nyanza hari umuryango ugizwe n’umugabo n’umugore n’abana 3 bose barwaye bwaki usibye umugabo. Bakaba baraje muri ibyo bitaro baturutse mu murenge wa Munyinya I Busoro baje kurwaza umwana wabo w’imfura w’imyaka ine wari wararembye kubera iyi ndwara. Mu cyumba cyirwariramo abana aho uyu mwana yararyamye iruhande rwe hari itara rimumurika, ngo rimutera […]Irambuye

AERG/TCT bunamiye abazize jenoside

Rulindo – Mu ijoro ryo kuri uyu wa 8 Mata, Ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Tumba (Tumba College of Technology, TCT) riherereye mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Rulindo ryibutse abazize jenoside yakorewe abatutsi mu ijoro ry’icyunamo. Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo guverineri w’intara y’amajyaruguru Bwana Bosenibamwe Aime, Maj. Gen. Karenzi Karake, Col. Andre Habyarimana, […]Irambuye

imitima y’abantu ishobora gukorwa

Imitima y’abantu ishobora gukorerwa muri laboratoire. Ku nshuro yambere, abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Minneapolis iherereye muri Leta ya Minnesota, muri Leta Nzunze Ubumwe z’Amerika, bashoboye gukora imitima y’abantu muri Laboratoire. Iyi mitima itaratangira gutera bizeye ko izatangira gukora mu byumweru bike. Muri 2008, aba bashakashatsi bari bakoze imitima y’imbeba n’ingurube, bakoresheje uturemangingo dutandukanye tuvuye […]Irambuye

en_USEnglish