Digiqole ad

AERG/TCT bunamiye abazize jenoside

Rulindo – Mu ijoro ryo kuri uyu wa 8 Mata, Ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Tumba (Tumba College of Technology, TCT) riherereye mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Rulindo ryibutse abazize jenoside yakorewe abatutsi mu ijoro ry’icyunamo.

Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo guverineri w’intara y’amajyaruguru Bwana Bosenibamwe Aime, Maj. Gen. Karenzi Karake, Col. Andre Habyarimana, Visi mayor wa Rulindo, Uhagaririye minisiteri y’uburubyiruko, Umukuru wa IBUKA-Rulindo, Inzobere y’abayapani zigisha muri iri shuri (JICA experts), Uhagarariye AVEGA-Rulindo, Uhagarariye AERG ku rwego rw’igihugu, abahagarariye AERG muri za kaminuza n’amashuri makuru yose, umuhanzikazi Grace ndetse n’abandi batandukanye baturutse mu bigo bya leta n’ibyigenga.

Abafashe ijambo bagarutse cyane ku ntera u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya jonoside banahumuriza abacitse ku icumu rya jonoside banabashishikariza kudaheranwa n’agahinda bakora ibyabateza imbere kuko icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza gihari. Banagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka jonoside yakorewe abatutsi: Dushyigikire ukuri, twihesha agaciro.”

Umuyobozi w’iri shuri Bwana Eng. Gatabazi Pascal, mu ijambo rye yagize ati: “Kwita ku mfubyi ari inshingano zaburi wese!”. Yakomeje anashima abanyeshuri bacitse ku icumu rya jenoside kuko badahwema kugaragaza icyezere cy’ejo heza.

Photo: Guverineri w’intara y’amajyaruguru Bwana Bosenibamwe Aime (Ibumoso) na TCT- Principal Eng. Pascal Gatabazi (iburyo)
Photo: Guverineri w’intara y’amajyaruguru Bwana Bosenibamwe Aime (ibumoso) na TCT- Principal Eng. Pascal Gatabazi (iburyo)

Mu ijambo rye Guverineri w’Intara y’amajyaruguru bwana Bosenibamwe Aime yatangarije abitabiriye uyu muhango ko jenoside itazongera kubaho kuko leta y’u Rwanda yabihagurukiye kandi ko u Rwanda rwageze kure habi kandi ko rujya kure heza.

Maj. Gen. Karenzi Karake, yakomeje yizeza abacitse ku icumu ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange ko u Rwanda rutekanye ari imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo anasaba ko abanyarwanda bagomba gushishikarira gukora kuko bafite umutekano. Yongeyeho ko nubwo hari bamwe batifuriza u Rwanda amahoro ariko rukomeza gukataza mu kujya mbere rubungabunga umutekono w’imbere mu gihugu ndetse no hanze.

Photo: Maj. Gen. Karenzi Karake, umuyobozi mukuru w’ishuri rikuru rya gisirikari Nyakinama.
Photo: Maj. Gen. Karenzi Karake, umuyobozi mukuru w’ishuri rikuru rya gisirikari Nyakinama.

Umuhunzabikorwa wa AERG Imenagitero/ TCT, Bwana Musoni Yves yibukije abari aho ko kwibuka ari inshinga ya buri wese, akomeza agaragaza ibibazo bimwe na bimwe bahura nabyo harimo nko kuba hari abanyeshuri bibana banarera barumuna babo bityo bikabaviramo intandaro yo kudatsinda mu ishuri, bane muri bo bakaba barasibiye bityo bakeneye ubufasha kugirango bakomeza gutegura ejo heza.

Tubibutse ko iri shuri ryigisha ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi ngiro, rikaba ubu ryigwamo n’abanyeshuli bakabakaba Magana atanu, biga mu mashami atatu ariyo Information Technology, Electronics and Telecommunication ndetse na Alternative Energy.

Umuseke.com

 

1 Comment

  • “kwita ku mpfubyi ni inshingano za buri wese”,buri wese akwiye kugira umutima ukunda tukarwubaka.

Comments are closed.

en_USEnglish