Nubwo itariki yageze, kwambura intwaro FDLR bizicaza nanone ICGLR

Iyi tariki ya 02 Mutarama 2015 yari ntarengwa ku mutwe wa FDLR ngo ube washyize intwaro hasi, yarinze igera inzego zose zirebwa n’ikibazo cy’uyu mutwe zikinginga ngo ushyire intwaro hasi. Kugeza ubu abagera kuri 400 nibo bamaze kubikora mu barwanyi babarirwa hagati ya 1500 na 3000. Kuzibambura ariko ngo bishobora kudahita bikorwa bigategereza indi nama […]Irambuye

Ikipe y’u Rwanda y’amagare ifite icyizere cyo kwitwara neza mu

Kuri wa gatanu tariki ya 2 Mutarama 2015 nibwo ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare itangira imyitozo yitegura irushanywa ryo mu gihugu cya Misiri (Tour of Egypt) ari na ryo rushanwa u Rwanda ruzatangiriraho amarushanwa yo muri 2015. Nyuma y’umwaka wa 2014 wagenze neza mu mukino w’amagare, ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare itangiranye 2015 n’imbaraga nyinshi. Uyu […]Irambuye

USA: Umuryango wa Bush ushobora gusubira ku butegetsi

Uwahoze ari Guverineri wa Leta ya Florida muri Leta zunze ubumwe za America Jeb Bush aba umwana wa George Herbet Walker Bush Sir, ndetse n’umuvandimwe wa George Walker Bush bose bayoboye America mu bihe bitandukanye, arashaka kwiyamaza mu matora yo mu 2016. Biravugwa ko Jeb Bush yamaze kwegura mu mirimo itandukanye yari afite bigo by’imari […]Irambuye

Diamond yashimishije abanyakigali mu mwaka mushya

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Mutarama 2015, ibihumbi by’abakunzi ba muzika bari muri Parking ya Stade nto i Remera kuri Stade Amahoro aho bishimanye n’umuhanzi w’umutanzania Diamond Platinumz wabataramiye mu gihe cy’amasaha abiri. Abahanzi bo mu Rwanda babonye umwanya mwiza ni Jay Polly na Knowless baririmbye mbere y’iki cyamamare mu karere, King James […]Irambuye

Uganda: Urugo rwa Gen Sejusa rwagoswe n’abapolisi bafite intwaro

Igitangazamakuru Chimpreports cyanditse ko abapolisi bo mu mutwe wa (Military police) bafite intwaro ziremereye kuri uyu wa gatanu bagose urugo rwa Gen David Sejusa utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni ruri ahitwa Naguru, mu mujyi wa Kampala. Impamvu yateye abo bapolisi kujya kugota urugo rwa Sujusa ntiramenyekana. Gusa ngo ibyo bije bikurikira icyemezo cy’uyu wahoze […]Irambuye

USA: Umusore yishe nyine n’ishoka amuziza kumubangamira

Umusore w’imyaka 23 bivugwa ko afite ibibazo byo mu mutwe bituruka ku ndwara ya ‘schizophrenia’ itera umuntu kugira imyitwarire idasanzwe mu muryango, yishe nyina akoresheje ishoka, bikaba byabereye mu mujyi wa Floride mu ijoro rya ku Ubunani. Christian Jose Gomez wishe nyina yatawe muri yombi n’inzego za polisi muri Leta zunze ubumwe za America, akaba […]Irambuye

President Kagame yifurije Abanyarwanda UMWAKA MUSHYA MUHIRE wa 2015

Mu ijambo President wa Repubulika Paul Kagame yaraye agejeje ku Banyarwanda abifuriza umwaka mushya yabibukije ko icya mbere bagomba gukora ari kongeera imbaraga mu byo bakora bagamije kwiteza imbere kuko ubu  u Rwanda rufite amahirwe yo kugera kubyo rwifuza kurusha uko byahoze mbere. Umukuru w’igihugu yavuze ko aya mahirwe u Rwanda rufite agomba gukoreshwa  neza […]Irambuye

en_USEnglish