Digiqole ad

USA: Umuryango wa Bush ushobora gusubira ku butegetsi

 USA: Umuryango wa Bush ushobora gusubira ku butegetsi

Uwahoze ari Guverineri wa Leta ya Florida muri Leta zunze ubumwe za America Jeb Bush aba umwana wa George Herbet Walker Bush Sir, ndetse n’umuvandimwe wa George Walker Bush bose bayoboye America mu bihe bitandukanye, arashaka kwiyamaza mu matora yo mu 2016.

Ku ifoto se wa bo, George Herbet Bush Sir, umuhungu we George W Bush wayoboye America na Jeb Bush ushaka guhatana mu matora ya 2016
Ku ifoto se wa bo, George Herbet Bush Sir, umuhungu we George W Bush wayoboye America na Jeb Bush ushaka guhatana mu matora ya 2016

Biravugwa ko Jeb Bush yamaze kwegura mu mirimo itandukanye yari afite bigo by’imari n’amakompanyi atandukanye, iki ngo kikaba ari ikimenyetso cyerekana ko uyu mugabo na we afshaka kuzaba Perezida w’igihugu cy’igihanganjye.

Umuntu wa hafi w’uyu munyapolitiki, yavuze ko Jeb Bush muri uyu mwaka wa 2015 agiye kureba isano iri hagati ye n’ibikorwa by’ubucuruzi abamo kugira ngo abivemo abashe kwinjira neza muri politiki ahatanira umwanya wa Perezida wa USA nk’umukandida w’ishyaka rya Republican rihora rihandanye n’iry’Abademokarate.

Jeb Bush yatangaje mu mpera z’umwaka wa 2014 ko arimo akurikiranira hafi ibijyanye no guhatanira umwanya wa Perezida, gusa ngo ntabwo aravuga byeruye niba na we azajya mu bantu bahatana.

Umuvugizi we, Kristy Campbell, yemeje ibyo kuba Jeb arimo kwegura ku myanya itandukanye yari afite mu bigo by’ubucuruzi, ngo bikaba ari intambwe igaragaza byeruye ko Jeb Bush afite inyota yo kuba Perezida kandi ngo kuva mu bijyanye n’ubucuruzii birerekana gutegura inzira yo kugera ku mugambi we.

Umuvugizi wa Jeb yavuze ko uyu munyapolitiki azakomeza kuguma mu myanya y’ubuyobozi mu bigo we yatangije, nk’ikigo gitanga inama mu bibazo by’ubucuruzi kitwa ‘Jeb Bush and Associates.’

Jeb Bush ariko amaze kwegura muri Njyanama y’abayobozi ba kompanyi yitwa Rayonier Inc, Tenet Healthcare Corporation ndetse yeguye no muri banki yitwa Barclays yo mu gihugu cy’Ubwongereza.

Ubwo Jeb Bush azaba yagiye mu rugamba rwo guhatanira kuba Perezida wa America, akagira amahirwe agatorwa, azaba abaye Perezida wa gatatu wo mu muryango wa Bush uyoboye America nyuma ya se George Herbet Bush Sir ubu ufite imyaka 90, akaba yarayoboye hagati ya 1989–1993 mbere yaho mu mwaka wa 1981-1989 yari Visi Perezidawa America na mukuru we George Walker Bush wategetse America hagati y’umwaka wa 2000-2008.

George W.Bush na murumuna we Jeb Bush
George W.Bush na murumuna we Jeb Bush

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Bibaye ari muri Africa byakwitwa ko ari anti-democracy

    • Uwase Delphine, ndagusabye ngo wigomwe ufate umwanya unyandikire kuri [email protected]. Ndabyifiuza cyane. Urakoze

  • Ntahorutaba. Ariko se nkuyu we iyo virus yubutegetsi ije gute? Ubwo na ka wamugani ngo “umwana wa samusuri avukana isunzu”

  • Muli ibicucu

  • gutukana n’abashumba barabiretse nshuti jya wigomwa ugire akanyabupfura n’iyo kaba gake. naho kuyobora kwa jeb nabiharanira namubwira iki.

  • Ko mbona iyo bibaye muri Afurika byitwa Sakirirego!

  • Ni uburenganzira bwe di, kuko iwabo birabaryohera kuyobora, abanyamerika nibamutora nanjye nzamwemera kandi he is likely to win the elections! Courage rata, hanyuma se Muhozi we natorwa cyangwa le petit type la que j’ignore niyiyamamaza mukamutora kuki atazayobora? ndumva nta miziro. rata nawe muti w’ikintuza nawe uziyamamaze muri 2025 tuzagutoza niba mon fils nawe mutazaba muhanganye!

    Que le meilleur passe!

  • Ariko disi hari abantu bagowe mbega ibitutsi bya Delphine yooo. Uragakizwa

  • Uwase Delphine, gutukana sibyiza kizwa Yesu agukize kuko urakabije

  • Haaaha abazana ibyo muri Afurika murasekeje peeh. Nonese muri Afurika ko biba amatora ariko muri USA hari ubwisanzure bw’abaturage hari umwana wa Bush wigeze ajya mu ishyamba ngo agere kubutegetsi nkaba banyafurika mbona hari uwigeze yiba amatora hari democracy iri kurwego rwo hejuru bo bihitiramo umuntu bareba icyo azabagezaho. Bakoresha TV debates hagati y’abakandida uwemeje rubanda akaba ariwe uhundagazwaho amajwi.

  • erega Delphine nawe yaragiraga inyana cyera zitarashira niyo mpamvu gukoronga bitamugwa nabi

    • `CYOMORO fils Kagame nawe muli 2017 aziyamamze tumutore aho kugirango
      ise atume ibintu bihinduka ibigarasha nko muli CONGO. Ibibi birarutana.

Comments are closed.

en_USEnglish