Digiqole ad

Israel vs Hamas imirwano irakomeje

Gaza – Kuri uyu wa gatandatu, umutwe wa Hamas wo muri Palestine wagabye ibitero kuri leta ya Israel nyuma y’uko iyi leta yo ikomeje ibikorwa byayo byo kurasa ibisasu mu gace ka Gaza, Abanyepalestine bagera kuri 18 akaba aribo bamaze bahasiga ubuzima muri iyi minsi 3 nyuma y’uko palestine nayo irashe isubiza bimwe mu bisasu byo mu bwoko bwa rokete kuri leta ya Israel.

Aba barwanyi b’umutwe Hamas, bayoboye igice cya Palesitine guhera muri 2007, bakaba bongeye gutera ibisasu byo mu bwoko bwa rokete mu majyepho ya Leta ya Israel aho bakomerekejeje 5 hari mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu ibi bikabana ari ibitangazwa na bimwe mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu cya Israel.

I Rafah,mu majyepho ya Gaza, hafi y’umupaka n’igihugu cya Misiri, abasirikare ba Israel bishe umuyobozi w’umutwe Hamas ndetse bica na 2 mu bamurindaga. Bose bakaba barasiwe mu modoka barimo nkuko bitangazwa na bimwe mu bitaro byo muri ako gace.

Umwuka mubi ku mupaka hagati ya Isiraheli n’ agace ka Gaza ukaba ugumye kuzamuka guhera kuri uyu wa kane ,ubwo abarwanyi ba Hamas barasaga igisasu cyo mu bwoko bwa misire ku modoka y’ishuri ryo muri Isiraheli kigameretsa abantu 2.

Nibura abasirikare 18 ba Palesitina n’ abasivili , harimo umwana 1w’imyaka11 nibo bamaze kwicirwa mu bitero bikorwa na Israheli guhera kuri uyu wa kane ,naho 36 akaba aribo bapfuye guhera kuya 20 Werurwe.

Jonas Muhawenimana
Umuseke.com

en_USEnglish