Digiqole ad

Umwe mu bakuru ba YAKUZA gang yarekuwe

Japan – Kenichi Shinoda yaramaze imyaka irenga 6 muri gereza kubera gufatanwa imbunda bitemewe ndetse no gushaka kwica abantu. Akaba yarekuwe kuri uyu wa gatandatu nimugoroba.

Shinoda ni umuyobozi mukuru wa syndicat yitwa Yamaguchi-gumi imwe mu zigize umuryango munini wa YAKUZA, bakaba bazwiho ibikorwa by’ubwicanyi, gucuruza ibiyobyabwenge ndetse no gucuruza indaya.

Uriya mutwe ayobora ukaba ngo ugizwe n’abantu basaga 40.000, kimwe cya kabiri cy’abagize YAKUZA bose hamwe mu Buyapani. Amatelevision akaba yerekanye ari menshi uyu mukambwe w’imyaka 69 asohoka muri gereza ya Fuchu i Tokyo.

Si ubwambere Kenichi afunzwe kuko mu 1997 yafunzwe umwaka nyuma yo kwicisha umuntu inkota yaba Samurai (Samurai Sword)

Uwari umwungirije ari muri gereza witwa Kiyoshi Takayama nawe akaba yari yatawe muri yombi mu kwa 9 umwaka ushize, Police ya Japan ikaba yaratangiye urugamba rwo kurwanaya iyi mitwe y’ubugizi bwa nabi yibumbiye mu kitwa YAKUZA, ibarizwa cyane mu mujyi wa KOBE i Tokyo.

Kenichi Shinoda akaba yahise yerekeza mu rugo rwe mu mujyi wa Kobe. Aba YAKUZA bakaba barakoze ibikorwa byiza byo gutanga imfashanyo ku basizwe iheruheru n’ibiza byagwiririye u Buyapani mu kwezi gushize, iki gikorwa kikaba cyaratunguye benshi kubera abagikoze bazwiho ubugizi bwa nabi gusa.

Jonas Muhawenimana
Umuseke.com

en_USEnglish