Digiqole ad

Diamond yashimishije abanyakigali mu mwaka mushya

 Diamond yashimishije abanyakigali mu mwaka mushya

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Mutarama 2015, ibihumbi by’abakunzi ba muzika bari muri Parking ya Stade nto i Remera kuri Stade Amahoro aho bishimanye n’umuhanzi w’umutanzania Diamond Platinumz wabataramiye mu gihe cy’amasaha abiri.

Diamond imbere y'abafana i Remera
Diamond imbere y’abafana i Remera

Abahanzi bo mu Rwanda babonye umwanya mwiza ni Jay Polly na Knowless baririmbye mbere y’iki cyamamare mu karere, King James na Urban Boys ntibahiriwe kuko baririmbye nyuma ya Diamond bwije cyane abantu batangiye kwitahira.

Diamond wari wabwiye abanyamakuru ko abona abahanzi bo mu Rwanda batazi icyo bashaka kuko batageza muzika yabo hanze y’u Rwanda, Jay Polly ageze ku rubyiniro yagaye aya magambo.

Jay Polly yavuze ko nta mpamvu umuhanzi w’umushyitsi aza akavuga atyo, avuga ko abahanzi bo mu Rwanda bakora kandi bazi icyo bashaka ndetse muzika yabo nayo izageraho igatera imbere.

Diamond wagaragaje ko yiteguye koko iki gitaramo, yahereye ku ndirimbo ze zo mu myaka ishize nka ‘Mbagala’ ageza ku zigezweho ze ubu nka ‘Ntampata wapi’.

Abafana benshi bagaragaje kwishimimana n’uyu muhanzi ndetse bagasubiranamo indirimbo ze nawe.

Iki gitaramo kandi cyagaragayemo Minisitiri w’umuco na Sport Amb. Joseph Habineza wagaragaje ko yishimiye aho yari ari hagati mu rubyiruko ndetse akabasha no gufotora na telephone ye igendanwe mu buryo busanzwe cyane nk’ubw’abandi bafana bari aho.

Igitaramo cya Diamond nicyo gikomeye cyane gitangiranye n’uyu mwaka wa 2015 mu myidagaduro mu Rwanda.

Abantu bari bategereje cyane kubona Diamond imbere yabo
Abantu bari bategereje cyane kubona Diamond imbere yabo
N'abana bari bazanywe kureba Diamond
N’abana bari bazanywe kureba Diamond
Barategereje
Barategereje
Ibihumbi by'abantu byari biri aha
Ibihumbi by’abantu byari biri aha
Imbere MC Tino na Anita Pendo barabashyushya
Imbere MC Tino na Anita Pendo barabashyushya
Aba ni bamwe mu bafana ba Knowless bariho bamuha ikaze
Aba ni bamwe mu bafana ba Knowless bariho bamuha ikaze
Knowless yaje yambaye ipantaro ishabuye n'ingofero mu maso
Knowless yaje yambaye ipantaro ishabuye n’ingofero mu maso
Yahawe ikaze cyane n'abafana nawe arabaririmbira karahava
Yahawe ikaze cyane n’abafana nawe arabaririmbira karahava
Ministiri Joe yari hafi aho mu bafana
Ministiri Joe yari hafi aho mu bafana
Hashize akanya Jay Polly nawe arahagera
Hashize akanya Jay Polly nawe arahagera
Yikomye cyane uyu muhanzi w'umushyitsi wavuze ngo abo mu Rwanda ntibazi ibyo bakora
Yikomye cyane uyu muhanzi w’umushyitsi wavuze ngo abo mu Rwanda ntibazi ibyo bakora

DSC_6805

We n'ababyinnyi bagerageje kwerekana icyo bashoboye
We n’ababyinnyi bagerageje kwerekana icyo bashoboye
Ku ruhande Diamond aritegura
Ku ruhande Diamond aritegura
Ababyinnyi be baracamutsa abafana by'ibanze
Ababyinnyi be baracamutsa abafana by’ibanze
Yaje ahera ku ndirimbo ze zo mu gihe gishize
Yaje ahera ku ndirimbo ze zo mu gihe gishize
Ambasaderi Joe arasigarana agafoto nawe
Ambasaderi Joe arasigarana agafoto nawe
Umwana w'umusore araririmba akagerahasi
Umwana w’umusore araririmba akagera hasi
Abafana bari mu byishimo bikomeye byo kumubona imbere yabo
Abafana bari mu byishimo bikomeye byo kumubona imbere yabo
Iterambere ryaraje, buri wese atahana uko byari byifashe
Iterambere ryaraje, buri wese atahana uko byari byifashe
We n'ababyinnyi be nta gusobanya
We n’ababyinnyi be nta gusobanya
Barawuceza bikomeye cyane ukagira ngo nta wufite urubavu
Barawuceza bikomeye cyane ukagira ngo nta wufite urubavu
'Girl Friend' hafi aho, yitwa Zarinah Hassan
‘Girl Friend’ hafi aho, yitwa Zarinah Hassan
Abandi bakobwa beza nabo baritegereza
Abandi bakobwa beza nabo baritegereza
uyu muhanzi wabahogoje
Uyu muhanzi yarabahogoje
Diamond yaririmbye mu gihe cy'amasaha abiri Live na Playback avanga
Diamond yaririmbye mu gihe cy’amasaha abiri Live na Playback avanga
Uyu niwe umuvangavangira muzika
Uyu niwe umuvangavangira muzika
Abakobwa yazanye baraceza nk'ababigize umwuga
Abakobwa yazanye baraceza nk’ababigize umwuga
Zari nawe yanyuzagamo agahaguruka agashyigikira bwana we
Zari nawe yanyuzagamo agahaguruka agashyigikira bwana we
Ku bafana bamwe byari igitangaza ubwo yari abegereye
Ku bafana bamwe byari igitangaza ubwo yari abegereye
Ab'inkwakuzi bagize n'amahirwe yo kumusanga kuri 'Scene'
Ab’inkwakuzi bagize n’amahirwe yo kumusanga kuri ‘Scene’
Uyu musore yaririmbye akoresheje intege nke zose
Uyu musore yaririmbye akoresheje intege ze zose
Nta mwuga utagira 'risques' uyu mubyinnyi yagize ikibazo aza kwitabwaho inyuma
Nta mwuga utagira ‘risques’ uyu mubyinnyi yagize ikibazo aza kwitabwaho inyuma
Urban Boys yaje nyuma y'uyu muhanzi nayo ikora iyo bwabaga
Urban Boys yaje nyuma y’uyu muhanzi nayo ikora iyo bwabaga
Baririmbye uko bashoboye n'ubwo bamwe mu bafana bariho bataha
Baririmbye uko bashoboye n’ubwo bamwe mu bafana bariho bataha

 

Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Plaisir MUZOGEYE
umusekehost.com

13 Comments

  • NI KO MWE MUREBA NEZA MWAMENYERA UYU MU GIRL FRIEND HARI UMWENDA W IMBERE YARI YAMBAYE RA???

  • Yawambara atawambara wowe urabona hali ibanga likilimo ,ntaco acera muli we ni ivyishimo gusa ,nawe ibindi ntumubaze

  • bigaragara ko abanyarwanda tutagaragaza cyane ibyishimo ngo bigaragare no mu mafoto pe

  • sha ntawo yariyambaye

  • IBI BIRORI BYARI BYIZA PE!ABARI BAHARI BARIHEREJE.GIRL FRIEND NI UKO AFITE AMATAKO MANINI NAHO UBUNDI ARAMBAYE DA!

  • Nadine…..umwenda wimbere twawubwirwa ni iki?????hahhahahaah comments z abanyarwanda ziransetsa…ahubwo baza umubare w abagabo afite..

  • umujinya yaduteye i GIKONDO twaramubabariye kuri stade kabisa.

  • Yari yibagiwe Akabumbamagara!

  • Nkuyu joypoli aravuga iki imbere ya Diamond vraiment ??
    wowe utabasha kuririmba ni giswayire warenga umutaru ngo urajyahe ninde wakumva nibyo uvuga bitumvikana/
    gumaho nyabugogo ntahandi wajya ntanuwakumva ibyo uvuga!!

  • ibyo by’umwenda w imbere mubyihorere ntacyo bivuze. ahubwo uriya ngo ni jay polly abona ari muntu ki koko? umuswa gusa

  • Harya HELL ntibivuga ikuzimu kwa nyamuzinda? Knowless ndabona umuriro yarawugezemo ubwo asigaye aterwa ishema no kwambara imyenda yanditseho ngo GEHINOMU NIGWANJYE!

  • IGIHE CYOSE UMUNTU ARI MUNSINZI IBYO YARUHITE ARAYIRATA NKUMUNTU WAYIKOREYE NYINE! UBWO JAYPOLLY NAGERA KURWEGO NKURWA DIAMOND AZAGIRA IBYATANGARIZA ABAMUSIGAYE INYUMA.MWARAKOZE KUHATUBERA RWOSE , TWE ABO MUNTARA NK`I RUSIZI

  • OYA YASEBEJE ABAHANZI BACU NUMVA ARANSEMYE PEEEE.

Comments are closed.

en_USEnglish