imitima y’abantu ishobora gukorwa
Imitima y’abantu ishobora gukorerwa muri laboratoire.
Ku nshuro yambere, abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Minneapolis iherereye muri Leta ya Minnesota, muri Leta Nzunze Ubumwe z’Amerika, bashoboye gukora imitima y’abantu muri Laboratoire. Iyi mitima itaratangira gutera bizeye ko izatangira gukora mu byumweru bike.
Muri 2008, aba bashakashatsi bari bakoze imitima y’imbeba n’ingurube, bakoresheje uturemangingo dutandukanye tuvuye ku mitima y’inyamaswa. Igikorwa babashije kugeraho, biyemeje kongera kugitangira bakoresha uturemangingo tw’umuntu.nk’uko byagenze neza bakora imitima y’ inyamaswa, niko byaje no gushoboka bakora imitima y’abantu nk’uko tubikesha urubuga rwa maxisciences.com.
Ku byerekeye inyamaswa, ibice bizigize byabashije gukora neza kandi n’umutima ugatera.
Dr. Doris Taylor, inzobere mu by’ubuvuzi akaba anayoboye itsinda ry’aba bashakashatsi avuga ko bizeye ko iyi mitima bashoboye gukora, mu bumweru bike izaba iri gutera.
Gusa iki gikorwa ngo nticyoroshye nk’uko Dr. Taylor yabitangarije Sunday Times agira ati : « hari imbogamizi nyinshi tugomba gukemura kugira ngo tugere kumutima ukora neza, ariko ndabizeza ko dushobora kongera ibice bihugize ku buryo dushobora no kuwushyira mu wundi muntu.
NGENZI Thomas
Umuseke.com