Digiqole ad

Guelleh yongeye gutsinda amatora

Djibouti:Perezida wa Jibuti wariho, Ismaël Omar Guelleh, niwe wogeye gusindira amatora ya perezida wa repubulika muri iki gihugu kuri uyu wa gatanu n’ amajwi 79,26%, nkuko byatangajwe kuri uyu wa gatandatu na minisitiri w’umutekeno w’ imbere wari uyoboye ibiro by’amatora.

Perezida Guelleh,ari ku butegetsi guhera mu 1999, akaba yongeye gutorwa n’ amajwi asaga 79,26% kuri 20,74% y’umukandida umwe rukumbi wigengaga Mohamed Warsama Ragueh ushyigikiwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ibi byegeranyo n’ibyo mu byumba by’ amatora 352 kuri 387 y’ibyari byateganyijwe muri aya m

Photo: Perezida Guelleh yitabiriye itora

atora y’umukuru w’igihugu wa Djibout, nkuko bitangazwa na minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu Yacin Elmi Bouh.

Yacin Elmi Bouh yatangaje ko ibyegeranyo bisigaye byo mu byumba by ‘amatora bigera kuri 30 ntacyo bizahindura cyane kuri iyi tsinzi y’ubwiganze bukomeye yatangajwe. Abatora bakaba baritabiye ku kigereranyo cya 68, 51%.

Jonas Muhawenimana
Umuseke.com

en_USEnglish