Indwara ya bwaki i Nyanza
Mu bitaro bya Nyanza hari umuryango ugizwe n’umugabo n’umugore n’abana 3 bose barwaye bwaki usibye umugabo. Bakaba baraje muri ibyo bitaro baturutse mu murenge wa Munyinya I Busoro baje kurwaza umwana wabo w’imfura w’imyaka ine wari wararembye kubera iyi ndwara.
Mu cyumba cyirwariramo abana aho uyu mwana yararyamye iruhande rwe hari itara rimumurika, ngo rimutera ubushyuhe, mu maso he habaye umuhondo kandi harabyimbye, se umubyara yari amwicaye iruhande naho nyina wu uy’umwana yaje yambaye ikanzu y’icyatsi ishaje avuye aho bamesera, aheste umwana mu kigoma kimwe ateruye n’undi mu ntoki wari wambaye agapira konyine.
Uyu muryango mbere wategerezaga ko umugabo ava guhaha bakabona kurya. Iyo atabonaga ikiraka ntibaryaga. Ibi bitaro biri kwita ku mwana wahawe transfert gusa abandi nabo nubwo baba muri ibyo bitaro ntago bitaweho ngo kuva bahagera ku wa gatatu batunzwe na amafranga 500 baje bitwaje nkuko babidutangarije.
Mukamana Audrine umuyobozi w’ishami rivura abana muri ibi bitaro avuga ko uriya mwana w’uriya muryango akurikiraniwe hafi we ashobora gukira vuba. Ariko ko ibitaro nta buryo bafite byabafasha kuko ibyo kurya bafite bidahagije mu gufasha abarwaye bwaki.
Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyanza Nibagwire Jeanne D’arc yavuze ko icyo cyibazo batari bakizi ariki ngo bagiye kugihagurukira.
PMJ
Umuseke.com
1 Comment
Birababaje cyane!! Mu gihe tugezemo ntabwo bikwiye ko hari umunyarwanda uburara cyangwa ngo yicwe ninzara bigeze aha!! Abayobozi nabo babigizemo uruhare nakita uburangare!! Ngo ntabyo bari bazi, nonese bayobora ibiro? ngo bagiye kubihagurukira raa!! Perezida wacu yaragowe pee!! abayobozi bakarere ninde bayobora niba batazi ubuzima bw’abatrage?
Comments are closed.